Créer un site internet

NZAKUGIRA INKIKE YUBAKISHIJWE IMIRINGA!

IGICE CYO GUSOMA: YEREMIYA 15:15-21

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NZAKUGIRA INKIKE YUBAKISHIJWE IMIRINGA!” Bushingiye ku murongo wa 20-21 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga. Nzakurokora nkuvane mu maboko y’abanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko y’abateye ubwoba.”

Kuva kera kugeza ubu, Imana yagiye irengera abagaragu bayo babaga bari mu bihe bigoye. Muri abo harimo Yeremiya n’abantu bake bo mu gihe cye, nka Baruki wari umwanditsi we, na Uriya wari umuhanuzi mugenzi we. Yeremiya yahawe inshingano yo kuba umuhanuzi i Buyuda akiri muto, kandi iyo nshingano ntiyari yoroshye. Icyo gihe abantu benshi basengaga ibigirwamana, benshi mu bami bo mu gihe cye bari babi, abahanuzi n’abatambyi nabo bari baratandukiriye bakora ibyangwa n’Uwiteka. (Yer 6:13; 23:11). Yeremiya yahawe ubutumwa buteye ubwoba yagombaga gutangariza abatambyi, abahanuzi b’ibinyoma, abatware, hamwe na rubanda. (Yer 6:13; 8:5-6 ). Ubwo butumwa bwavugaga ko urusengero rw’akataraboneka rwubatswe n’Umwami Salomo rwari rugiye gusenywa. Yerusalemu yari igiye guhinduka umusaka, kandi abaturage baho bakajyanwa mu bunyage. Birumvikana ko ubutumwa Yeremiya yagombaga gutangaza bwaryanaga mu matwi! Ibyo byatumye igihe Uwiteka yamuhamagaraga ngo abe umuhanuzi agira ubwoba, aravuga ati: “nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” (Yer 1:6)

Benshi mu bantu Yeremiya yabwirizaga ntibakiraga ubutumwa bwe, ndetse akenshi bagiye bamurwanya cyane. Igihe kimwe umutambyi witwaga Pashuri yafashe Yeremiya aramukubita maze amushyira mu mbago. Icyo gihe Yeremiya yacitse intege cyane, agera aho yibwira mu mutima ati: “Sinzamuvuga, [Uwiteka] haba no guterurira mu izina rye.” Wenda na we hari igihe wigeze kumva umeze utyo, wumva rwose wabivamo. Umva icyafashije Yeremiya gushikama. Yagize ati: “mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo [amagambo y’Imana] nyabike.” (Yer 20:9). Yeremiya yari afite ishyaka ryo kwamamaza ubutumwa. Yakundaga Ijambo ry’Imana cyane kandi yumva atewe ishema no kuba yaritiriwe izina ry’Imana. Yaravuze ati: “Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.” (Yer 15:16) Ese nawe wumva ufite umuriro wo kwamamaza Ijambo ry’Imana n’ubwo waba uri mu bihe bigoye? Zirikana ko Uwiteka atatereranye Yeremiya. Igihe Yeremiya yari agiye gutangira umurimo we akumva atazawushobora, Uwiteka yamuhaye amasezerano akomeye ko azamurinda, nk’uko twabibonye ku murongo wa 20-21 mu gice twasomye.

Uwiteka yasohoje isezerano rye ryo kurinda no gushyigikira Yeremiya. Ni yo mpamvu bamaze kumushyira mu mbago rubanda bagatangira kumugira urw’amenyo, Yeremiya yavuze ati “Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose.”  (Yer 20:11) Mu myaka yakurikiyeho igihe bageragezaga kwica Yeremiya, Uwiteka yakomeje kumuba hafi, kandi kimwe na Baruki, Yeremiya yarokotse irimbuka rya Yerusalemu atagizwe imbohe, mu gihe bamwe mu bamutotezaga hamwe n’abandi bose banze kumvira imiburo ye bo barimbutse, abandi bakajyanwa bunyago i Babuloni.

Bene Data, n’ubwo hari ibiduca intege, dukwiriye kumenya ko Uwiteka atajya atererana abantu be. Kimwe na Yeremiya, muri iki gihe abenshi mu Bakozi b’Imana duhura n’imibabaro myinshi; kandi imwe muri iyo mibabaro ituruka ku baturwanya. Kimwe na Yeremiya, dushobora kugera ubwo twibaza niba tugishoboye gukomeza umurimo; kandi koko rimwe na rimwe ducika intege pe! Ariko nimucyo twiyemeze kutemera ko ibiduca intege bituma tureka umurimo w’Imana. Nimucyo twigane Yeremiya kandi twiringire ko Uwiteka azadufasha. Ntituzigere na rimwe twemera ko abanzi b’Imana badushyiraho iterabwoba ngo batume ducogora.

Imana niyemera ko dutotezwa cyangwa tugahura n’izindi ngorane, izaduha imbaraga zo kwihangana. (1 Abakor 10:13) Kimwe n’abantu barwanyije Yeremiya, abaturwanya baba barwanya Imana, ariko ntibazatsinda. Uwiteka afite imbaraga nyinshi cyane kurusha iz’abaturwanya. Twiringire tudashidikanya ko, kimwe na Yeremiya, tuzasarura nitutagwa isari. (Abagal 6:9) Uhereye umunsi yahamagariwe ukageza ku iherezo ry’umurimo we, Yeremiya yahagaze imbere y’Abuyuda ari nk’umunara n’igihome bitatsindwa n’umujinya w’umuntu nk’uko Uwiteka yari yarabimusezeranyije. Niba twubaha Imana, Isezerano rya Yeremiya natwe ni iryacu. Bibiliya igira iti: “Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni, utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka ryose”. (Zab 125:1) Erega, “agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga!” Imana ishimwe! Nidushyira Uwiteka imbere yacu ntituzanyeganyezwa; azatubera igihome kidukingira. (Zab 16:8)

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 03/09/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 02/09/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment