Créer un site internet

NTIMUKITURE UMUNTU INABI YABAGIRIYE, AHUBWO MUMWITURE KUMUSABIRA UMUGISHA

IGICE CYO GUSOMA: 1 PETERO 3: 8-18

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NTIMUKITURE UMUNTU INABI YABAGIRIYE, AHUBWO MUMWITURE KUMUSABIRA UMUGISHA”, bukaba bushingiye ku murongo wa 9 mu gice twavuze haruguru.

Muri iyi si yandujwe na Satani, dushobora guhura n’akarengane, tukagirirwa nabi. Mbese twifata gute mu gihe turenganye cyangwa tugiriwe nabi? Akenshi iyo umuntu agiriwe nabi aba yumva yahangana, agakora uko ashoboye kose akitura inabi uwayimugiriye, ndetse byashoboka akamurengerezaho; akamukorera ikibi kirenze icyo yamukoreye. Iyo umwana asunitswe n’undi bavukana, akenshi ikintu cya mbere akora na we ni uguhita amusunika. N’abantu bakuru niko babigenza. Iyo batutswe, na bo baba bashaka gusubiza ubatutse. Hari abatitura umuntu ibibi nk’ibyo yabakoreye, ariko bakihimura mu bundi buryo; bamuvuga nabi, cyangwa bashakisha uburyo bwose bamupyinagaza bagamije kwihorera. Birumvikana ko bitoroshye kugirira neza uwaguhemukiye. Ubwenge bwa muntu ntibubasha kubishyikira mu buryo bworoshye; cyane cyane iyo uwaguhemukiye byibura atagize n’umutima wo guca bugufi no gusaba imbabazi, ahubwo akakurusha kurakara.

Muby’ukuri, gukunda mugenzi wanjye nzi ko ari umwanzi, ni ikibazo kitoroshye abantu benshi bakunze kwibazaho. Gusenga Imana dusabira imigisha umuntu uturenganya bishobora gusa n’aho ari ibintu bidasanzwe. Icyakora uko byamera kose, Bibiliya yigisha abakristo kwihanganira akarengane. Hari inkuru nyinshi zivuga iby’abantu barenganyijwe, ariko ntibiture inabi abanzi babo. Nk’urugero, Yozefu yagurishijwe na bene se ngo ajye kuba umucakara muri Egiputa. Igihe yari muri icyo gihugu, umugore wa shebuja yashakishije uko baryamana, abyanze uwo mugore amurega amubeshyera ko yari agiye kumufata ku ngufu. Ibyo byatumye Yozefu afungwa, ariko ntiyigeze yifuza kwitura bene se cyangwa undi wese inabi bamugiriye. (Itang 37:18-28; 39:4-20; Zab 105:17-19)

Urundi rugero ni urwa Sitefano. Yafashwe n’abarwanyaga itorero rya gikristo, baramukurubana bamuvana muri Yerusalemu, maze bamutera amabuye. Mbere y’uko apfa, yavuze mu ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha” (Ibyak 7:58–8:1). Umwe mu bagabo Sitefano yasabiye ni Sawuli wemeye ko yicwa. Uyu yaje guhinduka umwigishwa wa Kristo kandi ni we waje kwitwa intumwa Pawulo. (Ibyak 26:12-18). Biragaragara ko kubw’isengesho rya Sitefano, Imana yababariye Pawulo icyaha yakoze cyo kurenganya abandi. (1 Tim 1:12-16) Ibi kandi bigomba kuba ari byo byatumaga ahora akangurira abakristo gusabira umugisha  ababarenganya, kuko yari azi ko amaherezo bamwe mu barenganya abandi bashobora guhinduka abakozi b’Imana. Pawulo yagiye abigarukaho kenshi agira ati: “ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume.” “Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye.” “Bakundwa, ntimwihōranire.” “Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza” ( Abar 12:14, 17-19, 21). “Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana, iyo dushebejwe turinginga”. (1 Abakor 4:9-13)  

Yesu nawe yararenganye-Urubanza yaciriwe rugatuma yicwa rwarimo ibinyoma kandi ntirwakurikije amategeko. (Yoh 18:38-40) Mbere y’uko Yesu apfa, yasabiye abishi be ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” (Luk 23:34) Yesu yakurikije ibyo yigishaga. Mbere yo gupfa, yari yarabwiye abigishwa be atimukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya” (Mat 5:44; Luk 6:27, 28). Mu by’ukuri, Yesu yazanye impinduka ku birebana n’uburyo tugomba gufata abanzi bacu. Ubundi mu Isezerano rya Kera, (mu mategeko ya Mose), harimo itegeko rikomeye rivuga yuko inabi ikwiye kwiturwa indi. Bibiliya igira iti: “Uzakubita umuntu akamwica ntakabure kwicwa.Uzakubita itungo akaryica aririhe, ubugingo burihwe ho ubundi. Umuntu natera mugenzi we inenge, yiturwe nk’ibyo yagiriye undi. Kuvuna igufwa guhorerwe ukundi, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Uko yateye undi muntu inenge abe ari ko yiturwa.” (Abal 24: 17-20; Guteg 19: 21; Kuv 21: 24) Ariko Yesu (mu Isezerano Rishya), yazanye Inkuru Nziza yo kumenyesha abantu bose imbabazi z’Imana. Iyo nkuru ivuga ko dukwiye kubana n’abanzi bacu mu mahoro kugira ngo dusohoze gukiranuka kose. Yesu yavuze ko ntacyo byatumarira gukunda abadukunda gusa, tukabana n’inshuti zacu gusa, kuko ubwo ntacyo twaba turushije abandi batazi Imana. (Luk 6: 32)

Hari impamvu nyinshi z’ingenzi zituma tutitura umuntu inabi yatugiriye. Impamvu ya mbere ni ukubera ko Imana yatugiriye imbabazi, tukaba tugomba natwe kuzigirira abandi. Impamvu ya kabiri ni uko iyo twirinze kwihorera tukabana amahoro n’abandi, tuba twiringiye ko bishobora gutera abaturwanya guhinduka. Impamvu ya gatatu ni uko kutitura umuntu inabi yakugiriye bigaragaza kwicisha bugufi. Turamutse twihoreye twaba tugaragaje ubwibone, kubera ko Imana agira ati “guhōra ni ukwanjye.” Umuntu nakugirira nabi, ujye ugerageza kutaba nkawe, ahubwo umugirire neza uko ushoboye, kuko ineza ihosha uburakari. Yesu atubwira ko nugenza utyo “uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe”. (Abar 12:20) Ushobora kwibwira ko Yesu yashakaga kuvuga ko uzaba umugiriye nabi bikabije; bityo ukaba wihoreye mu bundi buryo. Ariko igitangaje ni uko atari cyo yashakaga kuvuga. Muby’ukuri, Yesu yaganishaga ku byakorwaga batunganya ubutare (amabuye y’agaciro). Iyo babaga bashaka kubushongesha, bafataga amakara yaka bakabugereka hejuru, maze bwamara gushyuha cyane bugatangira gushonga; byagereranywa no gucika intege. Muri ubwo buryo, Yesu yashatse kwerekana ko iyo ugiriye umwanzi wawe neza bishobora gutuma acururuka, agahinduka, mu gihe iyo inabi yituwe indi nta kindi bibyara usibye urwango no guhangana bihoraho.

Muby’ukuri, birashoboka ko wakunda umwanzi wawe nubwo bitoroshye. Kugira ngo ubigereho, ugomba kubanza kumva ko ibyo akora atari we ubyikoresha ubwe, ko ahubwo ari umwanzi Satani ubimukoresha ngo ateze umwiryane hagati yanyu. Na none tugomba kwibaza uko byamera ijisho riramutse rihorewe irindi, iryinyo rigahorerwa irindi! Dushobora kwisanga twese baratunoboyemo amaso, nta n’umwe usigaranye amenyo. Kumenya ko twese twakoze ibyaha bityo ntidushyikire ubwiza bw’Imana bidutera kwiyoroshya. Umukristo ugerageza kwihorera, aba yishyize hejuru; kuko aba yihaye inshingano y’Imana, kuko guhora ari uk’Uwiteka. Dusabe Imana iduhe ubutwari bwo gusaba imbabazi no kubabarira!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 14/05/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 13/05/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment