Créer un site internet

NTA MUHANUZI WEMERWA IWABO!

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 4:16-24

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NTA MUHANUZI WEMERWA IWABO”, bukaba bwibanda ku mirongo ya 22-24 y’igice twavuze haruguru. Umunyarwanda yaciye umugani ati: “Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe”. Iyo umuntu akuzi neza umuzi n’umuhamuro, akakumenya amavuko n’amabyiruka, aba afite ishusho yawe yiremyemo, kandi biramugora kugira ngo ayihindure, kabone n’iyo haboneka ibihamya ntakuka bikugaragaza mu yindi sura. Usanga umuntu avuga ati: “Keretse niba ari undi atari uwo niyiziye”! Twemera umuntu uje aturutse kure kuruta abo tubana cyangwa duhorana. Ntekereza ko ari nayo mpamvu bamwe muri twe burira imisozi bakamanuka indi bajya kuvugayo ubutumwa ahandi ariko ukaba utabasaba kuvuga ubutumwa mu rusengero rwabo ngo bakwemerere-Kuko batemerwa iwabo nk’uko bemerwa ahandi. Ibi ni byo byabaye kuri Yesu iwabo i Nazareti. Banze kumwemera no kumwakira, baravuze bati: “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?” (Luk 4:22)

Nk’uko Luka abitubwira, ngo umunsi umwe Yesu yagiye iwabo i Nazareti aho yarerewe maze arigisha. Ngo abari aho baramushimye kandi batangazwa n’amagambo ye, ariko bibanga mu nda batangira kwiga ku nkomoko ye. Luka atubwira ko bagize bati: “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?” (Luk 4:22). Matayo we avuga ko bavuze bati: “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he? Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?” Ngo nuko ibye birabagusha. (Mat 13: 54-57) Uwasobanura iyi mvugo ayijyanishije n’umuco wa Kinyarwanda yavuga ko aba bantu bibazaga bati: “uyu Yesu ko ari mwene ngofero, ko atavuka mu bakomeye, ko bose tubazi, niwe ushaka kwishyira hejuru se ra? Aho ga kwa Yozefu baradukiranye ye! Natange ibimenyetso, ibyo yakoreye ahandi abikorere no muri bene wabo nibwo tuzamwemera!”

Ab’i Nazareti ntibiyumvishaga ukuntu umuhungu wa Yozefu na Mariya bari basanzwe bazi yavugaga ko aje “kubwiriza abakene ubutumwa bwiza, kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n'impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu iby'umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” (Luk 4:18-20) Mu yandi magambo, ntibiyumvishaga ukuntu yaba ari we Mesiya. Uwo wavugaga ko afite ikuzo ryo kuba Mesiya yari umwana w’umubaji, kandi yari yaratojwe umurimo wa se Yozefu. Bari baramubonye azamuka akamanuka imisozi, bari baziranye n’abavandimwe be na bashiki be, kandi bari bazi imibereho ye n’imvune ze. Bari baramubonye abyiruka kuva mu bwana kugeza mu busore, no kuva mu busore kugeza mu bukuru. Ntabwo bashakaga kwemera yuko uwo muhungu wakomotse ahantu hakennye atari umuntu usanzwe. Kuba uwo Muntu yari umukene byasaga n’ibitajyana n’ibyo yihamyaga ko ari we Mesiya. Usibye n’ibyo, inyigisho ya Yesu yerekeranye n’ubwami bushya yari ihabanye n’iyo bari barumvanye abayobozi babo! Nta kintu na kimwe cyerekeranye no kubakiza Abaroma Yesu yari yigeze avuga.

Bene Data muri Kristo Yesu, ubu butumwa buratwereka ko bene wacu, abo mu karere kacu, abo mu bwoko bwacu, abo mu gihugu cyacu, abo mu itorero ryacu, bashobora kutatwakira, ndetse bakaba babangamira umurimo wacu wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu-Kristo. Natwe hari ubwo “indakuzi” itubuza kwakira uwo tuzi neza, tukagira tuti: “Uriya se noneho yihangishijeho ibiki? Aravuga se iki ko tumuzi? Buriya se yacecetse ko ibyo agiye kuvuga tubizi! Yewe, uriya we nta cyo tumutegerejeho, turamwiyiziye… n’izindi mvugo nk’izo!” Indakuzi ariko ituvutsa imigisha myinshi! Matayo atubwira ko icyakurikiye imyitwarire y’Abanyanazareti, ari uko Yesu atahakoreye ibitangaza byinshi abitewe n’ukutemera kwabo (Mat 13:58). Luka we atubwira ukuntu Yesu yabahaye ingero z’abandi bahanuzi batakiriwe na bene wabo (Isirayeli), ahubwo bakabera umugisha abanyamahanga babakiriye. Aba banyamahanga ni umupfakazi w’i Sarefati waboneye umugisha mu kwakira umuhanuzi Eliya (1 Abami 17:9); na Namani w’Umusiriya wakijijwe ibibembe n’umuhanuzi Elisa (2 Abami 5:14).

Bavandimwe, hari ubwo twivutsa umugisha kubera indakuzi yaduteye kwigizayo uwari ubituzaniye. Hari ubwo duheza uwari uje kudutiza amaboko; hari ubwo twamagana uwari utuzaniye inkuru nziza; hari ubwo indakuzi na nyirandabizi byazaturimbuza kuko twanze kumva ubutumwa butuburira ngo ni uko gusa bwavuzwe n’uwo tumenyereye! Reka dusabe Imana iduhe guhugukira gutega amatwi Ijambo ry’Imana, mu bushishozi tutagendera ku mabwire n’amarangamutima. Reka uyu utubere umwanya wo kwibaza uko twakira ubutumwa bwiza bwa Yesu. Yohani yaravuze ati: “Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.” (Yoh 1: 11-12). Yesu n’intumwa ze tubakira dute? Aho ntitwigira ba “najuwa” (nyirandabizi)? Aho akamenyero ntikadukamuyemo ishyaka twari dufite kera ? Twisuzume tutihenze.

Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 30/10/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment