Créer un site internet

NTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE

MaryIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 144; Mika 5:2-5; Luka 1:26-38.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: NTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE”.

NTIBISHOBOKA! Uko niko abantu benshi batari Abakristo bavuga iyo bumvise inkuru y’ivuka rya Yesu. Bumva ko kuba umukobwa w’isugi yarabyaye atarigeze abonana n’umugabo bidahuje na siyansi bityo bikaba bidakwiye kwemerwa. Nyamara ntibikwiye kwifashisha siyansi kugira ngo umuntu agaragaze ko ibitangaza bitabaho. Kwemera ko ibitangaza bishobora kubaho bisaba ukwizera si ikibazo cya siyansi. Icyakora koko birumvikana ko mu gihe umuntu yaba yumvise ku nshuro ya mbere inkuru ivuga ko Yesu yabyawe n’isugi, yakumva bimutangaje. Na nyina wa Yesu yaratangaye cyane ubwo marayika w’Imana yamubwiraga ati: “dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu”. Mariya yaramubajije ati: “ibyo bizabaho bite, ko ntararyamana n’umugabo?” Nibwo marayika yamusobanuriye ko Imana yari gukora igitangaza binyuze ku Mwuka wayo Wera, yongeraho amagambo agira ati: “nta jambo Imana ivuga ngo rihere(Luka 1:31, 34-37). Nta gushidikanya ko uwashyizeho uburyo abantu bashobora kororokamo yashobora no gutuma Yesu abyarwa n’umukobwa w’isugi. Iyaremye isanzure ikarigenera amategeko arigenga, ntibyari kuyigora gukoresha intanga ngore ya Mariya kugira ngo ivemo umwana utunganye. Twibuke kandi ko igihe Yesu yasamwaga mu nda ya Mariya, atari cyo gihe yatangiye kubaho. Mu buryo bwumvikana neza, Yesu yarivugiye ati: “navuye mu ijuru” (Yohana 6:38). Yesu yabanaga na Se mu ijuru kuva Imana igitangira kurema. Ni yo mpamvu Bibiliya imwita “inkomoko y’ibyo Imana yaremye” (Ibyahishuwe 3:14). Nta kintu gishyashya Imana ikubwira kuri yo, ni gishya kuri wowe ariko gisanzwe gihishwe mu mugambi wayo.

Abahanuzi bahanuye kuva kera ko Yesu azavuka. Hari abantu benshi babyumvishe barabitegereza ntibabibona kugeza bapfuye. Nyamara koko ntacyo Imana ivuga ngo gihere, kandi hahirwa uwizeye ko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora (Luka 1 :45). Mu gihe cyashyizweho, ibyo Imana yavuze birasohora (Itang 18 :14). Mugihe Aburahamu yatekerezaga ko yari akwiye kuba yarabonye umwana mu myaka yashize, Imana yo yari ifite igihe yashyizeho cyo kumuha umwana : « ... ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha, kuko ari cyo nashyizeho (Itang 17:21). Bibiriya iravuga iti : “Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera” (Habakuki 2:3).

Kubera ko Abayahudi bari bazi ibyo Yesaya n’abandi bahanuzi bari baranditse ku birebana na Mesiya, bari bamaze igihe kirekire bategereje ko aza. (Luka 3:15) Kuba muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bwinshi bwavuze ibya Mesiya mbere yuko Yesu avuka, bigaragaza ko ibye ntawe ukwiye kubishidikanyaho. Yesaya yari yarahanuye ko Mesiya cyangwa Kristo yari kuzabyarwa n’umukobwa w’isugi. Intumwa Matayo amaze gusobanura ibitangaza byabaye mu gihe cy’ivuka rya Yesu, yaranditse ati : Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo : « Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo ‘Imana iri kumwe natwe’ » (Matayo 1:22-23; Yesaya 7:14). Nanone, Yesaya yahanuye ko Kristo yari kuzakomoka mu muryango wa Dawidi, avuga by’umwihariko Yesayi, se wa Dawidi. Kandi koko, Yesu yakomotse mu muryango wa Dawidi (Matayo 1:6, 16; Luka 3:23, 31, 32). Bityo, mbere y’uko Yesu avuka Marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya nyina wa Yesu ati : “Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi.” (Luka 1:32, 33; Yesaya 11:1-5, 10; Abaroma 15:12)

Abubaha Imana dufite isezerano rivuga riti: “Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.” (Amosi 3:7) Nyuma y’imyaka myinshi abahanuzi bavuze ibyo kuvuka kwa Yesu byarasohoye. Amasezerano y'Imana ni imbuto itabasha kubora, n’aho isi yavaho ndetse n'ijuru rikavaho, icyo Imana yagusezeranyije ntigishobora gukurwaho n'inyuguti n’imwe. Niba hari ijambo Imana yakuvuzeho cyangwa hari isezerano Imana yagusezeranyije uhumure ibyo yavuze no kubikora izabikora. Ndagira ngo kandi nkubwire ko ibibi abantu bakuvuzeho cyangwa se bakuvugaho nta na kimwe kizasohora ku buzima bwawe ahubwo icyo Imana yagambiriye kuri wowe nicyo kizasohora. Niba hari icyo Imana yakuvuzeho ntacyo uzaba kitarasohora kuko icyo yanditse yaracyanditse, nticyavanwaho n’umuntu, inzangano cg ishyari. Ubushake bw’Imana ntibwakurwaho n’ubushake bw’umwana w’umuntu. Nagira ngo kandi nkwibutse ko ibyo Imana yakubwiye ntaho izajya gutira imbaraga zo kubisohoza. Umuntu ashobora kugusezeranya ati: “ejo nzaza kugusura” ariko hagera bikamunanira kandi koko ukabona ko atari we. Ariko Imana iyo yagusezeranije nta bundi bufasha ikenera, irihagije muri byose.

Imana yavuze kuri Kuro asigaje imyaka 113 ngo avuke, ivuga ko imwimikishije amavuta, ivuga ko azayubakira urusengero nta kiguzi ahawe kandi byarasohoye. (Yesaya 45: 1-2; 44:28) Imana yasezeranije Aburahamu umwana ashaje irabisohoza; yasezeranije Simiyoni ko atazapfa atabonye umukiza irabisohoza; yasezeranije Yerobowamu wari umukozi wo mu rugo kwa Salomo ko azaba umwami irabisohoza; hari n’abandi benshi yasezeranyije irabisohoza, ibyawe sibyo bizayinanira. Uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko icyo Imana yavuze ku buzima bwawe yakivuze; nubwo abanzi bahagurukira kukurwanya ntacyo uzaba kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere. Humura; nubwo ubona bikomeye iyavuganye nawe ni iyo kwizerwa kandi manda yayo ntirangira ngo wenda ugire ubwoba ngo izashira idasohoje ibyo yakubwiye.

Mbere yo gusoza iyi nyigisho ndagira ngo dufate umwanya wo kwitekerezaho. Mbese wemera ko Imana ivuga? Niba ubyemera ubwo wemera ko ishobora no gutanga amasezerano. Niba utabyemera se kuki wumva mu byo Imana ishoboye byose yananirwa kuvugana n’ubwoko yaremye? Ese iyaremye iminwa yananirwa kuvuga? Niba se wemera ko Imana ivuga, yari yakuvugisha? Byashoboka ko Imana itaravugana nawe mu buryo bwihariye, ariko wibuke ko Imana yatanze amasezerano menshi binyuze mu Ijambo ryayo, kandi nawe ni ayawe. Icyo usabwa ni ugukiranukira Imana no kuyiguma hafi. Ubu ni bwo buryo nawe urindamo amasezerano yawe. No mu bisanzwe uramutse usezeranye n’umuntu ahantu muzahurira yagaruka akakubura ntacyo wamubaza. Iyo Imana iguhaye isezerano, hashobora gucamo ibintu byinshi bikomeye, Satani akazana amajwi menshi akwereka ko bitazaba; nawe wabona bitagenze uko wabitekerezaga ukiheba, ariko ntibikwiye. Nyamara dukwiye guhagarara ku munara tugategereza Uwiteka, kuko izina ry’Uwiteka ari umunara ukomeye kandi umukiranutsi uwuhungiyeho agakomera. (Hab 2 :1-3 ; Imig 18:10)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 19/12/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment