NI IKI UREBA IMBERE YAWE?

IGICE CYO GUSOMA: EZEKIYELI 37:1-14

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NI IKI UREBA IMBERE YAWE?”, bukaba bushingiye ku murongo wa mbere n’uwa kabiri y’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Ukuboko k'Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa. Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose.

Mu gihe ubwoko bwa Isirayeli bwari mu bunyage i Babuloni, Umuhanuzi Ezekiyeli yagize iyerekwa ridasanzwe. Yabonye ikibaya cyuzuye amagufwa menshi yumye. Uwiteka yamusobanuriye ko ayo magufwa yagereranywaga n’“ab’inzu ya Isirayeli bose.” (Ezek 37:11) Muri iki gihe Abisirayeli bari mu kaga gakomeye cyane. Isiraheli nk’igihugu yari itakiriho; umwami n’abaturage bose barajyanywe bunyago i Babuloni, abandi baratataniye mu bindi bihugu by’amahanga. Isirayeli yari yarapfuye irahambwa izize kutubaha gahunda y’Imana!

Imana imaze kwereka Ezekiyeli ariya magufwa, yaramubajije iti: “Mwana w'umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ezekiyeli arasubiza ati: “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.” (Ezek 37: 3) Mu yandi magambo, Ezekiyeli yaravuze ati “Ntabwo nabimenya, kuko ibyo ndeba bindenze-ni wowe wenyine Mana wamenya niba aya magufwa yakongera kubaho!” Ishusho y’amagufwa yumye anyanyagiye, igaragaza ko ubwoko bw’Imana bwari mu bihe bibi cyane; ku buryo ntawatekerezaga ko ubuzima buzongera kugaruka. Na Ezekiyeli nk’umuhanuzi ntiyemeraga neza ko amagufwa yumye yabasha kongera kuvamo abantu bazima bakongera kubaho. Niyo mpamvu yabwiye Imana ati: “‘Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.”

Nubwo bigaragara ko Ezekiyeli nawe atizeraga neza ko ibintu bishobora guhinduka agendeye ku byo yabonaga, Imana yamutegetse guhanura: “Arongera arambwira ati ‘Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo ‘Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’’” (Ezek 37:4-6) Ese utekereza ko Ezekiyeli yorohewe no gukora umurimo Imana imutegetse? Oya habe na mba! Wowe uwagutuma guhanurira amagufwa wabikora? Tekereza nawe Imana ikubwiye ngo ujye ku Rwibutso rwa Gisozi uhanure nk’ibyo Ezekiyeli yahanuye! Uramutse ubikoze nta gushidikanya ko benshi bakwita umushinyaguzi.

Nyamara Ezekiel atitaye ku bigaragararira amaso ye yakoze icyo Imana imutegetse: “Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.” (Ezek 37: 7) Dukeneye abahanuzi bahanura uko bategetswe; batuma abantu b’Imana bongera kugarura ubuzima. Hari Abakirisitu benshi twahoze dusengana baguye, bari kure y’Imana mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi byaha by’uburyo bwinshi; bumagaye mu bugingo; Satani yabakingiraniye ahantu hameze nko mu bituro. Bamwe baranabyiyemerera; ko babaye “amagufwa yumye”! Ugasanga umuntu “yigize igufwa”; yabaye intakoreka; mudakurwakwijambo! Hari n’uvuga ati “njye naranutse” ngo yumvikanishe ko yabaye umurakare. Dukeneye rero abahanuzi nka Ezekiyeli bahanurira amagufwa akongera kuba abantu bazima! Abahanuzi bahanura igufwa rigasanga iryaryo-kuko muri iki gihe hari ubwo usanga ibintu byarivanze; umukristo akarwanira kwinjira mu nshingano z’umushumba; umushumba akinjira mu nshingano z’umukristo! Hakenewe umuhanuzi uhanura uko ategetswe buri gufwa rikajya aho rikwiriye kujya! Tekereza igufwa ryo ku kirenge ryigiriye ku mutwe; iry’ukuguru rikajya mu bitugu! Turasabwa guhanurira amagufwa yumye atatanye kandi tugahanura uko dutegetswe n’Imana; kandi “hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome.” (Yobu 14:7)

Ahari nawe wumvaga nta byiringiro; umeze nk’amagufwa yumye; nk’ukingiraniye mu gituro. Reka iri Jambo ry’Imana riguhumurize mu izina rya Yesu: “…Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe… (Ez. 37:12) Mu Befeso 3:20-21 haravuga ngo Imana “ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba n’ibyo twibwira nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.” Erega Imana ikoze ibingana n’ubwenge bwawe, ntiyaba ari Imana! Ezekiyeli yabonye amagufwa yumye yongera gusubirana ubuzima, maze aba umutwe munini w’ingabo. Ibyo bigaragaza ukuntu Abisirayeli bavuye mu bunyage bari bamazemo igihe kirekire i Babuloni.

Reka ubu buhanuzi bwa Ezekiyeli tubwiyerekezeho; twisuzume! Imana yeretse Ezekiyeli amagufwa yumye atatanye; muri kiriya gihe gikomeye, ni ibyo Ezekiyeli yabonye imbere ye! Mbese wowe muri iyi minsi ni iki ubona imbere yawe? Nawe ushobora kuba uri mu kibaya cy'ibibazo byinshi bikomeye. Ushobora kuba nawe ureba amagufwa yumye nka Ezekiyeli; ukaba ureba ubuzima bwumye; ukabona nta byiringiro by’ejo hazaza; ibintu byose byarumye pe! Nawe ubwawe urumva ubugingo bwawe bwumagaye; muri wowe nta buzima rwose! Wagerageje uko ushoboye kose ngo wikure muri ibyo bibazo; warasenze wiyiriza ubusa ariko byaranze. Bizagenda bite? None se ukurikije uko ubibona, hari ibyiringiro ko hari icyahinduka? Nibyo hashize igihe byarananiranye! Igihe umaze mu bunyage i Babuloni ni kirekire! Ariko noneho ndagira ngo wibuke ko “Umwami abizi”. Ibyo udashobora gusubiza, ibyo udashobora kumenya, ibyo udasobanukiwe impamvu zabyo, Umwami arabizi! Ejo hazaza hawe Imana irahazi, kandi izi icyo izakora ku mibereho yawe.

Byose bishobokera uwizeye. (Mark 9:23) Ese urabyizeye? Urumva byashoboka? Mwene data, Imana ishobora kukujyana ahari ibibazo byinshi; ibyawe bwite; ibya bene wanyu; cyangwa iby’abandi, kugira ngo ikwereke imbaraga zayo. Nibyo Ezekiyeli yabonye amagufwa mesnhi cyane kandi yumye bimutera ubwoba; ariko nyuma yabonye gukora kw’Imana n’imbaraga zayo. Nubwo ubona ibigaragara nk'ibyumye mu buzima bwawe, Imana igufiteho umugambi mwiza. Hanurira ibyo bibazo uti “uyu munsi mushyiriweho iherezo mu izina rya Yesu!" Hanurira ibidafite ubuzima bihabwe kubaho; inda itabyara uyihanurire kubyara; hanura ahari ubushomeri haboneke akazi; ahari intege nke haboneke imbaraga, ahari umubabaro haboneka umunezero; ahari amacakubiri haboneke gushyira hamwe. Irinde “ntibishoboka, birakomeye, biragoye,...”; atura amagambo meza ku byo wifuza ko bihinduka; uti “Mwami urabizi; urabishoboye...!” Imana idushoboze guhanura uko dutegetswe hagati muri ibi bihe birushya! (2 Tim 3:1-5)

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 26/03/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Rev Capt Alexis Pacifique NDAYISABA
    • 1. Rev Capt Alexis Pacifique NDAYISABA On 26/03/2023
    Murakoze cyane Imana ibahe umugisha kandi I igaragaza nkibidafite ubuzima byongere bibeho mu izina rya Yesu.

Add a comment