Créer un site internet

NDASHAKA KO ABAGABO BASENGA BARAMBUYE AMABOKO YERA!

IGICE CYO GUSOMA: 1 TIMOTEYO 2:1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NDASHAKA KO ABAGABO BASENGA BARAMBUYE AMABOKO YERA!” Bushingiye ku murongo wa 08 mu gice twavuze haruguru.

Muri iki gice, Pawulo ashishikariza Timoteyo “mbere ya byose” gusengera abantu bose. Ni ingenzi kuzirikana ko impuguro ya mbere Pawulo yahaye Timoteyo ari ugusenga. Gusenga ni kimwe mu bintu byerekana ko umuntu ariho mu buryo bw’umwuka. Nk’uko umuntu atabaho adahumeka, niko n’umukristo atabaho adasenga. Igihe Sawuli w'i Taruso yizeraga, Umwami Yesu yamenyesheje Ananiya ko yahindutse umukristo agira ati, “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w’i Taruso, kuko ubu ngubu asenga”. (Ibyak 9:11) Ibi bitwereka ko kuba umuntu asenga ari kimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko yahindutse. Bityo rero, nta kintu na kimwe cy’ingenzi ku mukristo kuruta gusenga.

Pawulo ahugurira Timoteyo kutisengera we ubwe gusa ahubwo agasengera abantu bose. Tugomba kwiga kudasengera ibyo dukeneye gusa ahubwo tugasabira abantu bose; harimo abadukunda n’abatwanga; harimo abagabo n’abagore; tutitaye ku bwoko bwabo, ubwenegihugu, inkomoko cyangwa idini. Pawulo ubwe yari intangarugero muri urwo rwego; buri gihe yibutsa abahawe inzandiko ze uburyo yari umunyamasengesho, kandi mu gusenga kwe akaba atarizirikanaga ubwe gusa ahubwo akaba yarasengeraga abandi yishimye. (Abaf 1: 4) Mu gusenga kwacu, ntitugomba kwibagirwa ko Imana ishishikajwe n'abantu bose. Imana ishaka kwireherezaho abantu bose nta kurobanura. Gusobanukirwa ibi, byari bigoye cyane cyane ku bakristo bakomoka mu Bayuda. Kuri bo, “abatakebwe”; ni ukuvuga abanyamahanga, bari abanzi b'Imana. Nyamara kubw’ubuntu bwa Yesu-Kristo, ubutumwa bwiza bw'Imana ni “imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki.” (Rom. 1:16) Gusengera abantu bose ntibisobanura gusa gushyira mu masengesho yacu imvugo ngo "dusengeye abantu bose," ahubwo ni ukubikora tubikuye ku mutima.

Usibye gusengera abantu bose, Pawulo adushishikariza gusengera igihugu cyacu n’abatuyobora. Igihugu ni yo gakondo yacu; ingobyi iduhetse. Iyo uri mu gihugu cy’abandi witwa umunyamahanga; n'ubwo waba uri umuyobozi cyangwa umukire. Yozefu yabaye Minisitiri w'Intebe muri Egiputa; ariko ntibyamugize Umunyegiputa. Iyo uri ahandi uhora wibombaritse;  ariko iyo uri iwanyu urisanzura; urishyira ukizana. Gusengera igihugu n’abayobozi bituma tugira amahoro. (2 Ingoma 7:14) Abayobozi ni abantu Imana ikoresha cyane mu kugeza umugisha ku batuye igihugu bose. Bafite n’uruhare runini mu ivugabutumwa. Ahari ubuyobozi bubi gusenga no kuvuga ubutumwa ntibyoroha. Nk’abakristo, ntidukwiye gushishikazwa no kujora abayobozi dushingiye ku makosa baba bakora-kuko nabo ari abantu. Ahubwo dukwiye guhora tubahetse mu ngobyi y’amasengesho kugira ngo Umwuka Wera abamurikire, abahe ubwenge bwo kujya inama neza.

Gusengera abantu bose ariko ntibisobanura ko dusenga "mu mwanya w'abantu bose”. Gusenga bireba buri mukristo wese. Nubwo Pawulo avuga ko ashaka ko abagabo aribo “basenga hose barambuye amaboko”, (1 Tim 2:8) ntibivuze ko abagore babujijwe gusenga; kuko “None ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko bose ari umwe muri Kristo Yesu”. (Abagal 3:28) Icyo Pawulo avuga ni uko abagabo aribo bagombaga gusengera mu ruhame; abagore bagasenga biherereye. Mu gihe bibaye ngombwa ko abagore bavuga isengesho mu ruhame, bari bategetswe kwitwikira umutwe-Ni uko byari bimeze mu muco w’Abayuda! (1 Abakor 11:5,13) Muri rusange, gusenga ni amahirwe y'abana b'Imana bose; abagabo n'abagore. Muri Bibiliya tuhasanga abagore batandukanye basenze. Twavuga nka Hana (1 Sam 2), na Mariya (Luka 1).

Ni ingenzi na none kuzirikana ko mu gusenga kwabo, abagabo bagomba gusenga “barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka”-Ibi nta washidikanya ko bireba n’abagore. Amaboko yera bisobanura amaboko atanduye; yuzuye ubuntu n'imbabazi. Amaboko akora ibyaha ntiwayamanikira Imana. Isengesho ry’umunyabyaha ni ikizira k’Uwiteka. Umunyezaburi yaranditse ati: “Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye”-ntaba yumvise gusenga kwanjye. (Zab. 66:18) Kuzamura amaboko yera bikubiyemo kubikora nta burakari kandi nta gushidikanya. Uburakari bufitanye isano n’abandi bantu-Turakarira abandi. Bibiliya idusaba kumvikana n’abo dufitanye ibibazo aho kubarakarira. Muri make dushobora kuvuga ko usenga agomba kurangwa n’ibi bikurikira: amaboko yera; kuba mu rukundo no mu mahoro n’abandi bantu, no kuba afite ibyiringiro byuzuye ku Mana.

Muby’ukuri, hari byinshi twakwigira muri iki gice. Nyuma y’ubu butumwa dukwiye kwibaza niba mu by’ukuri Itorero ry’uyu munsi ari Itorero risenga nk’uko Imana ishaka? Abakristo benshi bemera umumaro w’amasengesho. Tujya “gusenga” buri cyumweru, dusoma ibitabo bivuga ku masengesho, rimwe na rimwe dusaba ko abantu badusengera; ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Itorero ry’uyu munsi si Itorero risenga rigamije kongera ubusabane n’Imana. Dushobora kuba dufite abantu bake barwana intambara yo gusenga, ariko umuco wo gusenga uko Bibiliya ibyigisha byaratunaniye. Hafi ya twese tuvuga ko gusenga ari ngombwa, ariko kubigira umuco byaratunaniye-Dusenga kuko twugarijwe n’akaga (amasengesho yacu ni nka yayandi Yona yasengeye mu nda y’urufi). Uwitwa Oswald Smith yaravuze ngo, “iyo dukora, ni twe dukora, iyo dusenze, Imana niyo ikora.” Mu mateka, abagabo n’abagore Imana yakoresheje mu buryo bukomeye bari abantu bari bazi gusenga kandi kuri bo amasengesho yari ay’ibanze n’aya ngombwa. Amasengesho agomba kuba igice cy’ingenzi mu bugingo bw’umukrsito. Dukwiye kumenya iteka ko dukennye, bityo bikadutera kugira imyifatire ihoraho y’amasengesho-guhora twishingikirije kuri Yesu. Niba Yesu yarahoraga yishingikirije kuri Se, ni ngombwa ko natwe duhora tumwishingikirijeho kugira ngo duhore mu busabane na we.

Abagabo by’umwihariko dukwiye kwisubiraho! Abagabo benshi gusenga babiharira abagore n’abana. Urugo rugira umugisha ruba rurimo umugabo usenga. Satani iyo akubise umutwe intama ziratatana. Umugabo iyo asenga abo murugo rwe bagira umutekano wose. Muby’ukuri, intego ya mbere y’amasengesho ni ugutuma umuntu yegerana n’Imana mu buryo bwo kuyishingikirizaho. Imana irihagije muri byose naho twe tukaba tutihagije. Iryo hame ni ingenzi ku bantu bose harimo n’abagabo bakunze kwibeshya ko ari abanyembaraga. Reka ubutumwa bw’uyu munsi budutere kwisuzuma. Mbese turi abantu basenga? Aho ntitwumva ko gusenga ari iby’abagore, abana, n’abatishoboye? Dusengana amaboko ameze gute? Mbese mu gusenga kwacu tujya twibuka gusengera abandi, cyane cyane abayobozi b’igihugu n’itorero? Uyu munsi Pawulo aratubwira ati: “Ndashaka ko musenga murambuye amaboko yera, mudafite umujinya kandi mutagira impaka”!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 12/11/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 11/11/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment