NDABIZI, ARIKO NIMUCECEKE!

Elijah painting rgb 1a sm 1 600x675IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 50:1-15; 2 Abami 2:1-12; Mariko 9:2-9

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kuganira ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NDABIZI, ARIKO NIMUCECEKE”! Turashingira cyane cyane ku murongo wa 3 w’igice cya 2 cy’Igitabo cya 2 cy’Abami ahagira hati: “Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati ‘Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?’ Arabasubiza ati ‘Yee ndabizi, ariko nimuceceke.’”

Aba bana b’abahanuzi babaga ari urubyiruko rwatoranyijwe kugira ngo rucukumbure byimbitse ijambo ry’Imana kandi ruzavemo abigisha mu Bisirayeli. Babaga ari abantu biyeguriye umurimo w’Imana, bakaba barayoborwaga n’umuhanuzi wabaga ari nka se wo mu buryo bw’umwuka. Eliya yari umwe mu bigisha b’abana b’abahanuzi (2 Abami 6:1-7). Uyu Eliya hamwe n’umugaragu we Elisa babaye abahanuzi bakomeye. Elisa yahamagawe na Eliya ngo ajye amukorera mu gihe yari umuhinzi wahingishaga inka: “Nuko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n’ibiri, ahagaze ku murongo uheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagira umwitero we… Elisa aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera” (1Abami 19:19-20). Eliya na Elisa babanye nk’inshuti magara kugeza igihe Eliya yajyanywe mu ijuru. Kubera uburyo bari barabanye, Elisa yumvaga atatandukana na Eliya (2 Abami 2:2). Abari babazi bombi nabo babonaga ko kugenda kwa Eliya kwari ikibazo kuri Elisa. Abana b’abahanuzi nabo niko babibonaga. Niyo mpamvu bamaze kumenya inkuru y’uko Eliya agiye kujyanwa mu ijuru bihutiye kubibwira Elisa bati: Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?” (2 Abami 2:3)

Elisa yasobanukiwe ko amajwi ya bariya bana atari ayabo ko ahubwo yakomokaga kuri Satani wari agamije kumuca intege ngo areke gukurikira Eliya. Yesu nawe yigeze gucecekesha Petero mu buryo nk’ubu Elisa yacecekeshejemo abana b’abahanuzi. Icyo gihe Satani anyuze muri Petero yashatse guca Yesu intege ngo yange kubambwa ku musaraba. Nibwo rero mu gihe Yesu yasobanuriraga abigishwa be iby’inzira y’umusaraba, Petero yamwihereranye aramubwira ati: “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” (Mat 16:22) Amagambo Yesu yavuze ngo:  “Subira inyuma yanjye Satani” (Mat 16:23), si ugutuka Petero, ahubwo Satani wihanze muri Petero niwe wabwirwaga. Ni iby’ingenzi ku mukristo kumenya gutandukanya ijwi ry’Imana n’irya Satani.  

Uko Imana ikoresha abantu izana ibisubizo byacu, niko Satani nawe ajya akoresha abantu ngo akumire imigisha Imana yatugeneye. Ubwo Barutimayo yahatanaga ashaka kwakira guhumuka, abantu bahise bamucyaha ngo aceceke (Mariko 10: 46-48). Igihe Elisa yari amaramaje ngo arebe ko yasigarana ku mbaraga zari muri Eliya, Satani yanyuze mu bana b’abahanuzi ngo bamuce intege. Hari amajwi menshi wumva mu bantu aguca intege, akubuza guhanga amaso Imana, akubuza gusingira ibyo Imana yagusezeranije. Jya ubwira ayo majwi uti: “nimuceceke; subira inyuma Satani”!

Nababajwe cyane no kubona ko hari abantu b’Imana Satani ajya akoresha ngo bace intege bagenzi babo. Abana b’abahanuzi sibo bagaciye intege Elisa, kandi Petero siwe yakabereye Yesu ikigusha. By’umwihariko kuri aba bana b’abahanuzi hari ikindi kintu kibabaje. Nubwo bari bafite amakuru ko Eliya ari bujyanwe mu ijuru, ntabwo bigeze batekereza icyo bagombaga gukora. Bari bafite amakuru, ariko ntibabajije Imana icyo yayabahereye. Iyo baza kumenya ko Eliya nagenda hari umwitero (umurage) uzasigara inyuma, nabo baba baramuherekeje bakagira icyo bamwisabira nk’uko Elisa yabigenje. Elisa we yari afite ayo makuru, ariko kandi yanabaye maso maze arayakoresha (ayabyaza umusaruro), asaba imbaraga kandi arazihabwa. Bariya bana b’abahanuzi, bari bazi ibyahanuwe ariko ntibarebye ikigomba kuvamo. Baje gutangara babonye Elisa agarutse afite igishura n’imbaraga bya Eliya maze baravugana bati:Umwuka wa Eliya ari muri Elisa”, nuko bamwikubita imbere. (2 Abami 2:15)

Ikibabaje ariko ni uko abakristo benshi ari uko bameze: bumva amasezerano, aho gusenga Imana ngo bayibaze icyo bakwiriye gukora bagakora akazi ko kuyavuga gusa aho kuyasengera ngo bayabyaze umusaruro. Abantu benshi barerekwa, ariko aho kugira ngo babaze Imana akamaro k’ibyo beretswe bakajya kubikoresha baca igihugu umugongo; iyerekwa rigahinduka urucantege.

Cyakora hari ikintu cyanshimishije: hari igihe abaduca intege birangira batwikubise imbere. Abari barembeje Barutimayo bamubwira guhora, Yesu amaze kubategeka kumuzana nibo bafashe iya mbere mu kumuhumuriza. (Mariko 10:46-52) Nubwo Satani akoresha abantu ngo batubuze gusingira imigisha yacu, iyo dukomeje guhanga amaso Yesu, ntitwite ku majwi aduca intege, abaducaga intege nibo Imana ikoresha bakatuzanira ibisubizo byacu kandi bakaducira bugufi. Ntuci bwe intege n'amajwi y'abantu Satani akoresha. Niba hari ijambo ryahanuwe ku buzima bwawe, ba ari ryo ureba gusa. Abantu bashobora kuvuga ibyo batekereza ariko batazi icyo Uwiteka atekereza:  “…Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n’imigambi ye” (Mika 4:11-12).  Amagambo mabi abantu bavuga ahinduka impfabusa imbere y’Ijambo Imana yakuvuzeho.

Mu bibazo uhura nabyo Satani aba ashaka ko wiheba ugacika intege, ariko ntukemere ko Satani akunyaga ibyiza Imana yakugambiriyeho. Nuhura n’ibiguca intege ujye umera nka Dawidi uvuge uti “Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose”! (Zab 138:8) Menya ko hejuru y’ibyo abantu batubwira hari ibyo Imana yibwira. Vuguruza ibyo Satani yavuze ku buzima bwawe mu izina rya Yesu! Komera ushikame; hagarara kigabo. Guma mu mwanya wawe, ntuhave, ntucike intege; aho niho uzaherwa umwitero. Komeza utumbire Uwiteka nk’uko Elisa yatumbiriye Eliya. Nubwo serwakira yamutumuriraga imisenyi mu maso, ntiyakuye ijisho kuri shebuja kugeza amuraze umwitero we. Nuko rero namwe bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami. (Abakor 15:58)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Ndaribumbye Francois
    • 1. Ndaribumbye Francois On 14/02/2021
    Wakoze cyane,Archdiacre wacu.
    Elisa akwiriye kutubera urugero rwiza rwo kudacibwa intege namajwi yose twumvise.ahubwo tukaba nka wa muririmbyi,wagize.ati:komeza inzira watangiye,wicika intege wahisemo neza.nongeye gufasha cyane.
  • Alyppe KUBWAYO
    • 2. Alyppe KUBWAYO On 13/02/2021
    Murakoze cyane kubyo umurimo mwiza mukora Imana ibahe umugisha.

Add a comment