Créer un site internet

NA BYA BINDI NTIMUBIREKE!

IGICE CYO GUSOMA: Luka 11:37-54

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NA BYA BINDI NTIMUBIREKE!” Bushingiye ku murongo wa 42 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyiragasogereza n’imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.”

Yesu amaze gusubiza abamurwanyaga bashidikanyaga ku bihereranye n’aho yavanye ububasha bwo gukora ibitangaza, Umufarisayo umwe yamutumiriye kuza gusangira na we. Abafarisayo bari bariyemeje kubahiriza amategeko ya Mose umurongo ku wundi (“Respecter la Loi à la lettre”). Bari bafite ubumenyi buhagije mu by’iyobokamana, kandi bagiraga imigenzo bagiye bahanahana kuva kuri ba sekuruza babo kandi bakayiha agaciro kangana n’ako baha Ijambo ry’Imana. Ibi byabateraga kwiyumva nk’abantu batameze n’abandi. (Luka 18:11) Nubwo bari icyitegererezo mu bijyanye no kubaha amategeko y’Imana, Abafarisayo ntibacanaga uwaka na Yesu kubera kwibonekeza n’uburyarya byabarangaga. Uko biyerekanaga ntabwo ariko babaga bameze mu mutima; mbese bari ba “nyirabacyakuryinyo”. Izina Yesu yabise “Ipokritesi” (indyarya), mu Kigereki rivuga umuntu utanga disikuru cyangwa umukinnyi w’ikinamico wambara ikintu mu maso (masque) kigatuma abantu badatahura uwo ari we.

Mbere na nyuma yo kurya, Abafarisayo bagiraga umuhango wo gukaraba intoki bakageza mu nkokora. Uwo mugenzo wakorwaga nk’uburyo bwo kwiyeza, kandi wari uteganyijwe mu Mategeko ya Mose. (Abal 11-15; Kubara 19) Nubwo umuhango wo kujabika ibiganza wari itegeko ry’Imana, Abigishamategeko bari barawuremereje biyongereraho ibyabo maze uhinduka umutwaro kuri rubanda. Mu byo biyongereyeho harimo nko kugena igikoresho kigomba gukoreshwa bakaraba, amazi agomba gukoreshwa, ugomba kuyasuka, aho bagombaga kugarukira basuka amazi ku biganza; n’ibindi. Ibi byose ariko sicyo kibazo cyatumye Yesu adaha agaciro uyu muhango, ahubwo ikibazo ni uburyarya bushingiye ku idini. Abafarisayo n’abandi bakurikizaga umuhango wo gukaraba intoki, ariko ntibezaga imitima yabo ngo bayivanemo ubugome. Bitaga ku gukurikiza imihango igaragarira amaso ya rubanda ariko bakirengagiza “gukiranuka no gukunda Imana”. (Luka 11:42) Yesu yabahuguye ko bakwiye gukurikiza imihango y’idini ariko ntibirengagize iby’ingenzi kuyirusha.

Mu magambo akakaye, Yesu yashyize ahabona uburyarya bw’Abafarisayo, arababwira ati: “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n’ububi. Mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyiragasogereza n’imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Mukunda intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro! Mumeze nk’ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi! Mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n’urutoki! Mwubaka ibituro by’abahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babishe. Mwatwaye urufunguzo rw’ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n’abashakaga kwinjira mwarababujije!” (39, 42, 43-44, 46-47, 52)

Urebeye inyuma, Abafarisayo bari abantu b’Imana; idini ryabo ryagaragaraga neza inyuma, ariko imbere nta gaciro ryari rifite kuko ryari ryuzuye uburyarya. Ibyo bigishaga abantu, bo ubwabo ntibabikurikizaga. Nubwo bari bazi amategeko inyuguti ku yindi; kuva ku itegeko rya mbere kugeza ku rya nyuma, ntacyo byabafashaga mu guhinduka ubwabo cyangwa mu guhindurira abandi kuri Kristo. Yesu yabwiye abo bayobozi b’idini ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk’uko byanditswe ngo ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, ariko imitima yabo indi kure. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ “Itegeko ry’Imana murirekera gukomeza imigenzo y’abantu.” Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry’Imana ngo muziririze imigenzo yanyu”. (Mar 7:6-9)

Ntabwo imihango yakorwaga n’Abafarisayo bidaturutse ku mutima, ntibemo urukundo n’imbabazi yashoboraga kunezeza Imana. Burya ibikorwa byose amaso y’abantu ndetse n’indimi zabo zisingiza si ko byose Imana ibona ko bifite akamaro. Imigambi yacu ni yo iha ibikorwa byacu icyerekezo, ikabisiga ikimwaro cyangwa se ikabiha agaciro gashimwa n’Imana. Koko rero, icyo Yesu adushakaho kuruta ibindi ni “umutima w’imbabazi” si imihango y’idini. (Mat 9:13) Kugira umutima w’urukundo n’imbabazi biruta imihango n’amategeko.

Yesu yeruriye Abafarisayo ko urukundo n’imbabazi iyo bibuze gutondekanya amategeko n’imihango bihinduka ibitagira umumaro. Ntabwo idini ishingiye ku kwizirika ku mategeko ariko ibuze ubumuntu n’imbabazi  ishobora na mba kunezeza Imana. Kubahiriza urukurikirane rw’imihango y’idini ntibishobora gutuma umuntu aba intungane ngo bityo abe akwiye ijuru; ni ukwishuka. Iyobokamana rishingiye ku mihango gusa ntacyo rimaze. Yesu yahanaguye urwandiko rw’imihango rwaturegaga. (Abakol 2:14; Abar 6:23) Tureke ubukristo bw’imihango! Iyobokamana rigarukira ku mihango n’imiziririzo by’idini, niwo muzi w’idini ikayutse wa muhimbyi w’indirimbo ya 426 yavuze agira ati: “Namwe abakunda Siyoni, murek’ idini ikayutse; nta n’icyo yabamarira; ikunda gushimwa gusa”. Niba ubukristu bwacu burangwa no kubahiriza imihango y’idini n’amasengesho y’urudaca gusa, turi Abafarisayo mu gihe cyacu!

Tureke gukorera Imana by’urwiyerurutso; twe kwibanda ku gukomeza imihango y’idini aho kubwiriza ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Uwiteka yifuza ko dukora ibirenze imihango y’idini. Mbere na mbere ashaka ko twihana ibyaha kugira ngo atwemere. (Ezek 18:23, 32). Ubukirisitu Imana ishaka si ubukirisitu bw’amagambo n’imihango; ahubwo ni ubukirisitu bw’ibikorwa. Dukwiye guhuza ubuzima tubamo n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana; tukirinda kubaho nk’Abafarisayo n’Abigishamategeko. Ubukristo si ikibazo cy’inyuma; ahubwo ubukristo nyabwo ni imbere mu mutima. Kubahiriza imihango y’itorero dukwiye kubikora, ariko “na bya bindi ntitubireke”! Bya bindi, ni ugukiranuka no gukunda Imana by’ukuri; gutunganya imbere ahagaragarira amaso y’Imana aho koza inyuma ahagaragarira amaso y’abantu gusa; ni ukwicisha bugufi; kugendera mu kuri, urukundo n’ubutabera. Aho guhatanira icyubahiro no kwemerwa n’abantu, twiyinire tumenye neza ko Imana itwemera kandi ikaba ishima ibyo dukora.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 01/10/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 30/09/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment