MWEBWE HO MWITINYA!

TombeIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 118: 14-24; Yesaya 25:6-9; Matayo 28:1-15

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Pasika nziza kuri mwese! Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi hirya no hino ku isi Abakristo turizihiza Pasika, tuzirikana ko Yesu yapfuye agahambwa, akazuka ku wa mbere w'iminsi irindwi, urupfu arutsinze. Abanditsi b’Ubutumwa Bwiza bose (Matayo, Mariko, Luka na Yohana) bavuze inkuru y’izuka rya Yesu, ariko uyu munsi nahisemo ko twifashisha Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Matayo. Turibanda cyane cyane ku murongo wa 5 w’igice cya 28 ugira uti: "Ariko marayika abwira abagore ati: ‘Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe.’"  

Pasika ni umunsi w’akababaro n’ibyishimo. Kuri Pasika y’Abayisilayeli, ubwo Malayika yicaga abana b’imfura n’uburiza bw’amatungo muri Egiputa yose byari biteye ubwoba cyane: “Mu gicuku Uwiteka yica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’imbohe mu kazu k’ibwina, n’uburiza bw’amatungo bwose.” (Kuva 12:29). Mu gihe Abanyegiputa bahuraga n’ako kaga, Abisirayeli bo Malayika yanyuze ku mazu yabo arayamenya, ntiyagira icyo atwara abayarimo. Mu gihe Abanyegiputa bari bafite ubwoba bwinshi, Abisilayeli barimo kwishimira ko begereje kuvanwa mu maboko ya Farawo; kandi kuri bo ibyo kwari nko kuva mu rupfu bajya mu buzima.

Kuri Pasika y’Abakristo twibuka imibabaro iteye ubwoba n’agahinda ya Yesu ku musaraba; ariko na none tukibuka ko Yesu yatsinze urupfu na Satani, akazukana ikuzo n’icyubahiro. Pasika abantu benshi basabwe n’ubwoba kubera gutinya urupfu. Muri abo harimo abari bagize uruhare mu rupfu rwa Yesu; abasirikare bari barindishijwe imva ye; abigishwa be n’umuryango we batinyaga ko nabo bashobora kwicwa urupfu nk’urwe; etc. Aba bose bari bakeneye ubutumwa bw’ihumure. Niyo mpamvu Yesu akimara kuzuka icya mbere yakoze ari ugutanga ihumure, kandi abantu ba mbere yahumurije ni abamushaka: “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. (Mat 28: 5) Abandi bose (abagize uruhare mu rupfu rwe; abamushinje ibinyoma; abasirikare bari barinze imva ye…) bari bafite impamvu yo guhangayika; ariko abashaka Yesu nta mpamvu yo guhangayika kuko yatsinze urupfu kandi nabo akarubatsindira.

Mu guhimbaza Pasika, Abakristo twese dukwiye kwibuka ko Yesu adusaba gushira ubwoba tukajya kuvuga ubutumwa. Nguwo umuhamagaro Yesu yatanze nyuma yo kuzuka: “mwitinya…nimugende mubwire…” (Mat 28:5; 7). Abahisemo Yesu dukwiye kwihatira kuvuga ubutumwa buvuguruza ibinyoma bya Satani. Mu izuka rya Yesu, Satani yatanze ubutumwa bwo kubeshya ko Yesu yaheranywe n’urupfu: “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’” (Mat 28:13) Ubwo butumwa bwa Satani ni ikinyoma n'umwana w'igitambambuga atakwemera. Kuvuga ngo wari usinziriye runaka araza agutwara ikintu! Ubwo waba wamubonye gute se kandi usinziriye? Ubundi se bari babohereje kujya kuryama? Nyamara ikibabaje ni uko iki kinyoma cyamamaye mu Bayuda na bugingo n’ubu. (Mat 28:15)

Icyakora Imana ishimwe ko icyo kinyoma kitabujije ko Yesu yamamara. Intumwa za Yesu zitanze zitizigamye zemera guhara amagara yazo ariko zamamaza inkuru ya Yesu kugeza ikwiriye isi yose. Reka natwe dukomeze kugera ikirenge mu cyazo. Pasika itwigisha ko dukwiye kwamamaza inkuru nziza aho guhora mu maganya; n’ubwo ibintu byaba bitarasobanuka neza ijana ku ijana; itwigisha ko dukwiye gushira ubwoba.Yosefu Umunyarimataya ni urugero rwiza rw'uko umukristo wese akwiye kunesha ubwoba kugira ngo abashe gukora iby'ubutwari. Uyu yakoze mu gihe abandi bahoranaga na Yesu bari bihishe. Uburyo abagore bagize ubutwari bwo kubana na Yesu mu nzira yose y’umusaraba nabyo bikwiye kutubera isomo rikomeye ryo gutinyuka. Mu gihe Yesu yabambwaga “Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu. Hariho n’abandi bagore benshi bari bahagaze kure bareba”. (Yoh 19:25; Mat 27:55) Mu gihe Yesu yahambwaga “Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva”. (Mat 27:61) No mu gituro, abagore ntibatereranye Yesu, “ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bagiye kureba igituro cye” (Mat 28:1) basanga imva irangaye baba babaye gutyo abahamya ba mbere b’izuka rye.

Pasika ikwiye kutubera umwanya wo gusuzuma uburyo tubana na Yesu mu bihe bikomeye (nk’ibi bya Covid, ibihe by’intambara, inzara, etc). Mbese aho ntituvuga nka Petero tuti: “Oya, sindi umwigishwa we; sindi uwo muri bo ”? (Yoh 18:12-27) Mbese kuri iyi Pasika twijihije mu bihe bikomeye Yesu adukeneyeho iki? Iyi Pasika nibe iyo guhumurizanya aho kuba iy’ubwoba n’amaganya. Bavandimwe mwikingiranye mu nzu (nk’ingamba yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19), abari kwa muganga; abafite ubwoba kubera gutinya iki cyorezo; Yesu aratubwira ati: “Amahoro abe muri mwe.” (Luka 24:36). Yesu afite ubutware ku rupfu! Yaravuze ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Mat 28:18) Niyo urupfu rwadutwara, Yesu yaruhinduye iremo ritugeza mu buzima bw’iteka aho tutazongera gupfa ukundi. Burya “urupfu rudukiza urupfu”! Niyo mpamvu Dawidi yavuze ati: “Urupfu rw'abakunzi be, ni urw'igiciro cyinshi mu maso y'Uwiteka.” (Zab 116:15)

Isi irahangayitse ndetse icuze umwijima, ariko abashaka Yesu mwebwe ho mwitinya! Uko Marayika yamanutse hakaba igishyitsi, akabirindura igitare akacyicaraho, niko mu gihe gikwiye azaza akagira ibyo abirandura byari bituremereye. Uko Yesu yazutse niko afite n’ubushobozi bwo kuzura ibyacu byapfuye. Niba uwatsinze urupfu, utanga amahoro, ufite ubutware bwose ari kumwe natwe ubwoba buvahe? Umwuka w’ubwoba ni uwa Satani “Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.” (2 Tim 1:7) Dusabe Imana iduhe ibyo (imbaraga, urukundo no kwirinda) kuko tubikeneye none.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment