MWE KWIFATA UKO MUTARI!

IGICE CYO GUSOMA: ABAROMA 12:1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo cy’abakristo bishushanya. Turibanda ku magambo ari mu gice twasomye, ku murongo wa 2 n’uwa 3, agira ati “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.

Buri muntu wese asa n’umurimo akora! Ntiwakwitiranya umuntu uca amakara n’ukoresha icyuma gisya; umuhinzi mu kazi ke ntiwamwitiranya n’umukozi wo mu biro; umubaji ntiwamwitiranya n’umutetsi, ucuruza “me to you” afite ibimuranga, ucuruza inyama ntiwamuyoberwa, uwigurisha nawe arigaragaza; bityo bityo. Buri wese muri aba bakozi afite ibimenyetso ntakuka bigaragaza uwo ari we. Nubona umuntu wuzuye ifu umubiri wose uzibwira ko akoresha icyuma gisya; umuhinzi uzamubwirwa n’uburimiro; umutetsi uzamubwirwa n’impumuro y’igikoni cyangwa se imbyiro z’isafuriya; ntuzirirwa ubaza! Mbese umuntu uca amakara cyangwa ukoresha icyuma gisya yakwifata nk’umukozi wo mu biro? Oya! Yaba yifashe uko atari! Uko niko umukristo witwara nk’ab’iki gihe aba yifashe uko atari.

Ab’iki gihe bafite ibibaranga, n’abakristo bakagira ibyabo. Ab’iki gihe bafite imyambarire yabo; ingendo yabo; imivugire yabo; imirire n’iminywere yabo; imico yabo; imikorere yabo; n’ibindi. Uhereye kera kose, Imana yahishuye ko abantu b’iki gihe cy’imperuka: “bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.” Ab’iki gihe barangwa no kudatinya icyaha; naho twebweho: “turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo twamamaze ishimwe ry’Iyaduhamagaye, ikadukura mu mwijima ikatugeza mu mucyo wayo w’itangaza” (1 Pet 2:9-10)

Kubw’isumbwe twahawe n’Imana, duhamagarirwa kutifata uko tutari ngo twishushanye n’ab’iki gihe. Kwishushanya ni ukwiyambika ishusho itari iyawe. Kwishushanya n'ab'iki gihe ni ukwigaragaza nk’ukorera Satani nyamara witirirwa izina ry’Imana. Kwifata uko utari no kwishushanya ni uburyarya nk’ubwigeze kugaragara kuri Patero, nk’uko dusoma ngo: “Ariko ubwo Kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye kuko yari yarabonetsweho n’umugayo, kuko intumwa za Yakobo zitaragerayo yasangiraga n’abanyamahanga, ariko zigezeyo ariyufura, arabanena kuko yatinyaga abakebwe. Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n’uburyarya bwabo. Ariko mbonye ko batagenda mu nzira igororotse ihura n’ukuri k’ubutumwa bwiza, mbwirira Kefa imbere ya bose nti ‘Ubwo wowe uri Umuyuda ukifata nk’abanyamahanga, ntiwifate nk’Abayuda, ni iki gituma uhatira abanyamahanga kwifata nk’Abayuda?’” (Abagal 2:11-14)

Nk’uko Petero yabigenje, abakristo bishushanya bagaragaza ishusho y’ubukristo iyo bari mu bakristo, bagera mu bapagani bakambara ishusho isa n’aho bari. Imyifatire yabo ni nk’iy’uruvu! Imibereho nk’iyo iravuna, kuko nyirayo ahora yikanga ko igihe kizagera bakamuvumbura. Nyamara nta we Imana ihatira guhinduka. Ahubwo umuntu ahinduka bitewe n’uko ayikunda kandi akaba abona ko ibyo imusaba ari byiza, kandi bimufitiye akamaro. (Yes 48:17) Niba ubona ko ubukristo bugufitiye umumaro, maramaza; niba kandi ubona ko gukorera Satani bifite umumaro ba ari we ukorera bimenyekane. Yosuwa yabwiye Abisirayeli ati: “Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by’ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka. Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” (Yos 24:14-15)

Muri ikigihe hari abakristo benshi bibagiwe Imana bagenda uko bishakiye, abandi bahitamo gukeza abami babiri. Benshi babaye ibyigenge; bimuye Imana maze biyimikira ibindi ngo barajyana na “vision”. Abantu barakora ibibi bati “nta birenze”; bishatse kuvuga ngo ni ibisanzwe, ni bwo buzima, nta ntambara! Ubu umuntu arakora ikibi wamucyaha ati “ubu turi muri 2023 mutuze”! Ubu bimwe mubyo cyera abantu bafataga nk’amahano ni ubuzima busanzwe. Kera abantu bashakanaga ari umugore n'umugabo; none ubu umugore arashaka undi mugore, umugabo agashaka undi mugabo; kandi ababikora bagahamya ko ari uburenganzira bwabo. Uko gukoresha nabi ubwigenge bwacu (liberté) nta kindi bizadukururira usibye amakuba, gukorwa n’isoni n’urupfu rw’iteka. (Yer 17:13).

Imana ishaka yuko habaho itandukaniro hagati y’abantu bayo n’ab’isi haba mu migenzo, mu ngeso, no mu matwara. “Nuko nimuve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.” (2Abakor 6:17) Iri tandukaniro rizabaho abakristo nibakurikiza ijambo ry’Imana badakebakeba kandi bagahinduka rwose. (Abar 12:12). Guhinduka rwose ni uguhinduka nk’uko ikinyabwoya gihinduka kikavamo ikinyugunyugu. Abakorera Imana bagomba kwambara “kamere nshya.”  (Abef 4:23-24; Abakol 3:9-10) Imana ishaka ko abayikorera bemera badashidikanya ibyo bizera. Niba koko warakiriye Kristo Yesu ntacyagombye gutuma wifata uko utari! Ingendo y’undi iravuna! Ntitumere nka ba Bisirayeli baburiwe bakinangira imitima bati “biramaze turashaka gusa n’andi mahanga” (1 sam 8:19); twirinde kwishushanya n’ab’iki gihe.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 27/08/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

Last edited: 26/08/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment