Créer un site internet

MUGENDE MUHINDURE ABANTU BO MU MAHANGA YOSE ABIGISHWA

IGICE CYO GUSOMA: MATAYO 28: 16-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku nshingano nkuru (Great Commission) Yesu yahaye abigishwa be. Igihe yari yegereje gusubira mu ijuru, Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.” (Mat 28:18-20)

Inshingano Yesu yahaye abigishwa be ni ugukorana na we mu mu murimo wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza mu mpande enye z’isi. Iyi nshingano yari yahawe mbere na mbere intumwa cumi n’ebyiri; nyuma ihabwa abantu benshi kuko umurimo wagombaga kwaguka. Umurimo ntiwagombaga kurangirira i Yerusalemu gusa. Ubutumwa bwagombaga kubwirwa Isirayeli, hanyuma bukagera mu mahanga yose, indimi zose, n’amoko yose. Bwagombaga kubwirwa Abayuda n’abatari Abayuda; abizera bose bagahurizwa mu Itorero rimwe.

Kubera uburemere bw’umurimo, abigishwa bagombaga guhabwa imbaraga zidasanzwe-Ubuhamya bwabo bwagombaga gushimangirwa n’ibimenyetso n’ibitangaza. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati: “Bazirukana abadayomoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya; bazafata inzoka; kandi nibanywa ikintu cyica ntacyo kizabatwara na hato; bazarambika ibiganza ku barwayi bakire”. (Mar 16:17-18) Yesu yari azi ko abigishwa be bashoboraga guhura n’ingorane zitandukanye harimo no kuba barogwa. Niyo mpamvu yabasezeraniye kuzarindwa aka kaga. Na none kuko abigishwa bari bafite inshingano yo kubwiriza mu mahanga, bagombaga guhabwa ubushobozi bwo kuvuga indimi zitandukanye. Birashimishije kumva uburyo Yesu yahaye abigishwa be inshingano, ariko akabaha n’ibikenewe byose mu murimo. Iyo Yesu aguhaye umurimo aguha n’uburyo bwo kuwukora. Nta mpamvu yo gushidikanya-Yesu afite ubutware bwose kandi afite byose.

Nta rwitwazo rwo kudakora umurimo. Inshingano Yesu yahaye abigishwa be ireba abizera bose. Ni ukwibeshya gukomeye cyane kwibwira ko umurimo wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza ureba gusa abakozi b’Imana babirobanuriwe. Ivugabutumwa ntabwo ari iry’abayobozi b’amatorero gusa (Musenyeri; Apotele; Pasitori; Mwarimu; etc.) Buri wese wahuye na Yesu akwiye kugira ishyaka ry’umurimo rimugurumanamo nk’irya Pawulo. Uwo yaravuze ati:  “ntavuze ubutumwa nabona ishyano”. Bibiliya Ntagatifu yo igira iti: “ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza.” (1 Abakor 9:16) Koko rero turiyimbire niba tuvuga ko twakijijwe ariko ntituvuge ubutumwa bwiza kandi dukikijwe n’abishwe n’ibyaha. Imana yaravuze iti: “Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.” (Ezek 3:18; 33:8; 33:14)

Abigishwa bagomba guhaguruka bakagenda. Iyi nshingano Yesu yayitanze mu buryo bw’itegeko. Si ukwinginga-Kugira ngo umuntu abe umwigishwa nyawe agomba kumvira iri tegeko. Icyo umuntu yaba akora cyose, akwiriye kongeraho kubwiriza Ubutumwa Bwiza. Umuntu abasha kuba adashoboye kubwiriza iteraniro rinini, ariko ashobora kubwira umuntu umwe umwe, akamumenyesha ubutumwa yahawe na Yesu. Na none kandi dukwiye kumenya ko ivugabutumwa ridashingiye gusa ku magambo tuvuga. Hari abahumuriza abarwayi n’imbabare, abafasha abakeneye mu buryo butandukanye, abitangira ibikorwa by’ubugiraneza nk’ubuvuzi n’uburezi; etc. Nta nubwo ari ngombwa kujya kure cyane! Buri wese akwiye gutangirira aho ari-Mu miryango yacu bwite hashobora kuba hari imitima isonzeye Ijambo ry’Imana-Bashobora kuba ari abana bakeneye kurererwa Kristo. Hari abo duturanye, tubakoremo umurimo.

Dushobora guhera ahantu hato. Umurimo wa Yesu wagaragaraga nk’ugendereye ahantu hato, ariko ubutumwa bwe bwageze ku batuye isi yose. Imana ikoresha uburyo bworoheje kugira ngo igere ku mugambi ukomeye. Nubwo bimeze bityo ariko, itegeko ryo “guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa” ntidukwiye kuryirengagiza. Ubutumwa tuvuga ntibukwiye kugarukira ahari ibikorwa by’amajyambere, ku  baturanyi, cyangwa ku nshuti zacu gusa. Birumvikana ko wenda kubera ubushobozi buke tudashobora kugera ahantu hose. Ariko kandi, dushobora kugera ku bantu benshi kurusha uko twari dusanzwe tubigenza mu matorero yacu. Twabageraho tudahinduye ubutumwa tubagezaho, ahubwo tugahindura uburyo bwacu bwo kubwiriza. Kubwiriza si ugutanga ubuhamya n’ibibwiriza mu rusengero gusa. Dukwiye gushyira imbaraga mu gukoresha uburyo bushya (kunyuza ubutumwa mu itangazamakuru, haba kuri televiziyo cyangwa kuri radio, kuri internet, etc). Ntidukwiye kumva ko uburyo Yesu yakoresheje mu kubwiriza ubutumwa ari bwo bwonyine tuzakoresha muri iki kinyejana.

Na none dukwiye kumenya ko kuva kera kubwiriza ubutumwa bisaba ubwitange. Yesu we yatanze ubugingo bwe. Nawe urasabwa kwitanga wese, ugatanga imbaraga zawe, ubutunzi bwawe, ubwenge bwawe, Etc. Ntabwo dushobora kwibwira ko tuzabwiriza ubutumwa twiyicariye gusa. Tugomba guhaguruka twarangiza tukagenda byanze bikunze. Tugomba gusanga abantu aho bari. Bishobora kuzadusaba kwambuka imigezi cyangwa inyanja, ariko tugomba kugenda. (Mat 10:7; Luka 10:3) Ntidushobora gukomeza gutegereza ko abantu badusanga ngo tubone kubabwira ubutumwa.

Mu ivuga butumwa rye, Yesu yibandaga cyane mu gusanga abantu aho bari (mu mirimo yabo,  hanze y’urusengero). Yesu yavugiye ubutumwa mu rusegero gacye cyane gashoboka (nabwo wasangaga ahangaye n’Abafarisayo bahinyuraga inyigisho ze). Ikindi na none mu ntumwa cumi n’ebyiri za Yesu nta n’umwe yakuye mu rusengero-yagiye abasanga aho bakorera akabasaba kumukurikira. Ni byiza ko ubutumwa bukomeza kuvugwa mu nsengero, ariko igihe kirageze ngo amatorero ashyire imbaraga mu kuvuga ubutumwa hanze y’urusengero, inzu ku yindi, mu kazi, kwa muganga, mu nzu z’imbohe, ku mihanda, kuri radio na televiziyo, kuri interneti, n’ahandi hatandukanye (Ariko bigakorwa muri gahunda nziza). Dukwiye kwaguka, tukagenda hirya no hino, tukaba abavugabutumwa inyuma y’Itorero ryacu. “Alitari igomba kujya hagati mu bantu, bishatse kuvuga ko tugomba gusanga abantu aho bari.” (Ach. Bishop Onesphore RWAJE) Hatariho kugenda, igikorwa cyo guhindura abantu abigishwa nticyashoboka, cyane cyane ko duhamagarirwa kujya mu mahanga yose.

Ubuzima bw’Itorero bushingiye ku gusohoza inshingano ya Yesu yo kubwiriza ubutumwa. Kwirengagiza uyu murimo ni ukwihamagarira intege nke n’urupfu mu by’umwuka. Abigishwa bagombaga kwigisha ibyo Kristo yabigishije-Si ibyo yivugiye we ubwe gusa, ahubwo n’ibyo yanyujije mu bahanuzi n’abigisha bo mu Isezerano rya Kera. Mu kubwiriza ubutumwa, amagambo yonyine ntahagije. Bigomba kugaragarira mu mico n’imibereho. Urukundo rwa Yesu, kwera kwe, kwicisha bugufi kwe, imbabazi n’ukuri bye, bigomba kugaragarizwa ab’isi binyuze muri buri mwigishwa we.

Mu gusoza, ndagira ngo nibutse buri mukristo wese ko Yesu ashaka ko tugenda tukajya kubwiriza Ubutumwa Bwiza kandi hakagira ibihinduka. Kubwiriza Ubutumwa Bwiza bikwiye kuba intego ya buri mukristo. Buri wese akwiye gukoresha amahirwe abonetse yose akayakoresha mu kwamamaza Yesu, abwiriza mu rugo, aho akorera, ku ishuri, mu nshuti n’abagenzi be. Kuzuza inshingano nkuru Yesu yadusigiye bidutera ibyishimo. Ibuka kandi ko abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.” (Dan 12:3). Ku iherezo ry’ubuzima bwacu, tuzamurika imirimo twakoze tukiri mu mubiri kandi buri wese azahembwa ibikwiye ibyo yakoze.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 15/05/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

E-Mail: joseph@sehorana.com

Last edited: 15/05/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment