MU KWIZERA, NTA BYIZA BITADUKWIRIYE!

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 125; Imigani 25:11-15; Mariko 7:24-30.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku mbaraga zo kwizera, gutitiriza, kwihangana, no guca bugufi. Turibanda ku magambo agira ati: “Aramubwira ati ‘Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.’ Na we aramusubiza ati ‘Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.’” (Mariko 7:27-28)

Aya magambo ni igice cy’ikiganiro Yesu yagiranye n’umugore w’Umugiriki wari uje kumusaba ko yamufasha akamukiriza umukobwa we muto wari watewe n’abadayimoni. Icyo gige Yesu yari mu ntara ya Siriya yategekwaga n’Abaroma yahanaga imbibi na Isirayeli. Akimara kumenya ko Yesu yageze iwabo, uyu mugore yaje kumureba amwizeyeho igisubizo cy’ikibazo yari afite, kuko yari yarumvise iby’imbaraga ze. Yumvaga Yesu agomba gukiza umukobwa we, nubwo bishoboka ko yari yaragerageje kwitabaza ibigirwamana, abapfumu n’ubundi buryo bwinshi, ariko ntibigire icyo bimumarira.

Uyu mugore akimara kwikubita imbere ya Yesu akamubwira ikibazo cye, yahawe igisubizo atari yiteze. Amagambo Yesu yamubwiye agira ati: “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa”. (Mar 7:27) Aya magambo yumvikanamo imvugo yo kugereranya abatari Abayahudi n’imbwa. Mu mategeko ya Mose, imbwa yari mu nyamaswa zihumanye nk’uko byanditswe ngo: “Inyamaswa yose igendesha ibiganza cyangwa amajanja yo mu zigenza amaguru ane ni igihumanya kuri mwe (Abal 11:27). Kubwira uriya mugore ariya magambo byasaga no kumubwira ko atari byiza kunyanyagiza imigisha yagenewe abatoranijwe n’Imana ngo ihabwe abatari Abisirayeli. Ibi byari guca intege umuntu wese usaba atabikuye ku mutima, kandi nawe ndibwira ko byakugora kubyakira. Usibye aya magambo, Matayo anavuga ko Yesu yari yabanje kumva uriya mugore ataka ariko akicecekera ntagire icyo amubwira. Abivuga atya: “Umunyakananikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati ‘Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.’ Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati ‘Musezerere kuko adutakira inyuma.’Arabasubiza ati ‘Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.’” (Mat 15:22-24)

Yesu yari azi neza ibibazo uwo mugore afite, ariko ntabwo yahise atanga igisubizo. Uko bigaragara, mu kuvuga ariya magambo yashatse kugerageza ukwizera k’uyu mugore, maze yerekeza ku kuntu Abayuda babonaga abanyamahanga mu buryo budakwiriye. Yakiriye uwo muntu uturutse mu bwoko bwasuzugurwaga, nk’uko Abayuda bari kumwakira. Ibyo yabikoreye kugira ngo abigishwa be basobanukirwe uburemere bw’ubwibone bw’Abayuda bwari bwarashyize urukuta hagati yabo n’abanyamahanga babakikije. Kuba n’abigishwa ba Yesu bataragiriye impuhwe uriya mugore ahubwo bagasaba Yesu ko amusezerera agataha ngo “kuko abasakuriza”, bigaragaza ikigero ubwo bwibone bwari bugezeho. Abigishwa bibwiraga ko ivangura Abayuda bagiriraga abanyamahanga na we ryamushimishaga. Nyuma ariko baje gusobanukirwa ko Yesu yazanywe ku isi no gukiza abantu bose bazamwemera. (Abef 3:6)

Wa mugore amaze kumva ibyo Yesu amubwiye, ntiyacitse intege, ahubwo yaramwegereye amwikubita imbere, aramwinginga ati “Mwami ntabara! (Mat 15:25) Imbwa ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.” (Mar 7:28) Kuri we, nubwo hari imigisha myinshi yagenewe Abisiraheri, nta mpamvu na we atagombaga kugira icyo asigarizwa. Yesu yabonye ukuntu uwo mugore yari afite umutima mwiza maze aramubwira ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” (Mat 15:27, 28).

Mwibuke ko mbere yo kujya “mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni” Yesu yari yabanje kujya impaka zikomeye n’Abanditsi n’Abafarisayo bagaragaje kutizera inyigisho ze, banga kwakira agakiza baherewe ubuntu (Mar 7:1-23; Mat 15:1-20). Yesu ahuye n’umwe mu mu banyamahanga, ubwoko bwasuzugurwaga, abantu batabonye umucyo w’ijambo ry’Imana; we yahise yizera, ku buryo yumvaga n’aho yatoragura ubuvungukira bwo munsi y’ameza ya Yesu bwamunyura. Ibi byanyuze Yesu cyane maze amwereka ko n’ubwo yabarwaga nk’igicibwa muri Isirayeli, yari amaze kuba umwana wo mu muryango w’Imana, bityo akaba yari yemerewe guhabwa impano se atanga.

Umwuka watumye hajyaho urusika hagati y’Abayuda n’abatari Abayuda uracyakora n’uyu munsi. Ubwibone n’ivangura byashyizeho inkuta zikomeye hagati y’abantu b’ibyiciro bitandukanye. Umugore w’umunyamahangakazi yakoresheje kwizera maze asenya inkuta zashyizwe hagati y’Abayuda n’abanyamahanga. Ni muri ubwo buryo Yesu yifuza ko tuba umusemburo wo gusenya inkuta zose zitandukanya abantu. Ivangura rishingiye ku bwoko, idini, n’ibindi bidutanya, ni ikizira ku Mana. Mu maso y’Imana abantu bose barareshya kandi bafite agaciro kamwe. Imana ititaye ku bwenegihugu, imyaka umuntu afite cyangwa idini abarizwamo, ihamagarira buri wese kuyisanga kugira ngo abone agakiza. Imana yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe. None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. (Ibyak 17:26; Abagal 3:28)

Kubwo kwizera, guca bugufi no gutitiriza, umugore wafatwaga nk’udakwiriye yarengewe na Yesu. Mu gihe Yesu yari amubwiye amagambo twavuga ko “akagaye”, uyu mugore ntiyigeze yivumbura cg ngo kamere ibyuke. Yesu yamunyuzeho nk’aho atamubonye, ariko uwo mugore aramukurikira, akomeza kumwinginga. Nubwo Yesu atahise amusubiza, uyu mugore yakomeje kwizera kwe. Nubwo Yesu yamuhakaniye, uwo mugore yamubonyemo impuhwe atashoboraga guhisha. Mbese iyo aba njye cg wowe tuba twarabyitwayemo gute? Ntabwo nzi uko ubitekereza, icyakora icyo nabonye ni uko muri iki gihe abakristo benshi babuze kwihangana-ubu uwitwa umukristo agwa mu cyaha wamuhugura agataha avuga ko wamukomerekeje. Abandi nabo baza mu itorero bumva bagomba kuhabona ibisubizo bihuye n’ubushake bwabo byanga bikunze. Mu gihe dusenze tugatinda gusubizwa nk’uko tubishaka ntidukwiye gushidikanya ku bushobozi bw’Imana twizeye cg ngo bibe byatuma twivumbura. Imana itwigishe kuguma kuri Yesu  no mugihe tutahise tubona ibyo dukeneye. Mu bihe bikomeye, mu bigeragezo, mu makuba, mu magambo y’urucantege; mu gihe dusaba ntiduhabwe, niho tugaragariza igipimo cyo kwizera kwacu.  Tugaragaza ko dufite kwizera iyo dukomeje gusenga Imana tuyititiriza. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaza ko ibyo tuyisaba tubikeneye koko, kandi ko twizeye neza ko ishobora kubiduha, mu gihe bihuje n’ibyo ishaka. (Mar 11:24; 1 Yoh 5:14).

Bene Data, dukwiye kugira kwizera.  Iri ni ijambo rikomeye cyane muri iki gihe tugezemo, aho benshi batakaje ibyiringiro kubw’impamvu nyinshi harimo n’ingaruka za Covid-19. Kwizera, gutitiriza, gusenga amasengesho y’uburyo bwose, kwihangana, no guca bugufi, bizadufasha kandi bizadukiriza igihugu. Na none kandi, inkuru y’uyu mugore ikwiye gutuma tureka kugira ibyiza dutekereza ko atari ibyacu cg bitadukwiriye!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 05/09/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment