Créer un site internet

MU GIHE CYASHYIZWEHO, UWITEKA AZAKUGARUKAHO

IGICE CYO GUSOMA: ITANGIRIRO 18:1-15; 21:1-7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MU GIHE CYASHYIZWEHO, UWITEKA AZAKUGARUKAHO!” Bushingiye ku murongo wa 10 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Undi aramubwira ati ‘Iki gihe cy’umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.’ Sara abyumva ari mu muryango w’ihema uri inyuma ye.

Muri iyi si, twese duhura n’ibibazo-Ibyo ni ibisanzwe! Icyakora ibibazo ntibigira uburemere bungana-hari ibibazo twavuga ko bidasanzwe; bitewe n’uburemere, ubwinshi bwabyo, cyangwa igihe bimaze. Iyo umuntu yugarijwe n’ibibazo, akora uko ashoboye kose ngo abyikuremo, agasenga mu buryo busanzwe byananirana akiyiriza ubusa, byakwanga akaba yahindura aho yasengeraga, hari n’igihe agerageza kwitabaza abandi banyamasengesho. Ibi byose iyo byanze, hari igihe umuntu yibwira ko Imana yamukuyeho amaboko burundu, yamutereranye, yamwibagiwe, cyangwa imwirengagiza, akaba yahitamo guhebera urwaje, akiyakira, ikiyemeza kubana n’ikibazo. Ariko se iyo ibibazo byihereranye umuntu muri ubwo buryo, Imana iba iri he? Niba se Imana iba iri kumwe natwe, “ni iki gituma ibyo byose bitubaho? (Abac 6: 13)

Imana ishobora kwemera ko duhura n’ibibazo kugira ngo yerekane imbaraga zayo; icyakora nta na rimwe ijya idutererana. Igihe kimwe, Imana yabwiye Isirayeli iti “Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi.” (Yes 54:7) Mu gihe Abisirayeli bibwiraga ko bibagiranye, Imana yarababajije iti: “Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti ‘Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza’? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. (...) Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.” (Yes 40: 27-31) Burya “ukuboko k’Uwiteka ntikujya guhera ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikujya gupfa ngo ananirwe kumva”, ahubwo ni isaha iba itaragera!

Inkono ihira igihe! Iyo tubona ko Imana itinze gusubiza, si uko iba yarabyibagiwe, ahubwo ni uko ikora “mu gihe cyashyizweho”. Nibyo hashize igihe byarananiranye; ni nk’aho Imana yabaye ikuretseho gato,  ariko mu gihe cyashyizweho, izakugarukaho! Birashoboka ko umubyeyi yibagirwa uruhinja yonsa, ariko ntibishoboka ko Imana yibagirwa umuntu yaremye! (Yes 49:14-16) Niba ufite icyo Imana yakuvuzeho, umeze nk’ufite amafaranga kuri konti idakorwaho (“Compte bloqué”). Mbere y’igihe cyashyizweho ntiwemerewe gukura amafaranga kuri iyo konti. Ariko humura, kuva iyo konti iri mu mazina yawe, mu gihe cyashyizweho uzagira uburenganzira busesuye ku mafaranga yawe! Imana igufitiye imigambi myiza. Satani ntakakubeshye ko wibagiranye cyangwa ko Imana itakuzi. Bibiriya iravuga iti : “Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera”. (Habak 2:3) Ibyo Imana yakubwiye byose bifite igihe byategekewe kuzasohora.

Ntacyo Imana ivuga ngo gihere, kandi hahirwa uwizeye ko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. (Luk 1 :45) Mu gihe cyashyizweho, ibyo Imana yavuze birasohora. (Itang 18 :14) Mugihe Aburahamu yatekerezaga ko yari akwiye kuba yarabonye umwana mu myaka yashize, Imana yo yari ifite igihe yashyizeho cyo kumuha umwana : « ...ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha, kuko ari cyo nashyizeho. (Itang 17:21) Nubwo Aburahamu na Sara bari bashaje ku mubiri, ntibyabujije isezerano ry’Imana gusohora mu gihe gikwiriye. Sara yaribazaga, ati "mbese ko umugore acura ku myaka 45 none nkaba mfite 90, ubu byashoboka bite ko nzagira umunezero wo gukikira umwana mu zabukuru?” Ariko Imana yo mu ijuru ni Imana ishobora gukora n’ibidashoboka; kuko ikoze ibishoboka gusa ntaho yaba itaniye natwe. Niba hari icyo Imana yavuganye nawe, gira kwizera, ugume mu mwanya wawe, kandi ntucogore ku mirimo myiza, mu gihe cyashyizweho Uwiteka azakugarukaho.

Kwizera ni ingenzi! Bibiliya igira iti “Kwizera Imana ni ko kwatumye Sara abasha gusama inda, n’ubwo yari ageze mu zabukuru kandi ari n’ingumba. Impamvu ni uko yizeye ko Imana itazabura gukora ibyo yasezeranye kuko ari indahemuka.”(Abah 11:11-12) Ubusanzwe ntibyashobokaga ko Sara asama inda kuko yari ageze mu zabukuru, atakijya mu mihango y’abakobwa. (Itang 18:11) Akimara kumva ko azabyara, nawe byaramutunguye bituma asekera mu mutima. (Itang 18:12) Ariko kubwo kwizera, amategeko asanzwe agenga imikorere y’umubiri yarahindutse, Sara abyara Isaka. Icyakora Aburahamu na Sara ntibari bafite kwizera gusa; ahubwo banarangwaga n’imirimo myiza. Nibyo koko “iraguha ntimugura”, ariko na none umugisha w’Imana si “Sesa bayore”! Gutanga bishobora guhesha umuntu umugisha.

Umuco wo gutanga wateye Aburahamu kwakira abamalayika maze bimuhesha umugisha. (Itang 18:8-9) Nubwo Aburahamu atari azi abo bashyitsi, kandi atari abiteze, ntiyategereje ko ari bo babimwisabira; ahubwo yafashe iya mbere, abasanganira bakiri kure, abasaba ko bakwemera akabakira​. Mu kwakira abo bashyitsi atari azi, Aburahamu yatanze ibintu by’agaciro (amafu meza, yo kuvugamo imitsima, ikimasa cyoroshye cyiza; amavuta n’amata). Ibi biratwereka ko buri gihe atari ko iby’iby’Imana byizana nk’uko abanyarwanda babivuga. Muri Bibiliya tubonamo izindi ngero nyinshi z’abantu bahawe umugisha bawukoreye. Kugira ngo Isaka atange umugisha yatumye Yakobo umuhigo. Umugore w’umushunemukazi yabonye umwana w’umuhungu kubwo kugirira neza umuntu w’Imana.
(2 Abami 4:11) Wa Mugore w’i Salefati nawe yahaye agatsima Eliya, Imana imugomororera  umugisha udasanzwe. Ugira ineza ukayisanga imbere! Ntitukibagirwe iri hame ry’uko “Gutanga guhesha umugisha”!

Hari ikindi kintu gikomeye cyane gihesha umugisha-kuguma mu mwanya wawe! Hari abantu Imana igarukaho igasanga badahari cyangwa bakaba bahari ariko batagisa nk’uko basaga; haba ku mubiri cyangwa mu mwuka. Sawuli yabwiwe ko azimikwa akaba umwami, ariko ntiyaguma mu mwanya yarimo mu gihe cyo kugendererwa, “baramushaka arabura”. (1Sam 10:21-22) Mbese muri iyi minsi uri mu mwanya wawe? Wumva bishoboka ko aho uri Imana yahagusanga? Ndagusabira ngo Imana ikugarukeho, ariko nawe wisuzume urebe niba uri mu mwanya wawe. Birashoboka ko hari ibiguhagaritse umutima: kubura urubyaro; kunanizwa n’urushako; indwara; ubukene; gutakaza umurimo; gupfusha; n’ibindi. Ushobora kuba utekereza ko Imana yakwibagiwe; ariko humura irakuzi kandi ntiyakwibagiwe; uri uw’agaciro imbere yayo, “Ndetse n’umusatsi wo ku mutwe wawe wose warabazwe.” (Luk 12:7) Mu ntambara zawe za buri munsi, jya uzirikana ko Uwiteka arwanana nawe: “…turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” (2 Ngoma 32:7) Imana ntishobora kugutererana! Mu gihe cyashyizweho, Uwiteka azakugarukaho! Hagarara neza mu mwanya wawe, ntuhave, ntucike intege; aho niho Uwiteka azagusanga.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 18/06/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 24/06/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment