MU BURIGANYA CYANGWA MU KURI KRISTO ARAMAMAZWA!

PreacherIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 18:1-25; Yeremiya 38; Abafilipi 1:18-25.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kuganira ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MU BURIGANYA CYANGWA MU KURI KRISTO ARAMAMAZWA!”. Turashingira cyane cyane ku murongo wa 15 n’uwa 18 y’igice cya 1 cy’Urwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi, ahagira hati: « Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n’umutima ukunze. Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira»

Muri iki gihe abavugabutumwa babaye benshi: abana n’abakuru; abakene n’abakire; abatazi gusoma n’abaminuje; abagore n’abagabo; etc. Ubutumwa bwa Yesu-Kristo buravugwa mu nsengero, mu mihanda, mu modoka, mu masoko,  kuri interneti, kuri za radiro na za tereviziyo ; n'ahandi henshi. Amadini mashya avuga Kristo nayo agenda avuka uko bukeye n’uko bwije. Muri make, umurimo wo kubwiriza ibya Kristo ukorwa n'abantu batandukanye, mu buryo butandukanye, no mu bihe bitandukanye; kandi nk’uko Pawulo yabivuze usanga bikorwa ku mpamvu zitandukanye. (Abaf 1 :15) Ku byo Pawulo yavuze bituma abantu bamwe babwiriza ibya Kristo mu nyungu zabo, umuntu yakongeraho gushaka kumenyekana, icyubahiro, indamu; etc.

Koko rero, kimwe no mu gihe cya Pawulo, muri iyi minsi hari abantu bavuga ibya Kristo batabitewe no gushaka kumwamamaza, ahubwo babitewe n’ishyari. Ntibyoroshye kumva uburyo  kubwiriza Ubutumwa Bwiza bishobora gukorwa kubera ishyari. Nyamara kuba mu Rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi avuga kenshi kuby’ishyari, bigaragaza ko mu gihe cye hari abavugaga ubutumwa kubera gusa ishyari bari  bamufitiye. Abo bari bameze nk’abashaka guhiganwa na Pawulo. Mu gihe Pawulo yari atarafungwa,  ntabwo  bari  barashoboye  kugira  icyo  bamuvugaho.  Aho  agereye muri  gereza,  (adashobora  kwisobanura mu buryo bworoshye),  abo  bantu  bagendaga  hose  babwiriza ibya Kristo, ariko bakanagira ibyo bavuga kuri Pawulo mu buryo bwo kumusebya no kumusenya. Ibyo ngo babikoreraga kongerera Pawulo umubabaro mu ngoyi ze (Abaf 1:17)-Ni ukuri biteye agahinda !

Hari igihe usanga abantu batifuza impano zo kwagura ubwami bw'Imana ahubwo bifuza izo kwerekana ko nabo hari icyo bashoboye. Umuntu ashobora kubona uburyo abavugabutumwa bahora bambaye kositimu, bafunze karuvati, batumirwa mu bihugu byo hanze, akumva yareka umuhamagaro we wo gukora isuku mu rusengero akaba umuvugabutumwa (nyamara atari umuhamagaro we). Nyamara Ijambo ry'Imana ritubwira ko umubiri wa Kristo (Itorero) ugizwe n’ingingo nyinshi, kandi akaba ari nta rugingo rufite agaciro kuruta urundi. Nta muntu wagateje imivurungano mu itorero kubera kugirira abandi ishyari! Kimwe mu bisubizo by’ikibazo cy’ishyari ni uko buri mukristo wese amenya ko afite impano. Ntabwo  twese  dufite  impano  zimwe,  oya !  Bityo rero, umuntu  ufite  impano itandukanye  n’iyawe ntiwakagombye kumugirira ishyari, ahubwo wagombye kubabazwa n’impano wahawe udakoresha. 

Pawulo akomeza atubwira ko hari abandi bamamaza Kristo babitewe no kwirema ibice. No mu minsi ya none hari abantu bashaka kuba aba n’aba cg aba kanaka aho kuba abakristo. Ibyo bituma babaho mu buzima bwo guhangana. Ibi kandi na none ni imwe mu mpamvu ituma amatorero mashya avuka buri munsi kandi yose avuga Imana imwe, agendera kuri Bibiliya imwe, aririmba indirimbo zimwe, ndetse rimwe na rimwe ugasanga amenshi akoresha liturujiya imwe. Hari abantu bamwe (byumvikane neza ko atari bose) basohoka bakajya gushinga andi matorero atari uko ari umuhamagaro w’Imana, ahubwo ari uko ngo « bagaye » abo bari kumwe. Abo baba bafite umwuka w’ubwibone (“orgeuil”), kuko bumva bafite icyo barushije abandi. Abo rero iyo basohotse, bimuka bajyanye ubwo bwibone bwabo, ntibahinduke, bagahora ari ba bandi babona amafuti ku bandi ntibamenye ko ikibazo nyamukuru kiri kuri bo. Nyamara Pawulo ahugurira abakristo kutagira ikintu na kimwe bakora bagamije kwirema ibice, aho agira ati: “Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta” (Abaf 2:3). Kwirema ibice ni intwaro ikomeye ya Satani akoresha, abantu bagatangira kwigereranya, kubeshyerana no gucirana imanza. Twisengere birakomeye ! Birakomeye cyane aho amatorero avuka buri munsi kandi ashingiye ku bice. Niba mu rusengero hari ibintu utemeranywaho n’umuyobozi wawe, igisubizo si ugusohoka ngo ujye gushinga idini ryawe ! Iyo habonetse ibice mu bizera ntabwo aba ari umugambi w’Imana. Umugambi w’Imana ni uko abari amaharakubiri baba umwe kubw’umusaraba wa Yesu. Turamutse dushyize hamwe imbaraga twirirwa dutatanya twakubaka ubwami bw’Imana.

Icyakora Imana ishimwe ko hari n’abandi bavuga Kristo kubw'umutima ukunze. Ndahamya ntashidikanya ko hakiri ingabo nyishi zigikorera Imana mu kuri n'umutima ikunze, batabitewe n’ishyari, kwirema ibice cyangwa gushaka izindi ndamu.  Hari abavugabutumwa benshi bubaha Imana kandi  bitangira umurimo wayo. Na none kandi ntitwabura gushima Imana ko nubwo hari abavuga Kristo bishakira indamu, abandi bakabikora kubw’ishyari no kwirema ibice; ariko muri ibyo byose Yesu yamamazwa. Pawulo yaravuze ati: “Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri Kristo yamamazwa.» (Abaf 1:18). Kuri Pawulo, icy’ingenzi ni uko Kristo yamamazwa, yaba mu kuri cyangwa mu  buriganya.  Nibyo koko ni ikibazo  kubona  bamwe bamamaza Kristo  kubera  ishyari  no  kwirema  ibice nk’uko bigaragara no  muri  iki  gihe, ariko ku rundi ruhande icy’ingenzi ni uko ubutumwa bwiza buvugwa, Kristo akamamara. Tugomba  kwishimira ko  Ijambo  ry’Imana ryamamazwa muri iki gihe. Burya Imana yubahiriza Ijambo ryayo ititaye ku warivuze cyangwa idini rivugiwemo. Ibyo abantu  bakwiye  kubimenya  muri  iki  gihe. Pawulo yaravuze ati : « Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo » (Abaf 1 :6). Uko byamera kose nta kizakoma mu nkokora umurimo w’Imana. Bamwe bazawukora kubera ishyari no kwirema ibice ariko bawukore.

Cyakora birumvikana ko n’ubwo bitazabuza Kristo kwamamara, ariko abamwamamaza kubw’ishyari no kwirema ibice bazahura n’ingaruka. Kubw’ibyo ukwiye kuba maso, ugatekereza neza ku mpamvu igutera kuvuga ibya Yesu. Niba uri umuvugabutumwa, umuririmbyi mu rusengero, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, umwanditsi w’ibitabo bivuga Yesu, …ukwiye kwibaza impamvu ibigutera ukabona gukomeza kubikora, kugira ngo ejo  utazavuga uti Mwami Mwami nakoraga ntya na gutya mu izina ryawe nyamara Yesu akazagira ati: “sinigeze kukumenya”. (Mat 7:20-23) Yesu amenyera abantu be kubyo bakora, si ku mazina (titles) bitwa cg biyita! Ibyiza rero ni uko umuntu yakwisuzuma mu murimo we ubwe (Abagal 6:4). Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! 

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 06/03/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment