MBESE KRISTO YAGABANIJWEMO IBICE?

IGICE CYO GUSOMA: 1 ABAKORINTO 1:10-18

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MBESE KRISTO YAGABANIJWEMO IBICE?”, bukaba bushingiye ku murongo wa 12 n’uwa 13 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati ‘Jyeweho ndi uwa Pawulo’, undi akavuga ati ‘Ariko jyeweho ndi uwa Apolo’, undi na we ati ‘Jyeweho ndi uwa Kefa’, undi ati ‘Jyeweho ndi uwa Kristo.’ Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?”

Reka mbere na mbere tuvuge kuri uru rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto; turebere hamwe impamvu yarwanditse. Pawulo yandika uru rwandiko, Itorero ry'i Korinto ryari mu bihe bibi; ryaracitsemo ibice. Pawulo amaze kumva ayo makuru, byamuteye kubandikira uru rwandiko, afatanije na Sositeni wari umwanditsi we. (1 Abakor 1:1; Ibyak 18:12-17) Korinto wari umujyi uherereye mu majyepfo y’ubugereki, mu burengerezuba bwa Atene. Uyu mujyi wari hagati mu nyanja ya Mediterane. Ibyo byatumaga uba ihuriro ry’abacuruzi n’abantu babaga baturutse imihanda yose. Korinto y’icyo gihe twayigereranya na Dubayi y’ubu. Uko ubukungu by’uyu mujyi bwiyongeraga, niko abawutuye barushagaho gushayisha mu busambanyi bukabije n’ibindi bikorwa byo kwishimisha. (1 Abakor 5-7) Aha niho haturutse imvugo y’Igifaransa vivre à la corinthienne-kubaho nk’uw’i Korinto”; bivuga “kuba mu busambanyi bukabije”.

Pawulo yagiyye kuvuga ubutumwa i Korinto aturutse muri Atenayi. (Ibyak 18:1-4) Ahageze yahasanze bamwe mu Bayuda bari baravuye i Roma bahunga umwami Kilawudiyo. Muri abo Bayuda bahungiye i Korinto harimo umuryango wa Akwila n’umugore we Purisikila, bakoraga umurimo wo kuboha amahema nka Pawulo. Kuva Pawulo yagera i Korinto yatangiye kubana n’uwo muryango kuko bari bahuje ubwoko n’umurimo. Pawulo yabaye i Korinto umwaka n’igice abwiriza ubutumwa. (Ibyak 18:11) Avuye i Korinto yerekeje muri Efeso (Ibyak 18:18); akomereza i Kayisariya; nyuma ajya i Yerusalemu. (Ibyak 18:22) Amaze kugera i Yerusalemu, yatangiye urundi rugendo rw’ivugabutumwa ahereye muri Antiyokiya. Ageze muri Efeso ateganya kujya i Makedoniya, nibwo yakiriye inkuru ko itorero yasize ashinze i Korinto ryacitsemo ibice. (1 Abakor 16:5-8; 1:11; 7:1) Ubwo nibwo Pawulo yabandikiye urwandiko rwo kubahugura no kubakangurira kunga ubumwe.

Muby’ukuri, Pawulo avuye i Korinto, hari umuvugabutumwa w’Umuyuda witwaga Apolo wahageze aturutse muri Efeso. Yari umugabo w’intyoza kandi w’umunyabwenge (Ibyak 18:24). Mu gihe yavugaga ubutumwa, abantu benshi barakijijwe baza mu itorero maze biyongera ku bari barabwirijwe na Pawulo. Gusa nyuma ibyo byaje guteza amacakubiri hagati y’abakristo babwirijwe na Pawulo n’ababwirijwe na Apolo; bamwe bakavuga bati “njye ndi uwa Apolo” abandi bati “ndi uwa Pawulo.” Hari n’abavugaga ko babwirijwe na Petero; abo bakaba bashobora kuba ari bamwe bakirijwe i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote (Ibyak 2:37-41); ndetse hakaba n’abandi bavugaga bati “twe turi aba Kristo.” (1 Abakor 1:11-14)

Pawulo yabahuguye ababwira ko ibyo bitekerezo ari iby’abantu ba kamere, abibutsa ko nta wundi bakwiye kubakaho uretse Imana yonyine. (1 Abakor 3:3; 3:7) Yaranditse ati: “Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese muvuge kumwe; kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose, muhuje imitima n’inama.” (1Abakor 1:10) Yababwiye ko yaba we, Apolo, Petero, cyangwa abandi bavugabutumwa, bose ari imbata z’Imana, akaba nta n’umwe muri bo wari ukwiye gushyirwa hejuru ngo babe bamwishingikirazaho. Koko rero nta muntu Itorero ryakubakaho; bityo na none nta muntu n’umwe ukwiye kuba yavuga ati: “Itorero ryanjye”! Itorero ni irya Kristo; ni na we ryubatseho.

Kubera ko itorero ry’i Korinto rifite byinshi rihuriyeho n’iryo muri iki gihe, ubutumwa buri mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto, natwe budufitiye akamaro cyane. (Abah 4:12) Uru rwandiko ni igisubizo mu gukosora amakosa agaragara mu mibanire yacu ya buri munsi nk’abakristo, no mu mibanire hagati y’amadini atandukanye. Nk’uko byari bimeze mu itorero ry’i Korinto, iry’iki gihe naryo ryugarijwe n’ibibazo byinshi, harimo no kwirema ibice. Kubera ko Satani azi imbaraga ziri mu kunga ubumwe, ntiyahwemye gushuka abakristo ngo barwane hagati yabo aho gusenyera umugozi umwe. Tutiriwe tujya kure tugahera iwacu mu Rwanda, tubona ko kutumvikana no kwirema ibice byagiye byigaragaza  mu madini atandukanye, kugeza n’aho hitabazwa ubuyobozi bwa Leta. Nk’uko byari bimeze i Korinto, bamwe mu bakristo biyumva nk’abarwanashyaka ba Pawulo cyangwa Apolo aho kuba aba Kristo! Icyakora hari nabavuga bati twebwe ho turi “aba Kristo” nk’uburyo bwo kwerekana ko ari bo bakristo bemewe bonyine.

Mbese ibice mu itorero bituruka he? Ni ishyaka ry’umurimo w’Imana? Ibice mu matorero bizanwa n’ibintu binyuranye harimo: kuyoborwa na kamere aho kuyoborwa n’Umwuka; ishyari; kutanyurwa; inda nini; gushaka indonke; kurwanira ikuzo n’imyanya y’icyubahiro-kudaca bugufi ngo umuntu ayoboke abo Imana yahaye ubutware; ubuhanuzi bw’ibinyoma n’ubujiji; itonesha n’icyenewabo bikurura imicungire mibi y’umutungo w’itorero; n’ibindi.

Muby’ukuri, Pawulo yagaragaje ko impamvu ya mbere yatumaga Abakorinto bireme ibice ari uko bari bakiri abantu ba kamere; bityo bakayoborwa na yo aho kuyoborwa n’Umwuka. Pawulo yabyeruriye Abakorinto ababaza ati: “Ubwo umuntu umwe avuga ati ‘Jyeweho ndi uwa Pawulo’, undi akavuga ati ‘Jyeweho ndi uwa Apolo’, ntibigaragaza ko muri aba kamere?” (1 Abakor 3: 4) Iyo umuyobozi w’itorero agengwa na kamere, ayobora itorero nk’uyoboye ishyirahamwe riharanira inyungu. Ni nako bimera ku bakristo ba kamere; baba mu itorero nk’abari mu kimina; bityo bagahora batekereza ku nyungu zabo gusa; mbese babona iby’Imana nka bizinesi  bashakiramo amaramuko.  Iyo abakozi b’Imana badashyize imbere Nyir’umurimo, bawukora nk’akandi kazi kose; bagashaka gukira kurusha gukizwa; ugasanga mu itorero ariho habarizwa ruswa; ikimenyane n’icyenewabo; serivisi mbi, n’ibindi bibi nk’ibyo.

Niba abakristo bashyize imbere inyungu zabo bwite aho kuba umurimo w’Imana, ntibazabura kurwanira imyanya y’ubuyobozi bw’itorero. Iki kibazo kirakomeye, kandi ni wo  muzi w’ibice bigaragara hirya no hino mu matorero. Kubera inyungu zabo bwite, usanga abari mu buyobozi bafite ubwoba bwo gusimburwa; nyamara ku rundi ruhande hari abarekereje bakubita agatoki ku kandi bati icyaduha bakavaho vuba! Iyaba twibukaga ko Imana ariyo yimika kandi ikimura abami twaturiza mu mwanya yadushyizemo! Ntimuzi se ko Dawidi yimitswe atiyamamaje? (1 Sam 16) Niba uzi ko Imana yaguhamaye ariyo yahamagaye abandi, kuki ubarwanya? Mbese niba ubarwanya ubwo ntugaragaza ko atari Imana yaguhamagaye? Imana ni yo imenya ibyo ishingiraho ihamara abakozi mu murima wayo! Ntukwiye kwihamagarira ibirenze ibyo Imana yaguhamagariye; kuko ibyo aribyo biteza intambara! (Abagal 6:3-6) Nyurwa n’uko wahamagawe!

Ntekereza ko igiteza ibice mu matorero ari uko habayeho kwibagirwa ko umutima w’ubutumwa bwiza twese twamamaza ari Yesu Kristo-Abantu bibagiwe ko Yesu Kristo ari we rufatiro twese tugomba kubakaho. Waba umuyobozi w’itorero, waba umukristo usanzwe, ukwiye guhora wibuka iki kintu! Pawulo yabyibukije Abakorinto agira ati: nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo... Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho” (1 Abakor 3:10-11) Buri wese akwiye kugenzura umusanzu we mu kubaka umurimo! Mbese aho abandi ntibazana izahabu, ifeza cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi, wowe ukizanira ibyatsi cyangwa ibikenyeri; akazi kawe kakaba ako kwatsa umuriro no kurema ibice mu itorero ry’Imana? (1 Abakor 3:12) Twigenzure!

Indi ntandaro y’ibice mu itorero nk’uko twabikomojeho haruguru, ni ubuhanuzi bw’ibinyoma n’ubujiji. Kugendera ku buhanuzi bw’ibinyoma no gusobanukirwa nabi Bibiliya, ni imwe mu biteza ibice mu matorero. Birababaje ko muri iki gihe usanga abantu badafite umwanya wo gusoma Ibyanditswe Byera; baryoherwa no kumva ubuhanuzi kurusha uko bashishikazwa no kumva no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Uko rero abantu bumva Bibiliya mu buryo butandukanye, niko abahuje imyumvire bagenda bajya ukwabo, bikazarangira itorero ricitsemo ibice. Ingorane ya nyuma twakomojeho ni itonesha n’icyenewabo bikurura imicungire mibi y’umutungo w’itorero. Ababikurikiranira hafi, bavuga ko ibice biri mu madini yo mu Rwanda, bishingiye ahanini ku micungire mibi y’imitungo; aho usanga rimwe na rimwe abayobozi bakoresha amafaranga y’itorero mu nyungu zabo bwite; ugasanga itorero ryarahindutse nk’akarima k’umuntu ku giti cye.

Nyuma yo kuvuga ku biteza ibice mu matorero, ntitwasoza tutavuze ku ngaruka zabyo. Ibice bigira ingaruka zikomeye harimo: gusubiranamo; kwigumura kwa bamwe mu bayobozi n’abayoboke babo bagasohoka bakajya gushinga andi matorero; gutakarizwa icyizere ku bayobozi b’amatorero n’ubukristo muri rusange; ndetse no gutukisha izina ry’Imana mu bapagani. (Abar 2:24). Kubera ko kudahuza bigira ingaruka mbi nyinshi ku gukura kw’Itorero no ku mibanire yacu, abakristo dukwiye guhora dusabira ubumwe bwacu. Biteye agahinda kubona tuvuga ko twemera Kristo umwe, ariko ntituvuge rumwe. Ntibikwiye rwose ko abakristo bajya impaka za ngo turwane, ngo bigere n’aho Police ihurura cyangwa amaraso ameneka. Dukwiye kwiga kwihanganirana no koroherana. Niba abakristo twitana “bene Data” dukwiye kwitwara nk’abavandimwe koko. Reka ubuvandimwe bwacu abe ari bwo dushyira imbere aho kuhashyira ibiducamo ibice. Kristo ntiyigeze agabanywamo ibice: hariho Kristo umwe; ukwemera kumwe; n’Itorero rimwe. Dusabe Umwuka w’Imana atuganze, aturinde kuba inkomoko y’intonganya n’amacakubiri muri bene Data. Imana idufashe dutsinde umwuka w’ibice mu Itorero.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 22/01/2023
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

Last edited: 21/01/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment