Créer un site internet

MBESE KOKO BAMWE MU BAKRISTO B’IYI MISNSI BAMEZE NK’IGISHYIMBO CY’IKIGUGU?

IGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE N’INTUMWA 28:17-31

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira kuri iki kibazo: “MBESE KOKO BAMWE MU BAKRISTO B’IYI MISNSI BAMEZE NK’IGISHYIMBO CY’IKIGUGU?

Igihe kimwe, Pawulo yahamagaye Abayuda b'i Roma, bamusanga ari benshi mu nzu yari acumbitsemo abahamiriza ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera. Nuko abibutsa ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza babo mu kanwa k'umuhanuzi Yesaya ati: “Jya kuri abo bantu ubabwire uti ‘Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya, kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza. Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihuri, amaso yabo bakayahumiriza, ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, no kumenyesha umutima, no guhindukira, ngo mbakize.’” (Ibyak 28: 23-27; Yes 6:9-10; Mat 13: 13-15)

Hari umuririmbyi witwa Rosine witegereje uburyo abakristo b’iyi minsi bakira Ijambo ry’Imana, arangije ahimba indirimbo yise “Igishyimbo cy’ikigugu”. Iyo ndirimbo igira iti: “Abakristo b’iyi minsi bameze nk’igishyimbo cy’ikigugu. Bababwira gusenga ngo ayo basenze arahagije; bababwira gukorera Imana bakabifata nk’ibisanzwe; basabwa gusenga iminsi bagasega umunsi; basabwa gusenga umunsi bakisengera amasaha; kuko bameze nk’igishyimbo cy’ikigugu. Burya igishyimbo cy’ikigugu, ntabwo cyijya gipfa gushya; kandi igishyimbo cy’ikigugu ntabwo gifata amavuta. Abagenda bayembayemba nibo baduteje akaga; ababikora batabishaka nibo baduteje akaga; ababikora bitabarimo nibo baduteje akaga.” (https://www.youtube.com/watch?v=SA6mG3zGPQ8)

Mbese koko mu Itorero rya none hari abakristo bameze nk’igishyimbo cy’ikigugu? Urebeye inyuma ntiwatandukanya igishyimbo cy’ikigugu n’igishyimbo kizima. Nyamara bitandukanye n’igishyimbo kizima, igishyimbo cy’ikigugu ntiwagitera ngo kizamere, kandi ntiwagiteka ngo kizashye-kereka kibanje kugorana. Nta gushidikanya ko hari abakristo bafite imyifatire nk’iy’igishyimbo cy’ikigugu. Mwene abo bakristo bumva Ijambo ry’Imana bakarifata nk’inkuru zisanzwe. Uko igishyimbo cy’ikigugu kidapfa gushya, niko n’abo bakristo badapfa gucengerwa n’Ijambo ry’Imana-imitima yabo ikomeye nk’ibuye; Ijambo ry’Imana ribakoraho rigataruka. Nk’uko igishyimbo cy’ikigugu kidapfa gufata amavuta, niko n’abo bakristo badapfa guhindurwa n’Ijambo ry’Imana-Bumva Ijambo rikabasiga uko ryabasanze.

Umuntu yakwibaza impamvu hari abakristo bamera batyo nubwo baba bamaze igihe kirekire bumva Ubutumwa Bwiza. Icyo dukwiye kumenya mbere na mbere ni uko abantu nk’aba babayeho mu bihe byose by’Itorero. Kuva kera habayeho abantu bumva Ijambo ry’Imana bakinangira cyangwa bakarifata uko ritari. Ibyabo Yesaya yarabihanuye. No mu gihe cyaYesu n’intumwa ze, imbaga y’abantu yumvaga ubutumwa bwiza, nyamara bake gusa muri bo ni bo babwizeye-Benshi mu Bayuda banze kwemera ko Yesu ari Mesiya. Nicyo cyatumye ababwira ati “ubwami bw’Imana muzabunyagwa, buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo.” (Matayo 21:43)

None se ni izihe nzitizi zishobora gutuma umuntu adahindurwa n’Ubutumwa Bwiza. Yesu yifashishije umugani w'umubibyi, asobanura impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu yumva ubutumwa ariko ntiyere imbuto. (Mat 13:1-23) Yesu yagereranyije abumva Ijambo rye n’ubwoko bune bw’ubutaka: ubutaka bwo mu nzira, ku kara, mu mahwa n’ubutaka bwiza. Iyo Ijambo ry’Imana ribibwe mu mutima umeze nk’inzira, umwanzi araza agahita aribibura nk’uko inyoni zatoraguye za mbuto. Burya Satani n’abadayimoni baba bicaye mu biterane by’ivugabutumwa. Mu gihe abantu bumva ubutumwa, umwanzi we aba ari maso ngo atume  ubwo butumwa bubabera imfabusa. Satani abigeraho ateza abumva ubutumwa ibitekerezo byo guhinyura, gucyocyora, no kunnyega  ibyo umuvugabutumwa yavuze. Hari ubwo usanga Satani akoresha n’abiyita abakristo bakamufasha mu mugambi wo kubibura ijambo ry’Imana. Bamwe iyo basohotse cg se bageze imuhira bavuye gusenga, bataramira ku magambo y’umuvugabutumwa, bakamupfobya mu maso y’abapagani, bagahindura imfabusa ibyabuzwe byose.

Ni kimwe n’iyo Ijambo ry’Imana ribibwe mu mutima umeze nk’akara. Uwo mwanya umuntu aryemera unezerewe, nyamara agakomera umwanya muto kubera ko kwizera kwe kudafite imizi. Abakristo bameze gutyo iyo bahuye n’amakuba cyangwa kurenganywa bazira Ijambo, uwo mwanya birabagusha. Bene abo ni abemeragato, kandi idini yabo ni iyo ku rurimi gusa. Bakira ijambo vuba vuba, ariko ntibarireka ngo rihindure imibereho yabo-Ntibatuma ryica ingeso zabo mbi, kandi ntibitanga ngo baryemerere kubategeka. Benshi bishimira ubutumwa igihe gito, ariko iyo ijambo ry’Imana ritunze urutoki icyaha cyabaye ikigugu muri bo cyangwa se bagasabwa kwitanga; bituma bivumbura bakabivamo. Na none akenshi imbuto y’ubutumwa bwiza igwa mu mahwa. Iyo umuntu adacitse ku cyaha, amaherezo ayo mahwa arakura akaniga imbuto. Nk’uko amahwa amera mu butaka ubwo ari bwo bwose, ni ko n’ibyaha bibasha kwaduka mu mutima w’umuntu uwo ari we wese. Iyo amahwa ameze ntarandurwe, arakura, amaherezo akazarenga ku mbuto. Muri rusange twavuga ko kubiba imbuto muri ubu butaka butatu bwa mbere ari nko guteka cyangwa gutera igishyimbo cy’ikigugu.

Ku mpamvu Yesu yavuze zitera bamwe mu bumva Ijambo ry’Imana kutera imbuto, dushobora kongeraho ibimenyetso by’iminsi ya nyuma dusohoyemo. Ubu Itorero rigeze muri bya bihe birushya Pawulo yabwiye Timoteyo agira ati : “Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya.” (2 Timoteyo 3:1-9 Na none kandi umuntu ashobora kutera imbuto z’Ubutumwa Bwiza kuko atabusobanukiwe cyangwa se yabupinze kubera gusuzugura ababuvuga. Kwemera ibitekerezo bishya ugejejweho n’umuntu usa n’aho yoroheje bishobora kukugora. Nyamara, intumwa za Yesu-Kristo zari “abaswa batigishijwe” (Ibyak 4:13). Pawulo yabisobanuye agira ati “Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab'ubwenge bw'abantu bahamagawe atari benshi, n'abakomeye bahamagawe atari benshi, n'imfura zahamagawe atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye” (1 Abakor 1:26-27). Niba ubona ko kwicisha bugufi bikugora mu gihe wigishwa n’umuntu woroheje, ibuka ko uwo muntu ari we Imana iba yatoranyije ngo ikwigishe.

Namani wari umugaba w’ingabo z’i Siriya wari urwaye indwara y’ibibembe, yagiye gushakira umuti ku muhanuzi witwaga Elisa. Igihe yahabwaga amabwiriza n’umuntu wari woroheje, kuyumvira byaramugoye. Amabwiriza y’ibyo Namani yagombaga gukora kugira ngo akire, Imana yayamuhaye binyuze k’umuja. Ubutumwa Namani yabwiwe n’uburyo yabubwiwemo byamubereye ikigeragezo, ku buryo kwicisha bugufi ngo yumvire ibyo umuhanuzi w’Imana yari yamubwiye byabanje kumugora. Nyuma Namani yaje guhindura uko yabonaga ibintu maze arakira (2 Abami 5:9-14). Natwe mu gihe twumva Ubutumwa Bwiza, kwicisha bugufi bishobora kutugora. Nyamara umuti w’uburwayi bwacu bwo mu buryo bw’umwuka ni ukwicisha bugufi no kumvira Ijambo ry’Imana.

Bene Data, niba tugize amahirwe yo kumva impuguro zo mu Ijambo ry’Imana, tugomba “guhugurira umutima wacu kujijuka” (Imig 2:1-4). Mu gihe hatanzwe inama ku myifatire runaka udakwiye, tugomba kureka zigacengera mu mitima yacu, kandi zikadusunikira kugira ibyo duhindura-Ntitugashake kwihagararaho, ngo dukomeze umutsi nk’igishyimbo cy’ikigugu. Yesu yaravuze ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.’”​ (Mat 7:21-23) Dusobanukirwe ko ibyonnyi, ibyumisha, ibiniga imbuto, tutarebye neza byatuma turumbira Yesu kandi ntacyo atakoze ngo twere imbuto. Mbese twakora iki kugira ngo Ijambo ry’Imana twumva cg dusoma buri munsi ryere imbuto nyinshi Yesu adutegerejeho? Twisuzume maze dusabe Imana iduhindure tureke gukomeza kuba nk’igishyimbo cy’ikigugu.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 10/07/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

Last edited: 09/07/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment