Créer un site internet

MBESE IMBERE Y’IBIKANGISHO BYA YEZEBELI UMUKRISTO YAKORA IKI?

Elijah horebIGICE CYO GUSOMA: 1 ABAMI 19:1-15

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi nifuje ko tuganira ku buryo umukristo yakwifata mu gihe ahuye n’ibikangisho bya Yezebeli uteza ubwihebe, ubwoba no gucika intege.

Ubwo Ahabu yabwiraga umwamikazi Yezebeli ibyo kwicwa kw’abahanuzi ba Bāli, yazabiranyijwe n’uburakari bukaze, atuma intumwa kuri Eliya ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n'ubwabo ejo nk'iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” (1 Abami 19:2)  Nyuma yo kumva aya magambo akarishye, umuhanuzi Eliya yarahagurutse arahunga ngo arebe ko yakiza amagara ye. (1Abami 19:3) Wakwibaza ukuntu umuntu wishe abahanuzi ba Bāli magana ane (400) ntawe umufashije yatinyishwa n’ibikangisho by’umugore umwe.  Umuntu yakwibwira ko Eliya atari akwiye kwemera gucibwa intege no gutinyishwa n’amagambo ya Yezebeli. Nyama Eliya wabonye ibihamya byinshi byo gukomera kw’Imana, yagize intege nke za muntu maze arahunga kugira ngo akize ubuzima bwe. Eliya yari yarabashije gutsinda ikigeragezo cyo kwizera gikomeye cyane, ariko muri iki gihe cyo gucika intege, ubwo ibikangisho bya Yezebeli byumvikanaga mu matwi ye byatumye afata urugendo arahunga ajya kure kugeza ubwo yisanze mu ishyamba ari wenyine.

Mbese ibikangisho bya Yezebeli byari bikwiye gutuma Eliya ahunga akava aho yakoreraga umurimo we, cyangwa yagombaga guhangana n’iterabwoba rya Yezebeli agasaba Uwiteka kumurinda? Mu by’ukuri Eliya yari atandukanye n’uwo twebwe dushobora gutekereza, ariko impamvu yakumvikana. Eliya ntiyari umuntu udasanzwe. Yakobo yaranditse ati “Eliya yari umuntu umeze nkatwe” (Yak 5:17). Ubutumwa Yezebeli yamwoherereje bwari buteye ubwoba cyane ku buryo byarenze imbaraga ze z’umubiriri. Hari benshi bashobora kugaya Eliya ko atagize kwizera gukomeye, ariko Imana yo ntiyigeze imuciraho iteka. Uwiteka yagaragaje ko yiyumvishaga impamvu y’intege nke ze. Niyo mpamvu yamukomeje, amwizeza ko atari wenyine. Byongeye kandi, Imana yakomeje kugirira Eliya icyizere maze amushinga indi mirimo. (1 Abami 19:5-18) Kuba Eliya yaragaragaje intege nke, ntibivuga ko yari atacyemerwa n’Imana. (Matayo 17:1-9). Uwiteka yakomeje kubona Eliya nk’umuhanuzi w’intangarugero kuko yarushije ubutwari benshi mu bariho mu gihe cye. Muri icyo gihe hariho abantu 7000 batasenze Bāli, ariko aba bantu bari bihishe mu bitare byo mu misozi-Ntibigeze bashobora guhagarara ku musozi wa Karumeli-Eliya yahagaze wenyine.

Ima ntiyigeze itererana Eliya mu kugeragezwa kwe! Igihe Eliya yumvaga Imana yamuhanye, Imana yari ikimukunda nk’uko yamukundaga igihe yasengaga maze ikamusubirisha kumanura umuriro uvuye mu ijuru. Nubwo Eliya yari aho yari yihishe nta muntu umubona, Imana yo yari ihazi; kandi uwo muhanuzi ntiyaretswe ngo we ubwe wenyine ahangane n’imbaraga z’umwijima zari zimwibasiye. Marayika yahamagaye uwo muhanuzi ngo ave mu buvumo yari yihishemo amutegeka guhagarara imbere y’Uwiteka ku musozi, agatega amatwi ngo yumve icyo amubwira. Umuhanuzi yitwikiriye umwitero we mu maso imbere y’Uwiteka, umutima we uracururuka kandi uratuza, amenya ko kwiringira Imana no kuyishingikirizaho atajegajega ari byo byagombaga kumuhesha ubufasha yari akeneye muri icyo gihe. Eliya yamenye ko kwiringira Imana mu bihe bikomeye cyane bikenewe kandi bishoboka.

Natwe tujya tugira ibihe byo gucika intege, gushidikanya, no guhagarika umutima. Satani ahora ashaka uko yahungabanya ibyiringiro byacu. Iyo aba ari iminsi y’umubabaro, kandi biba bikomeye cyane kwizera ko Imana icyikwitayeho. Aba ari ibihe akaga kibasira ubugingo kugeza ubwo bisa n’aho gupfa biruta kubaho. Icyo gihe ni ho abantu benshi bareka kwiringira Imana maze bakabatwa no gushidikanya, bagafatwa mu ngoyi yo kutizera. Nyamara iyaba muri ibyo bihe twabashaga kurebesha amaso y’umwuka maze tukamenya ubusobanuro bw’urukundo n’imbaraga by’Imana, twabona abamalayika baba biteguye kuturwanirira. Imana irashoboye-Imigambi ya Satani ishobora kugaragara ko iteguwe neza ndetse ihamye, ariko Imana ishobora guhindura ubusa ikomeye cyane muri yo. Ibyo ni byo ikora ku gihe cyayo no mu buryo bwayo igihe ibonye ko ukwizera kwacu kwageragejwe bihagije.

Hari inyigisho nyinshi twakura mu byo Eliya yanyuzemo mu minsi ye yo gucika intege n’igisa no gutsindwa. Ni inyigisho y’ingirakamaro cyane ku bagaragu b’Imana muri iki gihe kirangwa no gutentebuka kuri benshi. Ubuhakanyi bwo muri iki gihe busa n’ubwari bwarabaye gikwira muri Isirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Eliya. Muri iki gihe abantu benshi bakurikiye Bāli binyuze mu kuramya ibigirwamana, amafaranga, ubutunzi, ubuhanga (siyansi); etc. Gushidikanya no kutizera biragenda bifata indi ntera mu mitima ya benshi, kandi bamwe basimbuza ukuri kw’ijambo ry’Imana inyigisho zuje amarangamutima y’abantu. Ubu hari abigisha ku mugaragaro ko twageze mu gihe imitekerereze y’umuntu ikwiriye kurutishwa inyigisho z’Ijambo ry’Imana. Satani arakorana umwete kugira ngo atere benshi gufata ibyo abantu bihimbiye bakabisimbuza Imana. Ariko Imana ishimwe ko ifite abantu ibihumbi byinshi batigeze bapfukamira Bāli. Imana ishimwe kandi kuko hari abantu benshi bagiye baramya Bāli batabizi, ariko ikaba ikibinginga.

Bavandimwe, Bakristo, ibyabaye kuri Eliya byanditswe atari ukugira ngo tubashe kubisoma no kubitangarira gusa, ahubwo byandikiwe kugira ngo bitwigishe. Uyu munsi ijambo ry’Imana rirakubwira ngo wigire kuri Eliya gukomera, wibuke ibyo Imana yakoreye mu maso yawe, wibuke aho yakunyujije maze usubizwemo imbaraga ukomere. Byuka urye, unywe, ubone imbaraga kuko urugendo rukomeje. Warwanye urugamba rukomeye, waritanze cyane ariko none urananiwe! Nyamara urugamba rwari rugikomeje-Ibitero bikurwanya ntaho byagiye-Yezebeli arahiga kukurwanisha imbaraga zirenze iza mbere. Urugamba rurushijeho gukomera none wowe unaniwe kwihangana, kuri wowe icyabiruta ni uko wapfa. Ucitse intege kandi urahangayitse, ariko humura, Imana na yo izi neza ko iki ari igihe cyo gutabara umuntu wayo imusubizamo imbaraga ngo akomeze urugendo. Imana igufitiye agacuma k’amazi y’ubugingo n’umutsima utera imbaraga! Icyo usabwa ni ugukanguka, akarya, akanywa, kugira ngo abashe gukomeza urugendo. Dore Yezebeli yahize kukurimbura, ariko ndagusabira ngo ukomere kandi umenye ko urugamba atari urwawe wenyine. Yesu ari hafi yawe, kandi hari abandi bantu 7000 batari bapfukamira Bāli.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 19/06/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 18/06/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment