MBESE AMATEGEKO ATWEMERERA GUKORA IMIRIMO MYIZA KU ISABATO?

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 119:137-152; Yesaya 59:9-20; Luka 14:1-14.

Heal on the sabbathNdabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ubu butumwa. Uyu munsi turaganira ku kibazo kibaza kiti:MBESE AMATEGEKO ATWEMERERA GUKORA IMIRIMO MYIZA KU ISABATO?”

Isabato ni ijambo rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayo ‘‘šabat ’’ (shabbath) risobanura “ikiruhuko”. Imana yise umunsi wa 7 “isabato’’ kuko ariwo yaruhutse imirimo yayo nyuma yo kurema, inategeka Abisirayeli ko kuri uwo munsi batagomba kugira umurimo bakora (Kuva 20: 8-11; Kuva 16:23-30). Kutubahiriza Isabato cyari icyaha gikomeye cyahanishwaga igihano cy’urupfu: “Uzagira umurimo akora ku munsi w’isabato ntakabure kwicwa (Kuva 31:15). Twibuke ko na Yesu yabambwe azize gukora ku isabato no kwiyita Umwana w'lmana (Yoh 5:18).

Kuri kalendari y’Abayuda, hari ibindi bihe byitwaga isabato aribyo: umwaka w’isabato n’umwaka wa yubile. Ibyo uko ari bitatu birajyana kandi biruzuzanya; bigamije kurinda umuntu ububata no kunyunyuzwa imitsi na mugenzi we umurusha imbaraga. Si umuntu wenyine gusa, kuko Imana itubuza no kuvunisha inyamaswa no kujogoroza ubutaka. Ku munsi w’Isabato umuntu akwiye kuruhuka. Ndetse si we ubwe wenyine, ahubwo n’abo mu rugo rwe bose, abagaragu be, amatungo akora imirimo, ndetse n’abanyamahanga bari mu gihugu (Kuva 16:8-11). Mu gihe cy’umwaka w’isabato, Abisirayeli ntibahingaga imirima yabo kandi ababaga barimo imyenda barayisonerwaga (Abalewi 16:29-31; 23:6, 7, 32; 25:4, 11-14; Gutegeka kwa kabiri 15:1-3). Mu Kuva 23:10-11 havuga ko umukene udafite isambu ahingamo akaba atabonye ibyo ahunika azashobora kwisarurira ibyimejeje mu mirima muri uwo mwaka w’isabato. Uko niko Uwiteka amwitaho. Umwaka w’isabato werekana ko Imana ishakira ibyo yaremye byose kumererwa neza: ubutaka, ibimera, inyamaswa, n’abantu.

Byarashobokaga ko habaho umuntu ugurisha isambu ya gakondo kubera ibyago cyangwa ubukene, ndetse hakaba ubwo we ubwe n’umuryango we bahinduka imbata z’undi muntu kugira ngo babashe kubaho. Mu mwaka wa yubile rero, shebuja yagombaga kumurekura akigenga kandi abaguze amasambu ye bakayamusubiza, yaba atakiriho bakayasubiza abamukomokaho. Umwaka wa yubile rero urushaho kwerekana ko Imana yari igamije kurinda no kurengera umunyantege nke n’umukene (Abalewi 25:8-23).

Nyamara tugendeye kuri iyo ntego, tubona ko isabato, umwaka w’isabato n’umwaka wa yubile bitigeze byubahirizwa neza mu mateka ya Isirayeli. Nibyo kureka imirimo ku munsi w’isabato byarubahirijwe. Nyamara umuhanuzi Amosi agaragaza ko abubahirizaga isabato ari nabo bari barimitse akarengane: kubeshyeshya ibipimo by’iminzani n’ibya metero; kuzamura ibiciro; gufatirana abakene bashonje ngo babakuremo amaronko; etc. Amosi agaragaza ko kubahiriza isabato byari byarahindutse umugenzo gusa. Isabato yari yarashyiriweho kubaruhura yabahindukiye umutwaro kuko yabangamiraga inyungu zabo. Bubahirizaga isabato ariko bagahakana icyo isobanura. Aho kurengera abakene n’abanyantege nke barabanyunyuzaga (Amosi 8: 4-7). Kubera ko Abisirayeli bananiwe gusohoza itegeko ry’isabato, umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Yesu ubwe yagombaga kuza kugira ngo akore icyo ubwo bwoko bwasuzuguye agasohoza itegeko ry’isabato kandi agashyira ubutabera ku isi yose; bityo akuzuza umwaka wa Yubile by’ukuri (Yesaya 61:1-3).

Yesu uwoYesaya yahanuye yaraje kandi atanga igisobanuro nyacyo cy’isabato. Iyo usomye ibitabo bine by’Ubutumwa Bwiza usanga Yesu yaragiye agirana impaka ndende n’Abafarisayo ku gisobanuro cy’isabato (Mar 2:23-28; Mat 12:1-8; Luka 6:1-5; Mar 3:1-6; Mat 12:9-14; Luka 6:6-11; Luka 13:10-17; Luka 14:1-6; Yoh 5:1-11,16-18; etc). Ku Bafarisayo isabato bivuze “kudakora” naho kuri Yesu bikavuga “gukora”. Kuri Yesu isabato isobanura umunsi wo kubohora abantu; umunsi w’impuhwe z’Imana ku bakene, abapfakazi, imfubyi, imfungwa, impunzi; n’abandi batagira shinge na rugero.

LawIbi Yesu yongeye kubishimangira ubwo yakizaga umuntu urwaye urushwima ku isabato (Luka 14:1-14). Ahereye kuri uwo muntu, Yesu yatanze inyigisho igaragaza uburyo isabato ikwiye kubahirizwa. Umuntu urwaye urushwima aba amerewe nabi cyane; akenshi inda ye iba yaratumbye, yuzuyemo amazi, rimwe na rimwe atagira uruhumekero. Nta gushidikanya ko umuntu nk’uwo atari yatumiwe; yari ari kurebera kure. Ku Bafarisayo, indwara nk’iyi ikomoka ku cyaha runaka umuntu yakoze rwihishwa. Mu bitekerezo byabo uyu muntu yari umunyabyaha, ku buryo kurwara urushwima cyari igihano cy’Imana. Bavandimwe, ntitukihutire guca imanza. Igihe tubonye umukene, umurwayi, umushonji, umunyabyaha, ikihutirwa si ugushakisha no gutinda ku mpamvu yabimuteye ahubwo ni ukwihutira kumutabara. Kubahiriza isabato neza ni ugushyira mu bikorwa itegeko risumba ayandi ry’urukundo tutitaye ku mihango y’idini; ku bwoko cyangwa ikindi icyo aricyo cyose. Imana yadutegetse gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. Ese ni nde muri twe warwara ntiyifuze kuvurwa, yasonza ntiyifuze guhabwa icyo kurya, yagira inyota ntiyifuze guhabwa icyo kunywa? None se uriya murwayi ntiyari akeneye kuruhuka? None se kuziririza imihango y’isabato nyamara arwaye urushwima byari gutuma yumva aruhutse? None se koko ntibyari byiza kumukiza n’ubwo hari ku isabato?

Yesu abajije iki kibazo, Abafarisayo baricecekeye. Ni ukuvuga ko muri rusange bari bumvise agaciro k’umuntu ugereranyije n’isabato, ariko bakomeza gutsimbarara ku muco wabo. Nyamara si bo bonyine batsimbarara! No muri twe hari abagitsimbaraye ku migenzo y’idini n’“ibyemewe n’amategeko”. Kwizihiza Isabato kuwa gatandatu gusa ni urugero rwiza rwo kureba ku byemewe n’amategeko muri iki gihe! Tugomba kubaha Imana buri gihe. Umunsi ubwawo ntunganya agaciro n’intego y’isabato. Icya ngombwa si umunsi, ahubwo icy’ingenzi ni ikigambiriwe. Pawulo yagaragaje ko nta munsi uruta iyindi bityo akaba nta muntu wakagombye gucira undi urubanza ashingiye ko atubahiriza umunsi runaka (Abar. 14:5-6; Abakol 2:16). Pawulo yavuze ko amategeko y'imihango ya ba sogokuruza atagombye kutubata (Abakol 2:8, 20). Niba Yesu yaranze kuzirikwa n'isabato, nta mpamvu y'uko twe twazirikwa nayo. Abakristo bayoborwa n’amategeko ya Kristo, bityo bakwiye kuziririza isabato mu buryo yayiziririzaga ( Abagalatiya 6:2; Abakolosayi 2:16, 17). Yesu yatwigishije ko twakagombye gusenga iminsi yose aho gusenga rimwe mu cyumweru (Luk 21:36; 18:1). N'ubwo bimeze bityo ariko, ntidukwiye kwirenza iminsi irindwi tudakandagira mu rusengero (Abah 10:25).

Kuva kera amatorero ya gikristo yasengaga ku cyumweru. Ibyo ariko ntivuvuze ko dukwiye gucira urubanza abasenga ku yindi minsi. Impamvu amatorero menshi asenga ku cyumweru nuko ariwo munsi Kristo yazutseho, ariko ntibivuze ko ari itegeko ry’Imana. Gusenga ku cyumweru byatangijwe n’intumwa kuva kera. Kuri uwo munsi, intumwa zagize akamenyero ko kujya ziterana (Ibyak 20:7). Ubwo Yohana yahishurirwaga, hari ku cyumweru (Ibyah 1:10). Guterana ku cyumweru byarizanye ntawe ugombye kubitegeka. Icyakora, Yesu we yasengaga iminsi yose ndetse ku isabato akaza mu isinagogi kugira ngo ahahurire n'abakeneye ijambo ry'lmana abone uko abigisha iby'ubwami kuko ari wo munsi bari baramenyereye ko bagomba kuza mu nzu y'lmana. Bivuze ko gusenga ku isabato, nta cyaha kirimo kandi ko no gusenga ku wundi munsi utari isabato na bwo nta cyaha kirimo.

Nyamara hari abagenda basesereza abandi ngo ni uko basenga ku munsi runaka. Mubyo bashingiraho harimo n’ibisobanuro by’iminsi mu ndimi z’amahanga. Nk’uko tubisanga mu inkoranyamagambo (dictionnaire) yanditswe na Centre National de Ressources Textuelles et Lexicales (CNRTL), umunsi wo ku cyumweru mu cyongereza witwa Sunday ; day of the sun, bisobanura umunsi w'izuba. Abashaka gusesereza bavuga ko abasengaga izuba bajyaga basenga kuri uwo munsi wo ku cyumweru maze bagashaka kumvikanisha ko gusenga ku cyumweru byaba bifitanye isano n'abo bantu basengaga izuba bityo bagashaka kwangisha abantu uwo munsi no kubatera ubwoba ko gusenga ku cyumweru byaba ari ubuyobe. Nyamara iyo tugiye mu gifaransa, tubona ko ijambo « dimanche » rikomoka ku Kilatini « Dies dominicus » bisobanura ngo "umunsi w'Umwami". Usibye n’ibyo, ugiye kujora iminsi igize icyumweru wasanga yose ifite inenge. Urugero nko ku wa gatandatu mu Cyongereza ni « Saturday » (Dies Saturni, jour de saturne), bisobanura umunsi w'umubumbe uzenguruka izuba witwa Saturune. Uwasesereza yavuga ko abasenga ku wa  gatandatu baba basenga uwo mubumbe. Birumvikana  neza ko abashingira ku nkomoko y'amazina y'iminsi mu ndimi z'amahanga bashaka gusesereza abandi nta shingiro na rito bafite. Amazina y'iminsi igize icyumweru uko ari irindwi yagiye atangwa bashingiye ku  kwezi, izuba ndetse n'imibumbe yo mu kirere igaragiye izuba.

Muby’ukuri igifite agaciro si umunsi umuntu asengaho. Igisobanuro cy’isabato kirakomeye kuruta umunsi w’isabato. Yesu yerekanye ko isabato idakwiye gukomeza kuba umutwaro uremereye umuntu kandi yarashyizweho ngo imubere umugisha. Yesu kandi yashimangiye akamaro ko gukora neza n’ubwo byaba ku isabato ubwo yavugaga ati: « Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora » (Yoh 5:17. Yongeyeho ko nta na kimwe akora atarakibonanye Data (Yoh 5:19). Kubahiriza isabato bya gifarisayo ni ukuyica. Kubw’Abafarisayo, kubahiriza isabato biruta gukiza umurwayi. Aha rero isabato iba itaye igisobanuro cyayo cy’umwimerere. Niyo mpamvu Yesu yaje ngo asubize isabato agaciro kayo. Igisobanuro cy’isabato ni uko umurwayi akira, umunyantege nke agatabarwa, urengana akarenganurwa. Gukora neza ku isabato rero biruta kubahiriza isabato by’umuhango.

Igihe Yesu akiza umuntu wari umaze imyaka 38 amugaye, yabikoreye ku kidendezi kitwa Betesida ; bisobanura ngo : « inzu y’imbabazi no kurenganura » (Yoh 5 :1-2). Bityo gukiza umurwayi, ni ukumurenganura. Mu gihe Yesu yirengagizaga amategeko y’imihango y’isabato ku bushake, yabaga yubahiriza icyo ayo mategeko yashyiriweho. Yesu ntiyubahirije isabato gusa ahubwo yaje no kuyisohoza. Muri we niho intego y’isabato n’umwaka w’imbabazi byasohorejwe. Niyo mpamvu yavuze ati : « Mwitekereza ko nazanywe no gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza » (Mat 5 :17). Kuvuga ko Yesu yaje gusohoza itegeko ry’isabato bishatse kuvuga ko yaje gusubizaho ubutabera mu isi yose.

Muvandimwe, birashoboka ko wajyaga wubahiriza umunsi aho kubahiriza isabato. Rekeraho kubatwa  n’ikabyamategeko! Ibuka ko kubahiriza isabato nyako ari ukurenganura abarengana, kwifatanya n’abashonji, abakene, imfungwa, impunzi ; imfubyi n’abapfakazi ; ibyo kandi ukabizirikana buri munsi. Nawe wahoraga  uhagaritse umutima kubw’iterabwoba bagushyizeho ngo ntusenga ku wa gatandatu, ngo usenga izuba, n’ibindi,  ndakugira inama yo gufata iminsi yose ukayihwanya ; bityo bizatuma utsinda ubwoba waterwaga no kumva ko utubahiriza isabato. Kubatwa n’isabato bishobora kukubuza agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu, kuko bituma wibwira ko utsindishirizwa no gusohoza ibyemewe n’amategeko. Nyamara ku rundi ruhande, icyumweru ni ikimenyetso cyo gusohoza umurimo wo gukiza wa Yesu Kristo wasurwaga n’isabato. Niba twarahisemo kuruhuka ku cyumweru ni uko ari ikimenyetso cy’umudendezo Yesu Kristo yaturonkeye. Kumvira ubushake bw’Imana ntibihatira umuntu kubahiriza uwa gatandatu (Samedi) ngo ube umunsi wo kureka gukora. Ahubwo uko kumvira kuduhatira kwimika ubutabera mu mibereho yacu ya buri munsi, kuko aricyo gisobanuro nyacyo cy’isabato.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph / WatsApp: 0788730061 / Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 24/10/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment