Créer un site internet

MARAYIKA W’UWITEKA ABAMBISHA AMAHEMA YO KUGOTA ABAMWUBAHA

IGICE CYO GUSOMA: ZABURI YA 34

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije kuzagira umwaka mushya muhire wa 2022. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MARAYIKA W’UWITEKA ABAMBISHA AMAHEMA YO KUGOTA ABAMWUBAHATuribanda ku mirongo ine (4) igira iti: Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza. Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho. Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, kuko abamwubaha batagira icyo bakena. Imigunzu y’intare ibasha gukena no gusonza, ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.” (Zab 34: 8-11)

Nk’uko amagambo abanza abigaragaza, Zaburi ya 34 yahimbwe na Dawidi “ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukana akagenda” (Zab 34:1). Iyi Zaburi ya 34 hamwe n’iya 56 zahimbwe igihe Dawidi yari arimo kugerageza guhunga Sawuli washakaga kumwica, nk’uko tubisoma muri 1 Samweli 21: 11-15 ahagira hati: “Uwo munsi Dawidi arahaguruka ajya kwa Akishi umwami w’i Gati, ahungishijwe no gutinya Sawuli. Agezeyo abagaragu ba Akishi baramubaza batiUyu si we Dawidi umwami w’igihugu? Ntibamuteyeho n’imbyino bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?’ Nuko Dawidi abika ayo magambo mu mutima we, atinya cyane Akishi umwami w’i Gati. Dawidi aherako yihinduriza imbere yabo, yisarishiriza mu maboko yabo, agaharamba ku nzugi z’irembo, agahoboba inkonda zigatembera mu bwanwa. Nuko Akishi abwira abagaragu be ati ‘Yemwe, ntimureba ko uyu mugabo yasaze! Mwamunzaniriye iki? Mbese nkennye abasazi mu kugomba kunzanira iki kigabo ngo kinsarire imbere? Iki kigabo cyangerera mu rugo?’”

Nk’uko bigaragara muri aya magambo yo muri 1Samweli 21:11-15, umwami w’i Gati (mu gihugu cy’Abafilisitiya) yitwaga “Akishi” aho kwitwa  “Abimeleki”, nk’uko bivugwa ku murongo wa mbere wa Zaburi ya 34. Ibi ariko nta kwivuguruza kubirimo kuko abami b’Abafilisitiya bose bitwaga ba “Abimeleki” ryiyongeraga ku mazina yabo bwite, nk’uko muri Egiputa abami babo bitwaga ba “Farawo”.

Kuba Dawidi yarahungiye Sawuli mu gihugu cy’Abafilisitiya byari nko guhungira ubwayi mu kigunda, kuko Abafilisitiya bari abanzi b’Abisirayeli guhera kera. Dawidi we yari n’inzigo ikomeye kuko ari we wishe Goliyati, cya gihangage cy’Umufilisitiya. (1 Samweli 17) Birumvikana ko umwami w’i Gati atari kurebera izuba Dawidi! Nyamara uburyo Dawidi yaje gutabarwa buratangaje. Nyuma y’uko Dawidi yisarishije, umwami w’i Gati yaravuze ati iki kigabo cy’igisazi mukinkure imbere, maze abagaragu be basohora Dawidi arokoka atyo. Hari igihe abantu bakwigiza kure batazi ko barimo kugusunikira mu maboko y’Imana!

Dawidi amaze kurokoka amaboko ya Abimeleki, yabonye ko atari we ubwe wabyishoboje, ko  ahubwo ari Uwiteka ubwe wamurokoye. Nibwo yahimbye amagambo ya Zaburi ya 34 yerekana ko nta handi hari ubuhungiro uretse mu Mana gusa, aravuga ati: “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” (Zab 34:8) Koko rero Malayika w’Uwiteka ajya adutabara. Buri muntu wese mu bubaha Uwiteka afite Malayika wo kumurinda. Abo barinzi bo mu ijuru, badukingira imyambi yaka umuriro wa mubisha Satani aturasa. Ibyo na Satani arabizi-nicyo cyatumye avuga ati: “Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa ? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose ?” (Yobu 1:9-10) Yesu yavuze uburyo abubaha Imana bahambaye agira ati: “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.” (Matayo 18:10) Abamarayika baturinda bemererwa guhora imbere y’Imana ibihe byose batanga raporo y’urugamba baturwanira. Ni iby’iby’igiciro kumenya ko dufite ubwishingizi butajegajega bwo kurindwa n’abamarayika bo mu ijuru. Ubu nandika aya magambo, hari Marayika (Esikoti) umpagaze iruhande. Halleluiah!

Nta gushidikanya ko Abamalayika b’Uwiteka baturinda barusha amaboko abanzi bacu. (2 Abami 6:8-17) Koko “Guhungira k’Uwiteka kugira umumaro kuruta kwiringira abakomeye.” (Zab 118:9) “Izina ry’Uwiteka ni Umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungira mo agakomera.” (Imig18:10) Uwiteka yita ku bamwubaha-ntajya abibagirwa. Intumwa Petero yaranditse ati:  “Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:6-7). Uwiteka atwitaho, ntazigera adutererana. Azadushyigikira mu ngorane duhura na zo zose. Abubaha Uwiteka bari “munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.” Nubwo “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi, Uwiteka amukiza muri byose.”​ (Zaburi 34:20) Nubwo ibiturwanya n’ibidutera ubwoba ari byinshi, ntidukwiye gutinya kuko turinzwe n’imbaraga z’Imana ikomeye.

Wowe wari ucitse intege, utewe ubwoba n’ibyo unyuramo, komera urarinzwe. Saba Uwiteka ahumure amaso yawe kugira ngo ubashe kubona ingabo ze nyinshi zikugose. Komeza inzira yo gukiranuka, uzabona gutabarwa n’Imana.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 02/01/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 01/01/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Vincent Uzabakiriho
    • 1. Vincent Uzabakiriho On 16/01/2022
    Ndabashimira cyane Nyakubahwa Rev. Archdeacon ku bw'ubu butumwa bwiza bwuje ubwenge n'impanuro by'uko tugifite gutabarwa guturuka mu ijuru, Uwiteka akomeze yuzuze imperezo yanyu, abahe umugisha rwose. Mugume muri ayo mavuta, mu izina rya Yesu Kristo, Amina

Add a comment