Créer un site internet

KWIZERA KUZIMYA UMURIRO UGURUMANA KUGAFUNGA IMINWA Y’INTARE

Bloggingtheword comIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 44:16-27; Daniel 3:16-28; Abaheburayo 11:32-12:2

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “Kwizera kuzimya umuriro ugurumana kugafunga iminwa y’intare”. Turibanda cyane kuri aya magambo: Uwo mwanya umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati ‘Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?’ Baramusubiza bati ‘Ni koko, nyagasani’. Arababwira ati ‘Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye’....baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare, no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.” (Dan 3: 24-25; Abah 11:33-34)

Kwizera ni imwe mu ntwaro zikomeye umukristo agomba kwitwaza kugira ngo ashobore kunesha Satani. Pawulo yandikira Abefeso, yagaragaje ko kwizera ari ko kudukingira imyambi ya Satani. Yagize ati: “Kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashobora kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro” (Abef 6:16). Bibiliya itubwira ko utizera adashoboka kunezeza Imana: “ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Heb. 11:6). Umuntu utizera nta cyo abasha guhabwa n’Umwami Imana, nk’uko Yakobo abivuga: “Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana” (Yakobo 1:6-8). Iyo usomye Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo cyane cyane inkuru zivuga ibitangaza Yesu yagiye akora, ubona ko abantu bose Yesu yakoreye ibitangaza bari bafite “kwizera”. (Matayo 8:5-13; Matayo 15:21-28; etc.) Aho Yesu yageraga agasanga badafite kwizera, nta gitangaza yahakoraga-nk’aho yavukiye “ntiyakoreyeyo ibitangaza byinshi abitewe n’uko batamwizeye”. (Mat 13:58)

Kuva kera kose, kwizera gukora imirimo ikomeye: kwimura imisozi (Mat 17:20), gufunga iminwa y’intare: “Daniyeli asubiza umwami ati ‘Nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho’.” (Dan 6:22-23); kwizera kuzimya umuriro ugurumana: “Arababwira ati ‘Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye’” ( Dan 3:25); kwizera gusatura inyanja mo kabiri abantu bakayambuka n’amaguru: “Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse.”  (Kuva 14:21) Kubwo kwizera, abana b’Imana “baheshejwe gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranyijwe, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.” (Abah 11:33-34). Mu magambo make “Byose bishobokera uwizeye.” (Mar 9:23).

Birashoboka ko nawe uhise wumva wifuje kugira kwizera! Ariko se wabigeraho ute?  Ijambo ry’Imana niryo riduhesha kwizera. Bibiliya iratubwira ngo: “Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo” (Rom. 10:17). Nyamara umuntu ashobora gusoma cg akumva Ijambo ry’Imana ariko ntiyizere Yesu nk’uko Pawulo yabyandikiye Abaroma ati: “Icyakora abumviye Ubutumwa Bwiza si bose, n’ubwo bwose rwose bumvise ndetse, ijwi ry’abavugabutumwa rikaba ryarasakaye mu isi yose, amagambo yabo akagera ku mpera y’isi.” (Abar 10:18-21) Kubera iyi mpamvu, twavuga ko kwizera na none ari impano y’Imana. Pawulo yandikiye Abefeso ati: “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira” (Abef 2:8-9). Dukwiye guhora dusaba Imana ngo itwongerere kwizera kuko twebwe ubwacu tutabyishoboza. Intumwa za Yesu nazo zigeze kwimenyaho intege nke mu kwizera ziramusaba ziti “twongerere kwizera”. (Luk 17:5)

Birashoboka na none ko wakwibaza uti ko ngerageza kwizera kuki hari ibintu byinshi nagiye nsaba Imana simbihabwe? Mbese wari uzi ko na Yesu ubwe hari ibintu yasengeye kandi ntabihabwe? Yesu yasenze inshuro eshatu zose avuga ati: “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge” (Mat 26:39); nyamara Imana yashimye ko icyo gikombe akinyweraho kuko ari byo byari ubushake bwayo. Usibye kutizera, abantu benshi bajya bakora amakosa yo kwiyizeza ibyo Imana itabijeje. No mu buzima busanzwe, byaba ari ubupfapfa uramutse wizeye ko nzagusura iwawe ejo saa sita kandi ntigeze ngusezeranya ko nzaba mpari icyo gihe. Iyo kwizera kudafite isezerano guhagazeho, ntikuba ari ukwizera ahubwo kuba ari ubugoryi. Niba udafite isezerano, kwizera kwawe nta musingi gufite.

Irindi kosa abakristo bakunze gukora ni ugushaka ko amasezerano y’Imana abasohoreraho kandi bo batujuje ibisabwa muri yo. Reka ntange urugero! Muri Zaburi ya 37:4 haravuga ngo: “Uwiteka azaguha ibyo umutima wawe usaba”. Nyamara si ibyo gusa iyo Zabuli ivuga kuko yongeraho iti: “ukore ibyiza, guma mu gihugu ukurikize umurava; wishimire Uwiteka, ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, reka umujinya, va mu burakari, kuko abakora ibyaha bazarimburwa ...” ( Zab  37: 4-9) Imyinshi mu migisha dusezeranirwa muri Bibiliya ifatanye no kugandukira Imana kwacu. Bityo rero mbere y’uko twizerera mu masezerano y’Imana, tugomba kwibaza niba twujuje ibisabwa muri yo. Bibiliya iratubwira iti: “Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa, nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye”. (Yak 2:24, 26).

Mu gusoza, birashoboka ko muri iyi minsi kubera ibyo wagiye unyuramo wacitse intege, kwizera kwawe kukagabanuka; ugata ibyiringiro; ndagira ngo tumere nka ba Bigishwa ba Yesu tumwinginge atwongerere ukwizera. (Luka 17:5). Reka ibyo Imana yadukoreye mu minsi ya kera bidutere kwizera ko izakomeza kuturengera no muri iyi minsi dusohoyemo. Uko Imana yambukije Abisirayeli inyanja; uko yarinze Daniyeli mu rwobo rw’intare; uko yabanye na Meshake, Saduraka na Abedinego mu itanura ry’umuriro; niko izabana natwe no muri iki cyorezo cya Covid kitwugarije. Nibyo koko dutuye mu buturo bw’intare. Umurezi wacu Satani ahora yivuga ashaka uwo yaconshomera, ariko muhumure Yesu yaramutsinze; kandi nta joro ridacya n’ubutari ubu bwarakeye! Imana ntijya ikangwa na biracitse, no mu muriro ugurumana ibasha kuharindira umuntu, mu nyanja ibasha kuhaca inzira, no mu butayu iharema iriba.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 29/04/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment