Créer un site internet

KU BWA KRISTO NZISHIMIRA INTEGE NKE ZANJYE

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 48; 2 Samweli 5:1-5, 9-11; 2 Abakorinto 12:2-10

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Mu butumwa bw’uyu munsi turaganira ku “GUCA BUGUFI”. Turibanda ku murongo wa 9 n’uwa 10 mu gice cya 12 cy’urwandiko rwa 2 rwandikiwe Abakorinto, ahagira hati: “Ariko arampakanira ati ‘Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.’ Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.

Ntibyumvikana! Ubundi tumenyereye ko abantu bishimira imbaraga zabo n’ibyiza bagezeho, kandi ugasanga bakunze kubyirata. Pawulo we yishimira “intege nke ze, guhemurwa, imibabaro, kurenganywa, n’ibyago”! N’ubwo bimeze gutyo ariko Pawulo nawe yigeze kubaho atewe ishema n’imbaraga, ubutware n’igitinyiro byamubashishaga gutoteza ubwoko bw’Imana. (1Tim 1:13) Igihe cyarageze ahura na Yesu amuhindura intumwa ye. (Ibyak 9:1-22) Kuva icyo gihe, Paul yateye umugongo iby’isi byose, ntiyongera kugira ikindi yirata usibye umusaraba wa Yesu: “Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w'Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby'isi bimbera nk'ibibambwe, nanjye nkabera iby'isi nk'ubambwe.” (Abagal 6:14)

Si uko Pawulo yari abuze ibyo yakwirata. Yesu yamukoresheje ibikomeye birimo nko gukiza abarwayi no kuzura abapfuye. Ibi byajyaga kumutera kwishyira hejuru kuko hari n’igihe cyageze abantu bakajya bakeka ko Pawulo ari Imana. (Ibyak 14:8)  Kugira ngo Imana imwereke ko ari umunyantege nke bityo bimurinde kwishyira hejuru kurenze ibikwiye, Pawulo ahamya ko yahawe uburwayi bwo mu mubiri yita “igishakwe”, agerageza kubusengera inshuro eshatu zose ngo bukire ariko biranga. (2Abak 12:7-9) Pawulo amaze kumenya iryo banga yaretse gukomeza gusenga asaba Imana ngo imukize icyo gishakwe, ahubwo atangira gushima Imana. Iyi migirire ya Pawulo itandukanye n’iy’abavugabutumwa bamwe bibwira ko bashobora gukoresha Imana ibyo bashaka, aho bashaka n’igihe cyose babishakiye.

N’ubwo Pawulo yari yarakoze ibintu bihambaye mu murimo wa gikristo, yemeraga ko ibyo yagezeho atabikeshaga ubushobozi runaka bwihariye yari afite maze bikamutera guca bugufi. (Abef 3:8). Kwicisha bugufi bishobora kutugora bitewe n’uko muri iki gihe isi iyobowe n’umwuka wo kurushanwa. Tukiri abana twatojwe kujya turushanwa n’abo tuvukana cyangwa abo twigana. Ababyeyi n’abalimu bahoraga batwumvisha ko dukwiriye guharanira ishema ryo kurusha abandi bose; mu byo dukora tukaba aba mbere. Ibyo ni ibintu byo gushimwa; ariko kandi dukwiye kubikora atari ukugira ngo abantu batwemere, ahubwo ari ukugira ngo twungukirwe n’umurimo dukora ndetse tugire n’icyo tumarira abandi. Umuntu atigenzuye neza, umwuka wo kurushanwa cyangwa kumva ko hari icyo arusha abandi ushobora gutuma yiyemera. Ashobora guterwa ishyari n’ubushobozi cyangwa inshingano abandi bafite. Mu Migani 28:22 hagira hati: “Umuntu w’ishyari ashakana ubukungu ubwira, kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho.” Ashobora ndetse no kurarikira imyanya adakwiriye guhabwa. Kugira ngo yumvikanishe impamvu z’ibyo akora, ashobora gutangira kwitotomba no kuvuga abandi nabi; ibyo bikaba ari ibintu Abakristo bakwiriye kwirinda (Yak 3:14-16).

Intumwa Yohana yavuze ibya Diyotirefe wari waraguye mu mutego nk’uwo, agira ati: “Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera. Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n’uko atuvuga amagambo mabi y’ubupfu.” (3 Yoh 1:9-10) Nibyo koko umukristo ntabujijwe kurushanwa, ariko akwiye kubikora mu mwuka w’urukundo, kwicisha bugufi, kubaha abandi no kubazirikana. Abatazi Imana iyo bagize icyo bageraho bishimira imbaraga zabo. Twebweho dukwiye kuzirikana ko niba hari ibyo twagezeho cg dufite atari kubw’imbaraga zacu cg  kuko hari icyo turusha abandi, ahubwo ari ubuntu Imana yatugiriye. (1Abakor 4:7; Abaf 4:13; 2Kor. 3:5). Nk’abakristo dukwiriye kwirinda kwishingikiriza cyane kubyo twagezeho kabone n’iyo byaba ari ibifitanye isano n’umulimo w’Imana. Ibyo twagezeho ntibikwiye kudutera guhinyura abandi ngo twumve ko tubarenze.

Hari umugani Yesu yaciriye abiyiringiye ubwabo bagahinyura abandi bose, agira ati: “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w’ikoro. Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” (Luk 18:9-14). Salomo yaravuze ati: “Aho kwishima washimwa n'undi, ndetse n'umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha. (Imig 27:2) Dukwiye guhora tuzirikana ko twese turi abanyantege nke kandi dukeneye ubuntu bw'Imana. Twirinde kuba nk'uriya mufarisayo ngo dushyire imbere kwivuga ibigwi. Ahubwo duharanire guca bugufi imbere y'Imana kugirango Imana ikorere mu ntege nke zacu. Imana idukoresha kurushaho iyo twemeye intege nke zacu.  (2 Abakor 12:10)

Nta gihe cyiza cyo gusobanukirwa ko nta kindi cyo kwishingikirizaho uretse Imana kuruta iki gihe isi yose ihangayikishijwe na Covid-19. Iki cyorezo cyaje mu gihe isi yari ikataje mu kwishyira hejuru. Haba mu banyamadini, mu bategetsi b'ibihugu, mu bahanga, hari umwuka wo kwiyemera, kwivuga ibigwi, kugaragaza ko umuntu ashobora kubaho nta Mana. Iki cyorezo cyaje nk'igishakwe cyo kutwibutsa ko muntu ari umuntantege nke. Ibyo dukwiye kubyemera, aho kwirata imbaraga tukirata intege nke zacu. Iyo tumaze kwemera ko turi abanyantege nke nibwo Imana igaragaza imbaraga zayo. Kumanika amaboko tukemera ko dutsinzwe, ko ntawundi dufite wo kuturengera uretse Imana, nibyo dukeneye muri iki gihe cya Covid-19. Reka twibuke ko Yesu ariwe gisubizo cy’ibibazo by’isi ya none. Aho guhangayika no gukuka umutima tumwishingikirizeho. Ntabwo dukwiye gutaka nk’abatagira ibyiringiro cg abadafite Imana, ahubwo kuko tuziko Imana ariyo ya dukubise kandi ibaka ari nayo yo kutwomora, tuyishime, twemere intege nke zacu, imbaraga zayo zizatsinda Covid-19. 

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese ya Shyogwe
B.P 27 Gitarama-Rwanda
Tariki ya 03/07/2021
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 03/07/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Sebahire Marcel
    • 1. Sebahire Marcel On 04/07/2021
    Dear Ven . Joseph turagushimiye. Ukora neza kdi ndahamya ok uyu mubare Atari uw'ubusa ku Mwami Imana

Add a comment