JYA UBA IMFURA N'UBWO WABA IMFUNGWA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 15 na Zaburi ya 24; 2 Samuel 23:1-5; Abakolosayi 2:20-3:4

Bene Data, mbanje kubasuhuza. Nk’uko nakunze kubibabwira muri ibi byumweru icyenda bishize, Imana yaduteguriye amagambo umuntu ashobora gukubira mu nteruro igira iti: “Nimukomere kandi mugume mu mwanya wanyu ibisigaye mubirekere Imana mu gihe gikwiye izabatabara kandi ntawe uzayikoma imbere kuko ari inyamaboko”.

Amagambo tuganiraho uyu munsi yakubirwa muri iyi nteruro: “Jya uba imfura n’ubwo waba imfungwa”! Ibihe turimo ntibiturangaze ngo twibagirwe icy’ingenzi: “Turi mu rugendo rugana mu Ijuru aho dutegereje kubana n’Imana”. Aho niho dusiganirwa! Muri urwo rugendo duhura n’ibirushya nka Covid-19 n’ibindi bitandukanye, ndetse rimwe na rimwe duhura n’ibyiza. Muri ibyo byose dukwiriye guhora twibuka ko turi abagenzi bajya mu Ijuru, insengero zaba zifunze cyangwa zifunguye. Dukwiye guhora twezwa; dukizwa.

Dawidi yatekereje ku gitinyiro n’icyubahiro cy’Uwiteka arangije yitegereza imigirire y’abantu batandukanye, abakomeye n’aboroheje, maze yibaza niba hari uwahangangara kwinjira mu ihema ry’Uwiteka. Yaganishaga ku ihema ry’ibonaniro ryashinzwe ubwo Abisirayeli bari mu rugendo bajya i Kanani. Icyo gihe Imana yategetse Mose kubaka ubuturo bwayo, aho we, Aroni n’Abisirayeli bazajya bahurira nayo. (Kuva 39:32) Si buri wese wapfaga kwinjira mu ihema ry’ibonaniro; keretse uwabanje kwiyeza.

Buri wese yifuza kuzabana n’Imana mu Ijuru. Ariko se koko abantu twese twaremewe kuzajya mu Ijuru nk’uko hari bene Data bakunda kubiririmba? None se koko n’abanyabyaha batihannye bazajyayo kuko Kristo yadupfiriye twese? Ijuru rizaturwamo n’abantu bejejwe: “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we. Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka arabubaha. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.”(Zab. ya 15:1-5)

Umuntu uzabana n’Imana mu ihema ryayo ku musozi wayo wera ni umuntu uvuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we; si umuntu w’indimi ebyiri. Umuntu uzaturana n’Imana ni umuntu ukunda bagenzi be. Si wa wundi ubunza amagambo y’ibinyoma n’amanjwe; amagambo yuzuye ishyari; si wa wundi unezezwa n’ikibi cyabaye kuri mugenzi we akagikuririza. Ni wa muntu utajya yivuguruza kubyo yemeye n’ubwo yaba abona ko kuvugisha ukuri biri bumugireho ingaruka mbi. Ntiwamushukisha amafaranga ngo abambishe umuntu utariho urubanza.
Nyamara ukuri kurabuze: gusebanya, ishyari n’inzangano bireze. Ikinyoma cyahawe intebe ndetse ubu cyarabatijwe ntikikitwa kubeshya kitwa gutekinika! Ikibabaje ni uko na bamwe mu bitwa Abakirisitu babeshya cyangwa bakabeshyera abandi bakumva nta mutima ubacira urubanza. Dukwiye kwisuzuma, (kandi twese) buri wese mu rwego rwe; yaba uworoheje w’umunyagisuzuguriro nk’uko Dawidi amwita; yaba n’ukomeye utwara abandi.
Ijambo ry’imana twasomye muri 2 Sam 23: 3-4 rivuga by’umwihariko uko umuntu uyobora abandi agomba kwitwara: “Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka, Agatwara yubaha Imana, Azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, N’igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’” Gukiranuka, kubaha Imana no kwezwa (ubunyangamugayo) bigomba kuranga umuyobozi wese ushaka kuzabana n’Imana.

Kujya mu Ijuru tuvuga si amazina (Murokore, Padiri, Pasiteri, Bishop, Prophet, Sheh…), si amadini, si imihango; kujya mu Ijuru ni ugupfana na Kristo, umuntu akihana akareka imigenzereze ye mibi. (Abakolosayi 2:20). Ibindi byose: kureka inzoga, kutarya ibiryo runaka, kubahiriza isabato, n’ibindi ni ibigaragarira amaso y’abantu kandi ntabwo bizaguhesha kubana n’Imana niba umuntu wawe w’imbere atarahindutse. Kuba mu idini utarihannye ni nko kwiga muri kaminuza utariyandikishije ku rutonde rw’abanyeshuli (inscription).

Mu gusoza ndagira ngo buri wese yisuzume kandi nzi neza ko umutima wawe udashobora kukubera. Ese koko iyo utekereje wumva wujuje biriya bintu bigomba kuranga abagenzi bajya mu Ijuru? None se ntubyibuka ko wabeshye kugira ngo wirengere? Niba umutima wawe ugucira urubanza, emera guca bugufi usabe Imana imbabazi kandi yiteguye kukubabarira.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Last edited: 12/06/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment