IYO YESU ATEGETSE!

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 34:1-10; Mariko 10:46-52

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IYO YESU ATEGETSE !” Turibanda ku murongo wa 47-49 y’igice cya 10 cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Mariko, ahagira hati: Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane atiYesu mwene Dawidi, mbabarira.’Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka atiMwene Dawidi, mbabarira.’ Yesu arahagarara arababwira ati ‘Nimumuhamagare.’ Bahamagara impumyi barayibwira bati ‘Humura, haguruka araguhamagara.’

Umunyarwanda yise umwana we « Ntawigira », undi amwita « Ngirwanabandi » ; (etc.) Aya mazina n’andi nka yo agaragaza ko abantu ari magirirane. Imigisha myinshi duhabwa n’Imana iyinyuza mu bantu. Haba mu gihe cy’ibyishimo cg mu gihe cy’umubabaro, umuntu akenera abandi. Nyamara nubwo ku ruhande rumwe abantu ari umugisha, ku rundi ruhande « abantu mu bandi ni babi » ! Aho niho Umunyarwanda yahereye yita umwana we « Utazi rubanda » ; etc. Hari n’abakristo usanga bagira bati : «Umwana w'umuntu ntacyo yakumarira" ; bakabihera ku mvugo ya Bibiliya igira iti : « Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w'umuntu wese, Utabonerwamo agakiza. Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye. (Zab 146 :3 ; Yer 17 :5) Uko byagenda kose, « kubaho ni ukubana », kandi « inkingi imwe ntigera inzu » ! Nibyo koko umwana w’umuntu ntiwamuboneramo agakiza ; ariko indi migisha hafi ya yose ikugeraho inyuze mu bantu.

Icyakora koko abantu bamwe bashobora kuba inzitizi z’imigisha y’abandi. Uko Imana ikoresha abantu izana ibisubizo byacu, niko Satani nawe ajya akoresha abantu ngo akumire imigisha Imana yatugeneye. Ubwo Barutimayo yahatanaga ashaka kwakira guhumuka, abantu bahise bamucyaha ngo aceceke. (Mar 10: 46-48) Abigishwa ba Yesu bari bazi ko akora ibitangaza abarwayi bagakira ; ariko ubwo Barutimayo yatakaga ashaka ko Yesu amugirira neza, bahise bamucyaha ngo ahore. Satani ajya akoresha abntu kugira ngo bagucecekeshe ; ndetse rimwe na rimwe ugasanga ni abagombye kuba bakuvugira. Mu gihe abagombaga kugeza abarwayi ku muvuzi aribo babakumira bakababuza kumwegera byaba bibabaje. Ese wagira ngo abaduca intege ni bande ? Ni abagendana na Yesu-Abakristo, abaririmbyi, cg abakuru b’itorero bagenzi bacu! Niba ari uko biri, nta kindi twakora usibye gutakira Yesu.

Ubwo abantu basabaga Barutimayo guceceka, ntabwo yabumviye ; ahubwo yongereye ijwi rye arataka cyane, atabaza Yesu. Aho uri hose, n'uko uri kose, Yesu arakumva ; ntabwo urusaku rw'abantu rwamubuza kumva gutabaza kwawe.Yesu yumvise gutaka kwa Barutimayo asaba ba bantu bamucecekeshaga kumuzana. Ni ukuri iki kintu cyaranshimishije: hari igihe abaduca intege birangira batwikubise imbere. Yesu apfa kuba ategetse gusa ! Iyo Yesu ategetse urutare rworoha nk’ishashi ! Iyo aguteye iteka ntawe utera amahane ! Abari barembeje Barutimayo bamubwira guhora, Yesu amaze kubategeka kumuzana nibo bafashe iya mbere mu kumuhumuriza. (Mar 10:49) Nubwo Satani akoresha abantu ngo batubuze gusingira imigisha yacu, iyo dukomeje guhanga amaso Yesu, ntitwite ku majwi aduca intege, abaducaga intege nibo Imana ikoresha bakatuzanira ibisubizo byacu. Ntucibwe intege n'amajwi y'abantu Satani akoresha. Niba hari ijambo ryahanuwe ku buzima bwawe, ba ari ryo ureba gusa. Abantu bashobora kuvuga ibyo batekereza ariko batazi icyo Uwiteka atekereza, nk’uko byanditswe ngo: “…Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n’imigambi ye” (Mika 4:11-12).  Amagambo mabi abantu bavuga ahinduka impfabusa imbere y’Ijambo Imana yakuvuzeho.

Ikindi kintu cyanejeje mu nkuru ya Barutimayo ni uburyo ngo yumvise Yesu amuhamagaye agahita ata umwambaro yari yambaye nk’uko byanditswe ngo : « Na we ata umwenda we, arabaduka  yegera Yesu. » (Mar 10: 50) Byashoboka ko kera mu muco w’Abayuda impumyi zagiraga ibiziranga, bityo umwambaro Barutimayo yataye ukaba wari umwenda werekanaga ko yari impumyi. Barutimayo akimara kumva ijwi rya Yesu, ntabwo yateye hejuru ngo avuge ati : « Impumyi iragusaba » nk’uko yari asanzwe abigenza ; ahubwo yaravuze ati : « Yesu Mwene Dawidi, mbabarira » ! (Mar 10 :48) Biragaraga ko yabanje gusaba imbabazi z'ibyaha mbere yuko asaba guhumuka. Yasobanukiwe ko ubumuga bwo mu mwuka bukomeye kuruta ubugaragara inyuma. Barutimayo acyumva Yesu amuhamagaye yahise yizera ko ubuhumyi abusezereye, bituma yumva akwiye kurambika hasi umwambaro w’impumyi kuko utari ukiri uwe.

Mu gihe Yesu aduhamagaye, mbere yo kumwitaba tuba tugomba kubanza kugira ibyo twiyambura. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo : « Mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana, mugahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu, mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse. Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.» (Abef 4 : 22-25) Mbese uyu munsi wambaye uwuhe mwambaro ? Aho si umwambaro w’impumyi? Aho si umwambaro wo gukumira imigisha ya bagenzi bawe ? Ndagira ngo ujugunye iyo myambaro; usange Yesu mu kwizera umubwire uti : « Mbabarira» !

Uyu munsi, nawe Yesu araguhamagaye. Nyamara hari ibyiteguye kuguca intege no kugucecekesha. Nyamara ibyo byose ntibikubuze gutera intambwe ngo usange Yesu. Bibwire uti: “Have nimunyihorere namaramaje kujya mu Ijuru”! Barutimayo yanze kwita ku majwi amuca intege, kuko yari azi icyo ashaka. Iyo yibeshya gusa Yesu akamucika-bwari bwo bwa nyuma yari anyuze aho; kuko yari agiye i Yerusalemu kubambwa. Barutimayo yari kuzapfa ari impumyi. Nawe ahari uyu niwo munsi wawe wa nyuma ugiriwe ubuntu bwo kumva ijwi ry’imbabazi rikubwira ngo “Nubwo umaze iminsi mu buhumyi, humura, uyu munsi ushobora guhumuka”! Emera gusiga umwambaro w’ubuhumyi wambare agakiza Yesu akuzaniye! Barutimayo yumvise ijwi rya Yesu yemera kujya imbere ye yambaye ubusa (amubwiza ukuri kose). Nguko uko dukwiye gusanga Yesu!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 24/10/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 23/10/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Annonciata kabega
    • 1. Annonciata kabega On 24/10/2021
    Urakoze cyane Muvandimwe kubwo gufata umwanya ukadusangiza ku Ijambo rifashije umutima wanjye muri iki gitondo.
    "Nubwo amajwi yabankikije yaba menshi ancecekesha, ariko Yesu iyo anyumvise, abancecekeshaga nibo bantwara mu maboko bamungezaho" Alleluia! Gusa icyo nsabwa nugusiga ikote rya kera (umwenda wubuhumyi)

    Imana iguhe umugisha nawe Nyakubahwa Arch

Add a comment