IYO TURI KU MUGONGO WA YESU ABADAYIMONI NABO BARATWUMVIRA

Luc 10 19IGICE CYO GUSOMA: LUKA 10:1-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IYO TURI KU MUGONGO WA YESU ABADAYIMONI NABO BARATWUMVIRA”. Igihe kimwe Yesu yohereje abigishwa be mirongo irindwi mu butumwa, bagaruka bishīmye baramubwira bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo. Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” (Luka 10: 17-20)

Aba bigishwa banyibukije agatekerezo k’urushishi n’inzovu. Ngo umunsi umwe urushishi rwaruriye rujya kwiryamira ku mugongo w’inzovu. Iyo nzovu yaje kunyura ku rutindo runini, ruranyeganyega (kubera uburemere bwayo), urushishi rwumvise uburyo urutindo runyeganyeze ruriyamira ruti “Ariko koko burya turakaze, rwa rutindo turarunyeganyeje!” Iyo turi ku mugongo wa Yesu tubasha kunyeganyeza intebe ya Satani, abadayimoni bagahinda umushyitsi. Kwa Yesu dufite ubutware; dufite ubushobozi. Dufite ububasha bwo gutegeka ikintu cyose kikatwumvira. Mu kwizera dushobora no kubwira imisozi igakurwa ahayo kandi ntacyatunanira. (Mat 17:20) Dufite ubutware bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo n’imbaraga z’Umwanzi zose. (Luka 10:19)

Hari abakristo batinda cyane ku mbaraga za Satani, bakamubona mu kintu icyo aricyo cyose- mbese Satani agahora ameze nka baringa mu bitekerezo byabo. Birumvikana ko iyo dukuririza imbaraga za Satani bimushimisha. Ariko ni kuki tutaganira ibya Yesu n’imbaraga ze? Nibyo Satani afite imbaraga, ariko Imana ishimwe ko Yesu yamunesheje, amuca mu ijuru, amubohera ikuzimu. (Ibyah 12:9-12; 20:1-3; 20:10) Satani ni intare itontomera ku ngoyi! Umuntu wese wamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, yagombye kwiringira adashidikanya ko ari ku mugongo wa Yesu, bityo akaba afite ubutware bwo guhangana na Satani n’abadayimoni. Imana yatanze isezerano rigira riti: “Abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka nkabageza mu za bukuru, muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.” (Yes 46:3-4) Imana ishimwe ko iduhetse ku mugongo wayo!

Icyakora iyo turi ku mugongo wa Yesu akagira ibyo anyeganyeza ntituba dukwiye kwiyamira ngo twibwire ko ari imbaraga zacu zibinyeganyeje. None se koko rwa rushishi rwagize uruhare mu kunyeganyeza urutindo? Igihe abigishwa ba Yesu bamubwiraga bati: “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe”, yarasubije ati “ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu Ijuru”. Yesu yashakaga kubabwira ati ntimwishimire imbaraga ngo mwibagirwe kwishingikiriza ku Mana. Mwitonde kugira ngo mutumva ko mwihagije, mugakorera mu mbaraga zanyu ubwanyu aho gukorera mu Mwuka no mu mbaraga z’Umwami wanyu.

Bene Data, bavugabutumwa, bashumba b’intama za Yesu, akenshi iyo hari ikigenze neza mu murimo, inarijye iba yiteguye kwikuza. Ntidukwiye gukorera umurimo w’Imana kwihimbaza ubwacu; ahubwo ibyo dukora byose tubikorane urukundo ruzira uburyarya no kwiyamamaza. Ntawe ukwiye kuvuga ati “njye ndakomeye, ndahanura bikaba, ndasenga indwara zigakira, ibibazo bigakemuka; n’Imana ubwayo iranyemera, njyewe munyitondere!” Iyo siyo mpamvu Yesu adukoresha ibitangaza!  Impamvu Yesu yatugabiye impano ni ukugira ngo ibyo dukora bitume abantu barushaho kubona imbaraga z’Imana no kuyizera. Ibitangaza si ibyo gutuma hagira uwishyira hejuru, uwirata yirarira, cyangwa ngo abe yabicuruza.

Yesu yigishije abigishwa be ko idini iruta izindi ari igaragarira mu kwicisha bugufi-izira kwihimbaza. Yabihanangirije kujya bakora ibikorwa byabo batagamije kwiyamamaza- badashaka ishimwe n’icyubahiro by’abantu, ahubwo baheshe Imana icyubahiro, bizeye kuzabona ingororano zabo ku iherezo. Abakorera ibyiza gushimwa n’abantu, nta ngororano bazahabwa na Data wo mu ijuru. Yesu yamenyesheje abigishwa be igikuru gikwiye kwishimirwa mu gukorera Imana-Kumenya neza ko amazina yabo yanditse mu gitabo cy’ubugingo. Iyo usomye amagambo yo mu Byahishuriwe Yohana, wumva neza impamvu Yesu yahaye agaciro kuba umuntu yaba yanditse mu Ijuru. Igihe Yohana yari mu iyerekwa, yabonye “abapfuye, abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’intebe y’Imana, nuko ibitabo birabumburwa, kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, aricyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.” (Ibyah 20: 12-15)

Nk’uko mu isi habaho igitabo cy’irangamimerere bandikishamo umwana wavutse, niko no mu ijuru uwavutse ubwa kabiri yandikwa mu gitabo. Icyakora birashoboka ko umuntu wanditswe muri icyo gitabo yahanagurwa. Uwiteka yabwiye Mose ati: “Uncumuyeho wese niwe nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye.” (Kuva 32:32-33) Mbese aho wibutse kwandikisha izina ryawe mu gitabo cy’ubugingo, cyangwa wihutiye gukora imirimo myiza utarabanza kwiyandikisha? Ese ntiwaba wishingikirije ko kera wigeze kwiyandikisha, nyamara izina ryawe ryarahanaguwe? Gukora imirimo myiza utaratura ko wemeye Yesu nk’umukiza w’ubugingo bwawe, ni nko kwiga muri Kaminuza utari ku rutonde rw’abanyeshuli bayo!

Bene Data, muri iki gihe abadayimoni nk’abo intumwa za Yesu zirukanye baracyabuza abantu umutekano, bakabata ku ngoyi, bakabambura ubumuntu, bakabatera guhangayika. Niyo mpamvu Yesu adutuma kujya mu ntambara yo kubarwanya. Turahamagarirwa kurwana urugamba rwo kubohora abantu mu ngoyi za Satani, bakagira umunezero n’ibyiringiro muri Yesu-Kristo. Yesu yaduhaye ubutware n'imbaraga zose zikenewe mu kurwana urwo rugamba. Ariko dukwiye kumenya uburyo dukoresha ubwo butware. Yesu aratwibutsa ko tudakwiriye kubukoresha twihimbaza-Aradusaba kurwanya imbaraga z'ikibi mu bwiyoroshye no guca bugufi munsi y’ubutware bw’Uwiteka. Tugomba guhora tuzirikana ko icyo dukwiye kwishimira kurusha ibindi byose ari ukuba amazina yacu yanditswe mu gitabo cyo mu Ijuru. Niba utarandikisha izina ryawe, cyangwa se rikaba ryarigeze kwandikwa ariko muri iki gihe rikaba ryarahanaguwe, uyu ni umwanya mwiza wo kwinginga Imana ngo ikwandukure mu gitabo cyo kurimbuka wandikwe mu gitabo cy’ubugingo. Ndagira ngo ndangize mbaza abafite ubwenegihugu bw’ijuru nti “Ese mujya muzirikana ko Yesu yaduhaye ubutware bwo kujya dukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose?” Mbese ubu butware turabukoresha? Tubukoresha dute?

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 03/07/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 02/07/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment