Créer un site internet

ISENGESHO RY'UMURWAYI UZIRIKANA IBYAHA BYE

“ISENGESHO RY'UMURWAYI UZIRIKANA IBYAHA BYE”. Uyu niwo mutwe “Bibiliya Ijambo ry’Imana” yahaye Zaburi ya 38 tuza kwibandaho kuri iki cyumweru. Kuri iyi si twese turi abanyabyaha- nibyo ntugirengo ndibeshye! Twese turi abatindi bo kubabarirwa, turi abarwayi nk’uko Bibiliya Ijambo ry’Imana yabivuze ndetse “muri twe nta buzima rwose”! Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23)

None ni nde uzatura ku musozi wera w’Imana? Ni umunyabyaha wihana-umurwayi uzirikana ibyaha bye. Dawidi yatubereye urugero rw’umuntu Imana yishimira. Imana ubwayo yahamije ko inyurwa n’umutima we iti: “Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.” (Ibyak. 13:22) Nyamara ibyo ntibivuze ko Dawidi atigeze akora ibyaha. Yasambanye na Batisheba, arangije yicisha umugabo we Uriya. (2 Sam 11:2-21) Ariko Dawidi afite ibanga rikomeye cyane: igihe cyose yamaraga gukora icyaha yumvaga umutima umukubita, udiha: “Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati “Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe kuko nkoze iby’ubupfu bwinshi.” (2 Sam. 24:10) Dawidi ni intangarugero ku bijyanye no kwatura: “Nakwemereye ibyaha byanjye sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye naravuze nti ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.” (Zaburi 32: 5)

Icyaha kiraryana. Umva uburyo Dawidi yumvaga ameze kubw’ibyaha bye: “(…) Nta hazima mu mubiri wanjye (…) Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye. (…) Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze, Ku bw’ubupfu bwanjye. (…) Umutima urankubita, (…) Abakunzi banjye n’incuti zanjye bampaye akato (…).” (Zab. 38:3-12) Ntibishoboka rwose ko wagumbwa neza ugihishiriye icyaha cyawe! “Ntamahoro y’umunyabyaha “ niko Uwiteka avuga. (Yesaya 48:22) Icyakora umuntu ashobora kwihesha amahoro, ariko ntibikunda umutima uhora umukomanga.  Burya abantu wababeshya ko uri amahoro ariko umutima wawe wo sinzi ko wapfa kuwubeshya. Ushobora na none kuba wumva uheshwa amahoro n’uko wakoze ibyaha abantu ntibabimenye, nyamara Imana yo ntacyo ihishwa: “Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe, Uko bikurikirana.” (Zab. 51: 21)

Uko ugenda winangira, umutima wawe ugeraho ukabona ko kwirirwa ugukubita cyangwa udiha ntacyo bikubwiye, ukazageraho ukaba akahebwe cyangwa ukicecekera. Niba ujya ukora icyaha ukumva ntacyo bikubwiye ufite akaga gakomeye cyane! Burya umutima udukubita kuko turi bazima-iyo umutima uhagaze ubwo umuntu aba yamaze kuba umupfu! Sigaho guhishira ibyaha ahubwo tinyuka ubyature kandi wegere uwo wahemukiye cyangwa uwo mufitanye ikibazo umusabe imbabazi nibwo uzabona imbabazi z’Imana, naho ubundi nubwo wakwishakamo amahoro ni iby’igihe gito ntibizarama! “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1Yohana 1:9) Nyamara kwatura ibyaha si ikintu cyoroshye! Hari igihe umutima nama wawe ubikwemeza ariko Satani akagutera ubwoba: akakwereka ko abantu batazongera kukwizera; ko biri buguteshe agaciro n’icyubahiro; n’ibindi. Umwuka Wera niwe udutsinda akatwemeza ibyaha byacu. (Yoh 16:8) Umwuka Wera niwe watunguye Sawuli amwemeza kwihana ibyaha ahinduka umukozi w’Imana: “Nuko nkigenda ngeze hafi y’i Damasiko, nko ku manywa y’ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota. Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?” (Ibyak. 22:6-7)

Ikindi kintu gitangaje kuri Dawidi ni uburyo atigeze yibagirwa aho Imana yamukuye: kuba umwami w’Abisiraheli igihe kirekire ntibyamwibagije ko yigeze kuba umushumba w’intama. Mbese birakwiye ko umwanya Imana yagushyizemo wakubera inzitizi yo kwihana no kwatura ibyaha byawe? Imana yategetse ubwoko bwa Isiraheli ko nibamara kugera mu gihugu cy’isezerano batagomba kwibagirwa aho bavuye: “ Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse, n’amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n’amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n’inzabibu n’imyelayo utateye ukarya ugahaga, uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.” (Gut. 6:10-12)

Icyubahiro cya Dawidi nk’umwami ntikigeze kimubera inzitizi yo kwihana. Niyo waba umunyacyubahiro ntiwakirusha Dawidi, niyo waba umuhanga ntiwamurusha (reba inyandiko ze); ntiwarusha amarere Sawuli. Saba Imana imbaraga z’Umwuka Wera kugira ngo akubashishe kwatura mu buryo bukwiye ibyaha byawe.

Dusenge .
Mana data, tugushimiye ijambo ryawe rizima tumaze kumva, tugusabye Umwuka Wera wo kudushoboza kwegera no gusaba imbabazi abo twahemukiye kugira ngo tubashe kubona imbabazi zawe. Komeza kandi utwigishe kumenya no kwitondera Ijambo ryawe kugira ngo turusheho kumenya ubushake bwawe kuri twe. Uturinde kuramira mu byaha no kumenyera Ijambo ryawe. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu Amen !

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment