IMIGISHA IZANWA NO KUMVIRA UWITEKA

IGICE CYO GUSOMA: GUTEGEKA 28: 1-14

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IMIGISHA IZANWA NO KUMVIRA UWITEKA”. Bushingiye ku murongo wa 1-2 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi,kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.

Akenshi dukunda gusaba Imana ngo iduhe imigisha kandi tukumva byaza vuba byihuse; abavugabutumwa benshi bakigisha abantu ngo nibaze bakire imigisha y’uburyo bwose. Ariko se imigisha y’Imana ni ikintu umuntu ashobora gutoragura mu nzira yigendera nk’uko Abanyarwanda babivuze ngo: “Iby’Imana birizana”? Imigisha se “iravukanwa” nk’uko na none Abanyarwanda babivuga? Nibyo koko “iraguha ntimugura”, ariko na none umugisha w’Imana si “Sesa bayore”! Nibyo hari imigisha ya rusange; nk’umwuka duhumeka. Kandi na none Uwiteka Ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubira imvura." (Mat 5:45) Imana yasezeranye ko: “Isi ikiriho, ibiba n'isarura n'imbeho n' ubushyuhe n'impeshyi n'urugaryi n'amanywa n'ijoro bitazashira" (Itang 8:22). Iyo ni imigisha Imana yasezeraniye buri muntu wese ititaye kubyo akora. Iyi migisha igera ku basenga n’abadasenga, abubaha Imana n’abatayubaha. Ariko na none hari umugisha w’umwihariko ku bubaha Imana. Uwo ni umugisha utageretseho umubabaro: “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho.” (Imig 10:22). Abatubaha Imana nabo bajya bagira ubutunzi baronka binyuze mu nzira mbi ariko nta mugisha babubonamo kuko Satani abwongeramo umubabaro.

Imana yacu ni umubyeyi; kandi mu bisanzwe umubyeyi wese yifuriza abana be umugisha. Nyamara kuba umubyeyi yaha abana be bose ibyiza ntibimubuza kugira umwihariko agenera umwana umwumvira kurusha abandi: ashobora kuba yamuha igice cy’isambu cyera cyane mu gihe cyo gutanga iminani, kuba yamugira umutware w’umuryango, n’ibindi. Imana yacu nayo hari imigisha idasanzwe (itari rusange ku bantu bose) yasezeranyije abayumvira.Urufunguzo rwo guhabwa iyo migisha idasanzwe rufite amabanga abiri: Kugira umwete wo kumvira Uwiteka (1) no kwitondera amategeko ye yose (2) nk’uko twabisomye. Nk’uko umubyeyi afata umwana umwumvira kurusha abandi akamuraga ikintu runaka akunda, akamusumbisha abandi, niko Uwiteka asezeranya abamwumvira kubasumbisha amahanga yose no kubasukaho imigisha yose ivugwa muri kiriya gice (bakagira umugisha mu mirima; mu rubyaro; mu matungo; igitinyiro; ubukire; umugisha mu byo bagerageza gukora byose). 

Bibiliya itubwira abantu benshi bumviye Uwiteka bikabahesha imigisha; nka Aburahamu, Mose; n’abandi. Ndagira ngo muri iyi nyigisho dutinde kuri Aburahamu. Yemeye kumvira ku rugero ruhebuje igihe Uwiteka yamusabaga gutamba umwana we w’ikinege Isaka maze akabikora atazuyaje. (Itang 22:1-12) Imana imaze kubona ko Aburahamu amaramaje gukora icyo imusabye yohereje Malayika amubuza gutamba Isaka ahubwo amwereka intama yafashwe mu gihuru ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we Isaka. (Itang 22:13) Uko kumvira Uwiteka kwatumye Aburahamu agirwa Sekuruza w’amahanga yose. Kumvira Imana kwa Aburahamu kwari ishusho yo kumvira kwa Kristo wumviye Imana kugeza ku rupfu rubi rwo ku musaraba. Igihe Uwiteka yari amaze kubona kumvira kwa Aburahamu yaramubwiye ati: “Ndirahiye, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha”. (Itang 22:16-17)

Kumvira Imana ni ukwemera gukora ubushake bwayo n’ubwo bwaba bunyuranye n’ubwacu. Kwemera gukora ibyo Imana idutegeka n’ubwo byaba bibangamiye inyungu zacu z’ako kanya. Bityo rero, kumvira si amagambo; ahubwo ni ibikorwa. Aburahamu yarangwaga n’imirimo myiza ishingiye cyane cyane ku mutima wo gutanga. Umuco wo gutanga niwo wateye Aburahamu kwakira abamalayika maze bimuhesha umugisha. (Itang 18:8-9) Nubwo Aburahamu atari azi abo bashyitsi, kandi atari abiteze, ntiyategereje ko ari bo babimwisabira; ahubwo yafashe iya mbere, abasanganira bakiri kure, abasaba ko bakwemera akabakira​. Mu kwakira abo bashyitsi atari azi, Aburahamu yatanze ibintu by’agaciro (amafu meza, yo kuvugamo imitsima, ikimasa cyoroshye cyiza; amavuta n’amata). Ibi biratwereka ko buri gihe atari ko iby’iby’Imana byizana nk’uko abanyarwanda babivuga. Muri Bibiliya tubonamo izindi ngero nyinshi z’abantu bahawe umugisha bawukoreye. Kugira ngo Isaka atange umugisha yatumye Yakobo umuhigo. Umugore w’umushunemukazi yabonye umwana w’umuhungu kubwo kugirira neza umuntu w’Imana. (2 Abami 4:11) Wa Mugore w’i Salefati nawe yahaye agatsima Eliya, Imana imugomororera  umugisha udasanzwe. Ugira ineza ukayisanga imbere! Ntitukibagirwe iri hame ry’uko “Gutanga guhesha umugisha”! (Ibyak 20:17-38)

Hari irindi banga rikomeye dukwiye kwigira kuri Aburahamu. Burya nta “buto” iriho umuntu ashobora gukanda imigisha y’Imana ikisuka-Imigisha y’Imana isaba kwihangana; ukaguma mu mwanya wawe! Hari abantu Imana izanira imigisha igasanga badahari. Sawuli yabwiwe ko azimikwa akaba umwami, ariko ntiyaguma mu mwanya yarimo mu gihe cyo kugendererwa, “baramushaka arabura”. (1Sam 10:21-22) Mbese muri iyi minsi uri mu mwanya wawe? Wumva bishoboka ko aho uri Imana yahagusanga? Wisuzume urebe niba uri mu mwanya wawe. Imana ikora “mu gihe cyashyizweho”. Hagarara neza mu mwanya wawe, ntuhave; aho niho Uwiteka azagusanga mu gihe cyashyizweho.

Kumvira Imana bifite agaciro gakomeye imbere yayo; kandi kutumvira nabyo bifite ingaruka. Kumvira bizana umugisha, naho kutumvira bizana umuvumo. Kutumvira kwa Adamu na Eva byakururiye isi yose umuvumo. (Itang 3:16-19) Soma mu Gutegeka kwa kabiri 28: 15-68 urebe ukuntu kutumvira Uwiteka bizana umuvumo uteye ubwoba.  Ibuka  na none inkuru y’umuhanuzi Yona wanze kumvira  Imana igihe yamutumaga kujya kuburira ab’i Nineve. (Yona 1:1-16) Kutumvira byamugizeho ingaruka we ubwe n’abo bari kumwe mu nkuge. 

Mu gusoza, ndagira ngo twibaze. Mbese muri iki gihe abantu bafite kumvira Imana no kwitondera amategeko yayo? Wowe usomye iyi nyigisho, ndagira ngo wisuzume umenye neza ko wubaha Imana kandi ukitondera amategeko yayo. Imana iturinde ikintu cyose cyatuma tutumvira; kandi itubabarire aho twagiye tugaragaza kutumvira. Ubwo tuzi gucira bugufi abatuyobora, kuko hari icyo tubashakaho, twige guca bugufi imbere y’Uwiteka niba dushaka ko aduhundagazaho imigisha yose yadusezeranyije.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 16/07/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 15/07/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment