Créer un site internet

IMFATIRO SI URUFATIRO

JobUrufatiro ni ijambo ry’ikinyarwanda, risobanura umusingi fatizo baheraho bazamura inyubako. Ntibishoboka ko urufatiro rusenyuka ngo inzu isigare ihagaze. Umuntu ku giti cye nawe hari ibintu ashobora kwibwira ko aramutse abitakaje ubuzima bwahagarara. Natekereje ku mfatiro z'abantu nsanga ari nyinshi harimo: ubuzima, ubukungu, umuryango, akazi, inshuti, n’ibindi. Ibi byose ni ibintu abantu bishingikirizaho hano mu isi bikabahesha icyubahiro, bikabahesha ijambo, mbese bigatuma basa n’abakomeye mu gihe cyabo. Nyamara izi mfatiro zose uko twazitanzeho ingero ndetse n’izindi tutavuze, zibasha gusenywa igihe icyo ari cyo cyose. Dawidi yaribajije ngo: “Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?” (Zaburi 11:3) Sinzi impamvu Dawidi yibajije gusa ku mukiranutsi-umuntu yakwibaza niba umunyabyaha we afite icyo yakora kuko nawe zijya zimusenyukana.

Iyo imfatiro zisenyutse, abatizera dukunze kwita abapagani cyangwa abanyabyaha, bahita bashaka ibisubizo mu buryo butandukanye: bashobora guhitamo kubeshwaho no kwiba, amanyanga no kubeshya, guhemuka kugira ngo birengere, gusakuza, kwiheba, kwimuka, kwiyanga, kwiyahura, guhungabana, n’ibindi. Ikigaragara ni uko ku batizera hari ibisubizo byinshi, nyamara ndagira ngo mbamenyeshe ko ku mukiranutsi igisubizo ari kimwe rukumbi. Na none ndashaka kubabwira ko hariho ibyo abantu bita imfatiro byinshi ariko ko muby’ukuri urufatiro nyarwo ari rumwe. Satani abasha gusenya imfatiro abantu bubakaho ariko hari urufatiro rumwe atajya abasha kunyeganyeza-urwo rufatiro nta rundi ni Kristo! Nubwo imfatiro zisenyuka ariko urufatiro (Kristo) rwo ntirusenyuka, Imana ishimwe. Bibiliya iravuga ngo rwo ruracyariho, ruracyahagaze kandi rurakomeye kuri rwo hari itangazo rivuga ngo: “Uwiteka azi abe’’ (2 Timoteyo 2:19)-bashonje arabazi, bafite ibibazo arabazi, imfatiro zasenyutse arabazi, insengero zafunzwe arabazi; muri guma mu rugo arabazi, mu kato arabazi.

Ndakugira inama-kuko utazabuza imfatiro gusenyuka-nizisenyuka ntuzahemuke, uzikomeze ku rufatiro ari rwo Kristo. Aho gutumbira ibyo Imana yaguhaye cyangwa se aho kwikomeza ku cyo Yesu yakoze, ujye utumbira uwakiguhaye, kuko ahavuye ibya mbere hava n’ibindi. Nubona ibyo wari ufite byanze burundu, ujye ubireka bigende ugumane Imana izazana ibindi. Burya imfatiro nazo zigira urufatiro! Ibyo bivuze ko nizisenyuka ukibana neza n’uwazishyizeho azazisana cyangwa agushingire izindi. Bibiliya itubuza kwiringira ikindi kintu cyose ahubwo ikavuga ngo: “Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.’’ (Yesaya 26:4) Ibindi byose ntibihoraho; Urutare ruhoraho ni Kristo gusa.

Hari ibintu tuba tuzi ko ari ntakorwaho ariko igihe cyagera tukabona bihinduye isura. Mu gihe cya Yesu, Yohani umubatiza yahuye n’ikibazo gikomeye: yari mu murimo w’Imana akorana ishyaka n’umurava mwinshi ariko ahura n’umugambi wa Satani warwanyaga ukuri kwari muri we, ibyo yari yiringiye byose birasenyuka, yisanga mu nzu y’imbohe. Niko gutuma kuri Yesu agira ati: “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” (Matayo 11:3) Uwo yari yaraje gutegura inzira y’Umwami nyuma aranamubatiza, yiyumvira ijwi ku manywa y’ihangu Imana ubwayo imuhamiriza iti: Nguyu Umwana wanjye Nkunda nkamwishimira! Umunsi umwe imfatiro zisenyutse ikibazo kiravuka, Yohani arahungabana! Biradushyikira ko dutungurwa n’ibintu bitandukanye cyane n’ibyo twatekerezaga! Hari n’ubwo imfatiro z’imyizerere yacu zijya zikorwaho! Yesu we ni ntakorwaho.

Itandukaniro ry’umukristo n’utari umukristo rigaragarira mu buryo bitwara mu bibazo. Yobu yagaragaje ukuntu umuntu wamenye Imana yitwara mu bibazo. Naho umugore we agaragaza uko ahagaze mu kumenya Imana. Umuririmbyi umwe ati Nikomeze ku rutare naho ahandi hose ni umusenyi. Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.( Imigani 18:10)

Rimwe umushoferi yaparitse ikimodoka kinini kitwa « porte-char » gipakiye imashini nini ikora imihanda ajya kunywa icyayi. Agiye kubona abona ikimodoka kirimo kwijyana munsi y’umuhanda, yiruka ajya kugisunika n’amaboko ngo akibuze kugenda abantu baramufata. Iyo atagira amahirwe ngo bamutangire yari kujyana nacyo munsi. Iyo iby’isi byiteye amababa ntawe ubibuza kuguruka !  Muvandimwe, birashoboka ko hari ibyo wari wubatseho urimo kugenda ubona bisenyuka. Ikomeze kuri Yesu kuko ariwe rufatiro ruzima rutabasha kunyeganyezwa.  

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Last edited: 24/07/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment