Créer un site internet

IMBARAGA Z’IBYIRINGIRO

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 20; Yeremiya 17: 5-8; Abaheburayo 6:11-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Mu butumwa bw’uyu munsi turaganira ku mbaraga z’ibyiringiro. Turibanda ku murongo wa 8 wa Zaburi ya 20 ugira uti: “Bamwe biringira amagare, abandi biringira amafarashi, ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.”

Petero yandikiye abizera bo muri Aziya arababwira ati: “mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite”. (1Pet 3:15) Yashakaga kwibutsa ko dukwiye kumenya ibyo twiringira n’impamvu tubyiringira. Ibyiringirwa ni byinshi! Burya buri wese aho ava akagera akenera izindi mbaraga ziri hejuru y’ubushobozi bwe yiringira ko zamurengera mu gihe bibaye ngombwa. Abatiringira Imana biringira ibigirwamana, abakomeye, imiryango, ubwenge, ubutunzi, abapfumu; etc. Nubwo ibyiringirwa ari byinshi, Uwiteka wenyine niwe byiringiro bidakoza isoni. Dawidi yahoraga ku rugamba arwana n’abanzi bagendera ku magare akururwa n’amafarashi. Mu gihe cye, kugira amagare n’amafarashi by’intambara byagaragazaga igisirikare gikomeye; mbese muri iki gihe umuntu yabigereranya no gutunga intwaro za kirimbuzi. Birumvikana ko umwami wabaga afite amagare n’amafarashi byinshi yabaga akomeye kandi atinyitse. Uwabaga afite  izo ntwaro yabaga yiringiye ko aramutse atewe yaziyambaza, bityo agahashya umwanzi. Muri make, utunze amagare n’amafarashi by’intambara yabaga afite ibyiringiro by’umutekano urambye.

Nyamara n’ubwo amagare n’amafarashi byafatwaga nk’intwaro z’igitangaza, Dawidi atubwira ko hari intambara nyinshi ubwoko bw’Imana bwatsinze, atari ukubera amagare  n’amafarashi menshi; ahubwo ari ukubera kwiringira Uwiteka. Dawidi abishimangira agira ati: “Barunamye baragwa, ariko twebweho turahagurutse turema” (Zab 20:9) Amagare n’amafarashi byagaragaye nk’intwaro ziciriritse ugereranyije no kwiringira Uwiteka. Amagare n’amafarashi agira aho atarenga. Ayo Farawo n’Abanyegiputa biringiye ntiyarenze inyanjya itukura. Amagare magana atandatu yatoranijwe, n’andi magare y’intambara y’Abanyegiputa yose, n’abatware bategeka abayirwaniramo bose yarengewe n’amazi kandi ingabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo. (Kuva 14:7, 28) Koko rero burya “Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, Intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi. Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.” (Zab 33:16-17)

Umubwiriza ati : « Byose ni ubusa »! (Umub 12:8) Mubyo umuntu yiringira nta na kimwe gishobora kumukiza urupfu. Amafaranga ashobora gukora ibintu byinshi ariko si byose. Hari abantu benshi bari bayafite ariko bishwe na kanseri, umutima cg ubundi burwayi, bayasigira abatazabashima. Kumenyana n’abakomeye ntako bisa kuko bigufasha kubona « serivisi » nyinshi kandi vuba-ariko ikibabaje mu rupfu uzagenda uri wenyine ; ntawe uzaguha « serivisi » yo kukuraza mu mva byibura n’ijoro rimwe. Ushobora kuvuga uti: “njye mvukana na runaka ukomeye”; ukajya ubaza abantu uti “runaka muramuzi sha? Abantu bagakangarana ! Ariko ibyo nabyo hari aho bitakubera ubwihisho ; ntibikurengere ku munsi w’ibyago. Abantu barahinduka; ibihe biha ibindi, kandi ibintu byitera amababa. Ubwenge bwa muntu nabwo bufite aho bugarukira-iyo bitaba ibyo abana b’abantu baba barabonye umuti wa SIDA, Covid, n’izindi ndwara z’ibyorezo. Umunyabwenge ni uwita ku iherezo rye, kandi uhirwa ni uwiringira Uwiteka. Uwo ngo : « azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo. » (Yer 17 :7-8) Avuga ku gukomera kw’abiringiye Uwiteka, Umwanditsi wa Zaburi ya 125:1 yaravuze ati “Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka ryose”. (Zab 15:1) Koko rero, Uwiteka we ntanjya uhinduka, ntanjya ananirwa; niwe ushoboye byose. Uwo ni we dukwiriye kwiringira ibihe byose; nta wundi wo kwiringirwa atari we; niwe «Nyir’ibyiringiro» (Abar 15, 13).

Kwiringira Uwiteka bifite umumaro mwinshi. Bituma tutanyeganyezwa n’urucantege cg gutinda kw’ibisubizo. Umuntu ubuze ibyiringiro agwa isari, akava mu byo yizeye, akareka imirimo ye, akava ku rugamba, akanga ubuzima, byose akabifasha hasi. Niyo mpamvu dukwiye kurinda ibyiringiro byacu: « Ariko rero turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka. » (Abah 6:11) Bitewe n’ubuzima urimo ushobora gutakaza ibyiringiro, ugatekereza ko nta kiza ugiteze imbere. Ariko subiza amaso inyuma wibuke ko no mu gihe cyashize hari ibyo Imana yakoze kandi byari bikomeye kurusha ibya none. Dawidi ajya kurwana na Goliyati yabanje kwibuka Imana yamukijije intare n’idubu, abona ko na Goliyati ari bupfe nka kimwe muri ibyo, kandi koko yaramutsinze. Ese wibagijwe n’iki ibyo Imana yagukoreye? Ntiwemere ko umwanzi asibanganya ibimenyetso byose by’ibyiza Uwiteka yakugiriye, ngo usigare ubona umwijima gusa mu buzima bwawe. Menya ko gutakaza ibyiringiro ari ukubura ikintu gikomeye mu buzima. Umuntu udafite ibyiringiro ashobora no gupfa. Iyo umuntu arwaye akiheba akumva ko indwara afite igomba kumwica, burya nubwo muganga yamuha imiti hari igihe itagira icyo imumarira. Nyamara umuntu ashobora kuba afite indwara ikomeye, ariko akayimarana igihe kirekire cg akayikira kubera ibyiringiro.

None se nshuti yanjye, wiringiye iki; ni iki wishingikirijeho? Amagare n’amafarashi? Abana b’abantu? Akagufwa cg agahu wahawe n’umupfumu? Birashoboka ko mu ntambara uri kurwana wumva ukeneye izindi mbaraga zakurengera. Ushobora gushaka abo kukurinda, cg ukaba wacirira n’imbwa ikajya irinda igipangu cyawe. Ibyo simbikubujije, ariko wibuke iri jambo ngo: “Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.” (Zab 127:1) Ushobora kwigwirizaho uburinzi n’ubutabazi budasanzwe; ariko niba mu bakurinda hatarimo Uwiteka, byose ni ubusa busa! Uwiteka wenyine niwe Wabasha kukurengera.Ni ukuri ndakugira inama ngo ukure amaso ku byiringirwa byo muri iyi si bikoza isoni; wiringire Uwiteka kuko ariwe wenyine wo kwiringirwa. Guhungira k’Uwiteka kugira umumaro mwinshi kuruta kwiringira abakomeye. (Zab 118:9) Nubwo bikomeye, wijya mu bapfumu; komeza wiringire Imana izagutabara. Sigaho kwiringira abakomeye, abapfumu, ubuhanga bwo kwiba cg kubeshya; reka have sigaho! Ibyo byose ni amagare n’amafarashi; nta mbaraga bifite zo kukurengera.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 12/06/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment