Créer un site internet

IMANA SI IMANA Y'ABAPFUYE, AHUBWO NI IY'ABAZIMA

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 20:27-38

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IMANA SI IMANA Y'ABAPFUYE, AHUBWO NI IY'ABAZIMA”, bukaba bushingiye ku murongo wa 38 mu gice twavuze haruguru.

Mu bihe bitandukanye by’umurimo we, Yesu yagiye ahura n’intambara nyinshi z’abamurwanya bari mu matsinda atandukanye, harimo Abafarisayo, Abasadukayo, Abigishamategeko, Abanditsi, abatambyi n’abakuru b’idini, bakundaga kumugisha impaka bagamije kumugusha mu mutego. Igice cya 20 cy’ubutumwa bwanditswe na Luka kigaruka kuri izi mpaka zari hagati ya Yesu n’amatsinda atandukanye yarwanyaga inyigisho ze. Mu mirongo twasomye uyu munsi, twabonye uburyo nyuma yo kugeragezwa n’Abatambyi bakuru, Abafarisayo n’Abanditsi, akabacecekesha, Abasadukayo nabo bahise baza aho ari kumugerageza.

Ubusanzwe Abasadukayo ntibavugaga rumwe n’Abafarisayo kuko bangaga imigenzo yabo. Abasadukayo ntibemeraga ko abamarayika babaho, ntibemere kuzuka kw’abapfuye, ndetse ntibemere ko hari ubuzima buzaza nyuma y’ubu, kandi bagahakana ko hazabaho ingororano n’ibihano. Niyo mpamvu Abasadukayo banze inyigisho za Yesu-Inyigisho ze ku byerekeye ubuzima bw’ahazaza zari zihabanye n’imyumvire yabo. Mu gushaka kujya impaka na Yesu, Abasadukayo bumvaga ko bari butume abantu bamuvanaho icyizere. Bahisemo kumubaza ikibazo ku byerekeye umuzuko. Iyo aza kwemeranya na bo yari kuba arushijeho gukoza isoni Abafarisayo, bityo akaba abiteje kurushaho. Iyo aza kunyuranya na bo, bari kurushaho gukerensa inyigisho ze. Abasadukayo batekerezaga ko niba ibigize umubiri upfa ari na byo bigize umubiri uzabaho ubugingo budapfa, ubwo ku muzuko umubiri uzaba ufite inyama n’amaraso, bityo mu gihe kizaza hazakomereza ubuzima bwari bwarahagaze kuri iyi si (ubwo umuntu yapfaga). Kubw’ibyo rero, bafataga umwanzuro ko amasano ari hagati y’abantu ku isi azongera kubaho, umugabo n’umugore bakazongera guhura bakabana kandi gushyingiranwa kukongera kubaho, ndetse ibintu byose bikazakomeza uko byari bimeze mbere yo gupfa.

Mu rwego rwo gusubiza ikibazo cyabo, Yesu yabasobanuye iby’imibereho ya nyuma y’ubu bugingo. Yarababwiye ati: “Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.” (Luk 20:34-36) Kristo yabwiye abamwumvaga ko niba abapfuye batazazuka, Ibyanditswe bavugaga ko bizera byari kuba nta gaciro bifite. Yaravuze ati: “Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo: ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’” Ku Mana abapfuye bariho! Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Imana ibona ibitariho nk’aho biriho. Ibonera iherezo mu itangiriro, kandi ibona umusaruro w’umurimo wayo nk’aho umurimo wamaze kurangira. Kuva kuri Adamu ukagera ku muntu wa nyuma uzapfa, abapfuye bizeye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, maze bave mu bituro bazukiye guhabwa ubugingo buhoraho. Imana izaba Imana yabo, na bo bazaba abantu bayo.

Abasadukayo bumvise amagambo ya Yesu maze baraceceka, ntibashobora kugira icyo bamusubiza, kuko nta jambo na rimwe yavuze bashoboraga kuririraho kugira ngo bamucireho iteka. Abarwanyaga Yesu ntacyo bungutse uretse kwisuzuguza imbere y’abantu. Abasadukayo ntibiyumvishaga ibijyanye n’umuzuko. Nyamara ukuri kw’iyi nyigisho ntigushidikanywaho. Koko rero, urupfu rubasha kutunyaga icyo aricyo cyose. Ariko kimwe gusa rutabasha kutwambura ni Kristo-kandi Kristo afite ububasha bwo kutugarurira ibyo twabuze byose. Urupfu ntiruzahoraho ; ruzajugunywa mu nyanja yaka umuriro. (Ibyah 20:14) Dufite ibyiringiro muri Kristo by’ubuzima nyuma y’urupfu. Niwe “kuzuka n’ubugingo” (Yoh 12:25). Kristo niwe byiringiro byacu nyuma y’urupfu. Kandi Kristo nagaruka azaduha kudapfa. Ntituzongera kuba mu gicucu cy’urupfu, kuko tuzaba dufite ubugingo bw’iteka.

Imana ifite ububasha bwo kuvanaho urupfu binyuze mu muzuko. Yesu yabwiye Abasadukayo batemeraga umuzuko ati: “Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.” Koko rero, umugambi w’Imana wo kuzura abapfuye uzasohora nta kabuza; ni yo mpamvu ibona n’abapfuye nk’aho ari bazima (Abar 4:17). Mose ibi yari abisobanukiwe neza. Niyo mpamvu yatinyutse kuvuga “Imana ya Aburahamu, Izake na Yakobo”. Abo nubwo bapfuye kera mu maso y'abantu, ni bazima ntabwo ari abazimu mu maso y’Imana. Iby’uko ari bazima byigaragaje igihe Yesu yihinduraga ukundi ku musozi akaganira na Mose na Eliya batari bakiri ku isi. (Mar 9:4; Mat 17:3) Turiho cyangwa twarapfuye dukomeza kuba ab’Umwami. Impamvu Yesu yapfuye akazuka, ni ukugira ngo abe “Umwami w’abapfuye n’abazima” (Abar 14: 8-9).

Mwene Data muri Kristo yesu, mbese wowe wemera kandi usobanukiwe iby’umuzuko cg nawe uhakana imbaraga z’Imana nk’Abasadukayo? (Mat 22:29) Ndagira ngo nkumenyeshe ko Bibiliya ivuga yeruye ko “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa”. (Ibyak 24:15) Abakiranutsi bazazukira guhabwa ubugingo buhoraho naho abakiranirwa bazukire gucirwaho iteka. (Yoh 5:28-29; Ibyah 20: 4-6; Ibyah 20:11-15) Mbese wowe wumva uzazukira guhabwa ubugingo buhoraho cyangwa gucirwaho iteka? Ntukwiye kwibeshya wishuka ko ibyerekeye kuzuka ari umugani kuko bifite ibihamya byinshi. Muri Bibiliya havugwamo inkuru z’abantu icyenda bazutse, buri muzuko ukaba warahamijwe n’abawubonye : Umwana w’umupfakazi w’i Sarefati wazuwe na Eliya (1 Abami 17:17-​24) ; Umwana w’umugore w'i Shunemu wazuwe na Elisa (2 Abami 4:32-​37); Umuntu wazutse igihe intumbi ye yari igwiriye amagufwa ya Elisa (2 Abami 13:20-21); Umwana w'umupfakazi wo mu mudugudu witwa Nayini wazuwe na Yesu (Luka 7:11-​17);  umwana wa Yayiro wazuwe na Yesu (Luka 8:40-​56); Lazaro wazuwe na Yesu (Yohana 11:38-​44) ; Tabita wazuwe na Petero (Ibyakozwe 9:36-​42); Utuko wazuwe na Pawulo (Ibyakozwe 20:7-​12) ; na Yesu-Kristo (1 Abakor 15:3-6). Koko rero Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Urupfu si iherezo ry’ubuzima, ahubwo ni itangiriro ry’ubuzima bushya. Haranira kuzazukira guhabwa ikuzo n’icyubahiro mu bwami bwa Kristo aho kuzazukira gukorwa n’isoni.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link:   https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 13/11/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

Last edited: 12/11/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment