IMANA NI UMUFASHA UTABURA KUBONEKA MU BYAGO NO MU MAKUBA

IGICE CYO GUSOMA: ZABURI YA 46

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira kuri Zabuli ya 46 cyane cyane umurongo wa 2-4 ;8 ahagira hati : “Imana ni yo buhungiro bwacu n'imbaraga zacu. Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka; Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri; Naho amazi yaho yahorera akībirindura; Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo. Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe; Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.”

Zaburi 46 ni indirimbo nziza cyane. Abantu benshi bakunze kwita iyi zaburi “ zaburi ya Luteri ” ; kubera ko yakundaga kuyiririmba igihe cyose yabaga ageze mu bibazo. Igihe ibihe byabaga bimukomereye ; agoswe n’umwijima ; igihe abanzi b'ukuri kwe babaga basa n’aho batsinze; mu gihe we n’inshuti bari bafatanyije ibitekerezo by’ivugurura ry’Itorero babaga bacitse intege, yakundaga kubwira bagenzi be ati: “Muze turirimbe Zaburi ya 46 ”.

Iyi Zaburi ntiyahimbwe na Dawidi nk’izindi tumenyereye ; ahubwo “Ni iya bene Kōra”. (Zab 46 :1) Byashoboka ko Zaburi za bene Kōra bazihimbye nyuma y’igihe cya Dawidi. Ntabwo twamenya neza uko ibintu byari byifashe mu gihe iyi zaburi yahimbwaga ; ariko ikigaragara ni uko hari mu gihe ibyago byari byugarije igihugu ; igihe abantu bumvaga ko ubuhungiro cyangwa se ibyiringiro byabo byari mu Mana honyine. Bityo rero, iyi zaburi igomba kuba yarahimbwe mu gihe intambara zacaga ibintu; Yerusalemu igoswe n’abanzi. Igitekerezo nyamukuru kiri muri iyi zaburi ni uko “hagati mu ntambara n’imvururu byari byugarije igihugu, abantu b'Imana bari bafite umutekano-Ntacyo bari bafite icyo gutinya”.

Iyi zaburi, itwereka uburyo Imana ihagije muri byose; itanga umutekano ukwiriye; kandi ari Imana y’ubutware busumba ubundi. Mu Mana hari byose; ni yo yonyine idahemuka; ibana na twe mu buzima ubwo ari bwo bwose twaba turimo. Dutuye mu isi yanduye, kandi hari ibibi byinshi bigenda bitubaho, ndetse rimwe na rimwe bikaduca intege: nko gupfusha, uburwayi, gukena, guhomba ibyo wari utunze, gutakaza akazi, n'ibindi. Hari igihe unyura mu bikomeye ntubone n’uwaguhumuriza, ukabona abo wiringiraga basa n’abagukina ku mubyima. Ariko Humura igihe gikwiriye Imana izatabara! Ndashaka kukubwira ko Ibyo unyuramo byose Imana ibireba, kandi ko yumva umubabaro wawe ; ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba! Ibyo urimo gucamo none siryo herezo ry’ubuzima bwawe. Nabonye Imana ibeshaho impfubyi, ibeshaho abapfakazi, yishyura imyenda, ikiza indwara zananiranye ; niyo mpamvu ukwiye gukomera. Iyakurokoye cya gihe, n’ubu yakurokora kandi izakomeza kukurokora! Iyagutabaye muri za ngorane n’ubu ifite umugambi wo kugutabara kandi izakomeza kugutabara!

Birashoboka ko waba urimo guca mu kigeragezo gikomeye gituma wumva wihebye, ariko Imana yacu ni ubuhungiro bwacu; umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Hari benshi umuntu yahungiraho, ariko guhungira k’Uwiteka kurushaho kugira umumaro mwinshi: “Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abantu”. (Zab 118:8) Koko rero: “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza. Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho.” (Zab 34: 8-9) Buri muntu wese mu bubaha Uwiteka afite Malayika wo kumurinda. Abo barinzi bo mu ijuru, badukingira imyambi yaka umuriro wa mubisha Satani aturasa. Yesu yavuze uburyo abubaha Imana bahambaye agira ati: “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.” (Mat 18:10) Abamarayika baturinda bemererwa guhora imbere y’Imana ibihe byose batanga raporo y’urugamba baturwanira. Ni iby’iby’igiciro kumenya ko dufite ubwishingizi butajegajega bwo kurindwa n’abamarayika bo mu ijuru. Ushobora kwishingikiriza k’umuntu akazaguhemukira cyangwa akananirwa gusohoza ibyo yagusezeranyije; ariko kwishyira mu burinzi bw’Uwiteka ntako bisa-kuko we ntajya ahemuka kandi ashoboye kukurinda no gusohoza ibyo yasezeranye, uko ibihe byaba bimeze kose.

Nta gushidikanya ko Abamalayika b’Uwiteka baturinda barusha amaboko abanzi bacu. (2 Abami 6:8-17) Koko “izina ry’Uwiteka ni Umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungira mo agakomera.” (Imig18:10) Uwiteka yita ku bamwubaha-ntajya abibagirwa. Intumwa Petero yaranditse ati: “Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:6-7). Uwiteka atwitaho, ntazigera adutererana. Azadushyigikira mu ngorane duhura na zo zose. Abubaha Uwiteka bari “munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.” Nubwo “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi, Uwiteka amukiza muri byose.” (Zab 34:20) Nubwo ibiturwanya n’ibidutera ubwoba ari byinshi, ntidukwiye gutinya kuko turinzwe n’imbaraga z’Imana ikomeye.

Wowe wari ucitse integer; utewe ubwoba n’ibyo unyuramo, komera urarinzwe! Saba Uwiteka ahumure amaso yawe kugira ngo ubashe kubona ingabo ze nyinshi zikugose. Witinya! “Naho isi yahinduka; naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri, naho amazi yahorera akībirindura,naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo, Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe; Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.” Komeza inzira yo gukiranuka, uzabona gutabarwa n’Imana. Nubwo waba uri mu bihe bikomeye wikwibagirwa ko ufite Ubuhungiro, Imbaraga, n’Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina ! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link:   https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 27/11/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

 

Last edited: 26/11/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment