Créer un site internet

IMANA IHORAHO, NTIRAMBIRWA, NTIRUHA!

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 40:27-31

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IMANA IHORAHO, NTIRAMBIRWA, NTIRUHA!Bushingiye ku murongo wa 27-28 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti ‘Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza’?Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.’

Ahagana mu mwaka wa 586 mbere ya Kristo, Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yigaruriye Yerusalemu, arayitwika, asenya urusengero (rwari ikimenyetso cy'uko Imana iri kumwe n’ubwoko bwayo), yica abahungu bose b'umwami, nawe ubwe amujyana bunyago i Babuloni hamwe n'abaturage be. Abisirayeli bamaze igihe kigera ku myaka 70 mu bunyage kure cyane y’igihugu cyabo. Ibi byabaciye intege ku buryo hari bamwe batekerezaga ko ingorane bari bafite Imana itazibonaga cyangwa itari izizi. Ntibashoboraga gutambira Uwiteka ibitambo; kubera ko batari bagifite urusengero; bumvaga baratandukanye n’Imana yabo. (Zab 136: 4)

Muri ako kaga gakomeye, niho umuhanuzi Yesaya yahawe ubuhanuzi bwo kubahumuriza. Byabaye igitangaza kumva ko  ijwi ry’Imana rishobora kubageraho no mu bunyage! Ibi byerekana ko itabatereranye-niba ivugana na bo bivuze ko iri kumwe nabo mu bibazo byabo. Imana yarababwiye iti: “Imana ihoraho, ntirambirwa, ntiruha. (…) Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”

Nubwo aya magambo yarebaga mbere na mbere ubwoko bwa Isirayeli, natwe ni ayacu. Ubuzima bwacu bwa buri munsi burimo ibyiza n'ibibi; ibyago n'ibyishimo. Ibibi bijya bituma twibaza ku mikorere y'Imana; ndetse hakaba igihe biturenga tukibaza niba koko ibaho. Hariho ingorane n’ibibazo byinshi bijya bishaka kuduca intege; ariko kumenya ko ibyo byose Imana yacu ibibona biraduhumuriza. Igihe uri mu ngorane, igihe umutima utentebutse ikigeragezo kigusumbirije, igihe hari inzitizi zisa n’aho zitasimbukwa, igihe amasezerano yawe abaye nk’ayibagiranye; nta handi wakura ihumure no gukomera usibye k’Uwiteka wenyine. Uwiteka ni Imana itanga ihumure! Iyo twishingikirije ku Mana, “iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.” (2 Abakor 1:40) Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga… (Yes 40:29-31).

Data udukunda adusaba kumwikoreza amaganya yacu yose aho gushya ubwoba ngo ducike intege. ( 1 Pet 5:7) Ihumure ry’Imana ryishimisha ubugingo bw’uwihebye. Dawidi yaravuze ati: “Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza bishimisha ubugingo bwanjye.” (Zab 94:19) Mu gihe uhanganye n’ibigeragezo, ntukemere ko amaboko yawe atentebuka; ahubwo ujye wiyambaza Imana. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo : “Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira? Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi?” (Luk 12: 25-26) Iyo guhagarika umutima tubigize akamenyero tuba twigabanyiriza igihe cyo kubaho! Twari dukwiye gukomera, tugakomeza n’abandi. Ni ukuri koko : “Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.” ( Abah 10:23- 25).

Mu gihe twe ubwacu tubuze ibisubizo, Imana yo ijya ica inzira zayo ibintu bikagenda neza. Bamwe iyo ibibazo bibarenze bahitamo kwiyahuza inzoga cg ibindi biyobyabwenge ngo bibabere ubwihisho. Nyamara ubuhungiro nyakuri ni mu Mana honyine. Birashoboka ko washakira gutabarwa kwawe ku muntu ukomeye runaka; ariko uwo nawe igihe kiragera akagenda cyangwa akarambirwa ibibazo byawe. Nyamara Uwiteka we ahoraho, ntajya arambirwa, ntaruha! Niyo mpamvu “Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abakomeye.” (Zab 118:9) Wowe wakurikiye ubu butumwa, ndakwifuriza guhungira muri we.  Aho gutekereza ko ibyawe byanze burundu, tekereze byagenze neza kubera Imana. Gira ibyiringiro birenga ibibazo bikabona ibisubizo. Ni ukuri “komera ku gihome, rinda inzira, kenyera ukomeze, iyongeremo imbaraga y’ubutwari.” (Nah 2:2) Ibibazo duhura na byo bishobora gutuma twumva tunaniwe kandi twihebye, ariko imbaraga Imana iduha zituma dukomera, tugakora ibyiza nubwo twaba duhura n’ingorane zikomeye. Igihe Pawulo yari ahanganye n’ibibazo bikomeye by’itotezwa yaravuze iti: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” (Abaf 4:13)

Mwene Data usomye iri jambo, birashoboka ko hari ibyo wumvaga biguciye intege bigatuma utentebuka, ndetse ukaba wumvaga urambiwe kandi utaye umutwe, ariko tegereza Uwiteka. Abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora. Akira imbaraga nshya mu izina rya Yesu!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 04/06/2023    
Arch. SEHORANA Joseph
C/O EAR Shyogwe

 

Last edited: 03/06/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment