Créer un site internet

IMANA IHAMAGARA ABADASHOBOYE IKABASHOBOZA

IGICE CYO GUSOMA: YEREMIYA 1:4-10

4 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 5 “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” 6 Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” 7 Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. 8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga. 9 Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. 10 Dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.”

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezaho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IMANA IHAMAGARA ABADASHOBOYE IKABASHOBOZA”. Imana yabwiye Yeremiya iti: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” Imana yabwiye Yeremiya aya magambo kuko yari igiye kumuha ubutumwa bukomeye, kandi izi neza ko rubanda batazabwakira. Muby’ukuri, umuhamagaro wa Yeremiya ntiwari woroshye. Tekereza muri iki gihe uramutse uhawe ubuhanuzi nk’ubwa Yeremiya, bwo gutangariza umuyobozi ukomeye muri Leta cyangwa mu Itorero ryawe, ukaba ugomba kubuvuga ukoresheje amagambo akaze yo kubamagana-Ibyo ni byo Yeremiya yagombaga gukora. Yagombaga guhanura ibyo kugwa kw’inzu ya Dawidi ndetse no gusenyuka k’urusengero rwiza cyane rwubatswe na Salomo. Kandi yagombaga kuvugira ukuri ahirengeye ashize amanga yamagana ibyaha byakorwaga n’abatware na rubanda, cyane cyane ibijyanye no kwimura Imana bakayisimbuza ibigirwamana. Yagombaga “kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.” (Yer1:9-10)

Kuba umuhanuzi yatinyuka kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika ibyo abantu bubatse batagomba kubaka, si inshingano yoroshye. Uzarebe imbaraga Leta yitwaza iyo ijya gusenyera abantu bubatse mu kajagari! Hari igihe no guca akajagari mu itorero bigorana (igihe abagateza bafatwa nk’abakristo bakuru). Si buri mushumba wese utinyuka kubanza kubika ngo abone gutera imbuto-kereka uzi neza uwamuhamagaye. Niba dutera imbuto tutabanje kubika, ntidushobora gutegereza umusaruro. Dukwiye guhagarara mu butware bwa Yesu tukagira ibyo duhindura, tukareka ibya “siniteranya”! Dukwiye guhanura mu bubasha Imana yaduhaye. Imana yabwiye Yeremiya iti “Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” (Yer 1:8) Martin Luther yaravuze ati “Iyo umuntu umwe ari kumwe n’Imana ugira ngo ni benshi.” Ni ukuri ko iyo duhagaze mu butware bw’Imana tutaba turi twenyine.

Yeremiya yaratinyutse ahanura iby’ibihano byagombaga guhanishwa ubwoko bwe kubwo kutubaha Imana nta bwoba. (Yer1:14,16) Ubutumwa Yeremiya yagejeje ku batambyi na rubanda bwamukuririye kwangwa no kurwanywa n’abantu benshi. Bateye hejuru bamwamagana bagira bati: “Kuki wahanuye mu izina ry’Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk’i Shilo, n’uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’” (Yer 26:9) Abatambyi n’abahanuzi babwiye ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.” (Yer 26:11) Yeremiya yahinduwe urw’amenyo n’abamusuzuguraga kandi bagahindura ubusa ubuhanuzi bwe. Yaravuze ati: “Nahindutse urw’amenyo mu bwoko bwanjye bwose, bangize indirimbo umunsi wose. Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka. (Amag 3:14; Yer 20:7) Iyo wumvise ibyabaye kuri Yeremiya, ntiwatangazwa no kuba yaravuze ati “Havumwe umunsi navutseho. Kuki navuye mu nda ya mama kugira ngo mbone imiruho n’agahinda, hanyuma iminsi yanjye izarangire nkozwe n’isoni” ? ( Yer 20:14-18 )

Ibi byose byabaye kuri Yeremiya, yari yabitekereje mbere maze abwira Imana ati: “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” (Yer 1:6) Nk’umusore w’imyaka 20, Yeremiya yumvaga adafite ibyangombwa bikwiye byo guhangana na ruriya rugamba. Nyamara Imana yamubonyemo umuntu w’indahemuka kandi washoboraga guhagararira ukuri ahanganye n’abamurwanya. Nicyo cyatumye Uwiteka abwira Yeremiya ati: “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore. Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima, kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.” (Yer1:7-8; 17-19)

Mwene Data muri Kristo Yesu, mbese ntumaze kubona ko abantu Imana ikoresha ari abitekereza ko badashoboye? Imana ihamagara abadashoboye ikabashoboza! Yahamaye Mose ngo ayobore ubwoko bwayo arayisubiza ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.” (Kuva 4:10) Yahamagaye Yesaya, arayibwira ati “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y'ubwoko bufite iminwa yanduye” (Yes 6:5) Nyamara aba bose hamwe n’abandi ntiriwe ndondora, Imana yabashoboje umuhamagaro! Iyo Imana yagutoranyije nta mwana w’umuntu ushobora kukurwanya ngo agutsinde kuko iguha ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo usohoze ubutumwa bwayo. Yeremiya yaravuze ati: “Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose. Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw’umwinazi mu maboko y’inkozi z’ibibi.” (Yer 20:11,13)

Niba uri mu mugambi w’Imana humura! Imana izatera impuhwe abatazigira ku bwawe! Umukobwa wa Farawo se yamugiriye impuhwe ayobewe ko ari umwana w’Abaheburayo, ise yari yarashyiriyeho itegeko ryo guhigisha uruhindu ngo bicwe? Iyo umuhanuzi Yemiya aterwa ubwoba n’ibikangisho by’abantu, baba baramucecekesheje, ubuhanuzi bwe bukazima. Nyamara ubutwari bwe bwatumye abantu bamwubaha, kandi butera ibikomangomba byo muri Isirayeli kumugirira impuhwe. Ibikomangoma byaganiriye n’abatambyi n’abahanuzi b’ibinyoma, bibereka uburyo ingamba zikomeye bafashe zo kugirira nabi Yeremiya ari ubupfapfa. Uko ni ko Uwiteka yahagurukije abarengera umugaragu we. (Yer 26:18,19)

Ni ishema kumvira ijwi ry'Imana riguhamagarira kuyikorera! Ijwi wumva mu mutima wawe rigusaba kugira icyo ukora nturyangire. Ushobora kwitwaza intege nke zawe cyangwa izindi mpamvu kugira ngo uhunge gukorera Imana, ariko wibuke ko iguhamagara ifite byose byo kugushoboza umuhamagaro. Icyo Imana ishaka ni uko utera intambwe ya mbere nayo igatera izindi zisigaye. Imana izi intege nke zacu-Turi abanyaminwa yanduye, ariko twacungujwe igitambo cy’inshungu cya Yesu, bityo tukaba dushobora kwemerwa n’Imana (2 Abakor 5:18, 21; 1 Yoh 4:10) Umuhamagaro w’Imana ntugendera ku mibereho mibi cyangwa myiza y’umuntu, cyangwa ku mateka y’ahahise he-iyo Imana iguhamagaye ihindura byose bikaba bishya kandi igashoboza umukozi wayo gusohoza icyo yamuhamagariye. Abo yahamagaye yarabatsindishirije-Hatsindishirizwa uwari utsinzwe! Mwene Data muri Kristo Yesu, ugiriwe ubuntu butangaje bwo kumva iri jambo. Ntubure kwiga ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho. Ntukangwe n’imyaka yawe, umuryango ukomokamo; emerera Imana kugukoresha naho ibindi izabyikorera.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

UMVA UBU BUTUMWA AHA HEPFO

Tariki ya 21/08/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 21/08/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment