Créer un site internet

IMANA IHAGURUKIYE ABAHANUZI B’IBINYOMA!

IGICE CYO GUSOMA:

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IMANA IHAGURUKIYE ABAHANUZI B’IBINYOMA!”

Abahanuzi b’ibinyoma babayeho kuva kera; ariko igihe cyose badukaga Imana nayo ntiyigeze ibihanganira. Mu gihe cy’umwami Ahabu, abahanuzi 400 barahagurutse bahanura ibinyoma! (1Abami 22:6; 34-37). Icyo gihe, mu izina ry’Uwiteka, Eliya yategetse ko abahanuzi b’ibinyoma bose bicwa ntihasimbuke n’umwe. (1 Abami 18:40) Mu gihe cy’umuhanuzi Ezekiyeli nabwo hadutse abahanuzi bajya mu bwoko bw’Imana babuhanurira ibinyoma, nuko Imana ihagurutsa umuhanuzi Ezekiyeli ngo agende ababwire ko bazabona ishyano, aribwo yavugaga aya magambo: “Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe. Babonye iyerekwa ry’ubusa n’ubupfumu bw’ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga atiKuko mwavuze ibitagira umumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’” (Ezek 13:1-10)

Mu gihe cy’umuhanuzi Mika nabwo hari abahanuzi b’ibinyoma bayobyaga rubanda bakanyunyuza imitsi yabo bafatanyije n’abayobozi ba politiki. Icyo gihe Imana yiyemeje kubahana kubw’ibibi bakoraga. Abo bayobozi n’abahanuzi ba Isirayeli bari bitezweho kugaragaza umuco w’ubutabera, ariko aho kugira ngo babikore barenganyaga rubanda, bagakandamiza abakene n’abatagira kirengera! Umuhanuzi Mika agira ati: “Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera? Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo, kandi mukarya inyama z’ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n’amagufwa, ndetse mukabicoca nk’ibyo bashyira mu nkono, nk’inyama zijya mu nkono ivuga.” (Mika 3:1-3) Aya magambo arahagije kugira ngo twumve uburyo abantu bo mu gihe cya Mika bagirirwaga nabi n’abayobozi babo babi! Bananiwe gusohoza inshingano yabo yo kurinda umukumbi, maze kwikunda bituma banyunyuza imitsi y’intama. (Mika 3:10)

Igiteye isoni kurushaho, ibi bibi ntibyakorwaga n’abategetsi ba politiki gusa; ahubwo bafatanyaga kandi bagashyigikirwa n’abayobozi b’idini hamwe n’abahanuzi b’ibinyoma. Aba bahanuzi b’ibinyoma batumaga ubwoko bw’Imana bujarajara mu buryo bw’umwuka. Babwiraga abantu ngo “ni amahoro,” kandi bakarwanya utaragiraga icyo ashyira mu kanwa kabo wese. Uwiteka yarababwiye ati “ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n’amanywa azababera ubwire. Abamenyi bazagira isoni n’abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa.” (Mika 3:5-7) Kuba Uwiteka yaravuze ko abahanuzi b’ibinyoma bagombaga kwifata ku munwa bisobanura ko bagombaga gukorwa n’isoni. Ibyo siko bizaba ku bubaha Uwiteka. Mika yaranditse ati: “Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n’imanza zitabera n’ubutwari, mbihawe n’Umwuka w’Uwiteka”. (Mika 3:8) Mika yishimiraga cyane ko yari yaragiye “yuzuzwa imbaraga n’umwuka w’Uwiteka” mu myaka myinshi yamaze akora umurimo we ari umwizerwa! Ibyo byamuhaye imbaraga zo “kumenyesha Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye”; yari akeneye imbaraga kugira ngo atangaze ubutumwa bw’urubanza rukaze rw’Imana. Izi mbaraga natwe turazikeneye kugira ngo tubashe kubwiza abantu ukuri. Ntidushobora gutangaza ubutumwa bw’urubanza rw’Imana; keretse gusa turamutse dufite umwuka w’Imana. Icyo gihe nibwo dushobora kuvuga ijambo ry’Imana n’ubutwari bwinshi, nk’uko Mika yabikoze.

No muri iki gihe cyacu, hari abahanuzi b’ibinyoma; abantu bahaguruka bakavuga ko Imana yabatumye nyamara atari ukuri. Uba uri muri bisi umuhanuzi akakwegera ati: « ndabona urupfu imbere yawe »; nyamara nta muntu n’umwe wavutse udafite urupfu imbere ye! Undi araza ati Imana yakuntumyeho ariko urampa amafaranga. Abahanuzi b’ibinyoma usanga akenshi bahanurira abantu bifite kuko bahanurira kubona ingemu (Ezek 22: 25; Mika 3: 5-6). Ibyo biratwibutsa ibya Simoni umukonikoni washatse impano y’Umwuka Wera kugira ngo narambika ibiganza ku bantu bagakira ajye yibonera indamu. (Ibyak 8:18-20) Biratwibutsa kandi iby’abahanuzi b’ibinyoma bo mu gihe cy’umuhanuzi Mika ngo barwanyaga umuntu wese utagiraga icyo ashyira mu kanwa kabo. (Mika 3: 5) Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Mika, n’ubu abahanuzi b’ibinyoma “bahanurira abantu iby’amahoro”, ubukire, kujya mu bihugu by’i Burayi, kuzamurwa mu ntera n’ibindi bijyanye n’imigisha; gutunga no gutunganirwa. Bakora nk’abapfumu (Ezek 13:6; Mika 3:7), kandi bakora nk’aho bafite ububasha bwo gukora icyo bashatse, uko bashatse, mu gihe bashakiye! Bibwira ko bakoresha Imana nk’uko watsa amatara, ukanda rikaka wakongera rikazima. N’ubu haracyari “Abatware bacira imanza impongano, n’abatambyi bigishiriza ibihembo, n’abahanuzi baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati ‘Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.’” (Mika 3:11)

Mbese koko muri iki gihe Imana izakomeza kwihanganira ko abahanuzi b’ibinyoma bakomeza kuyobya rubanda no kubacucura utwabo bitwaje ngo Imana yavuze kandi itavuze? Nta gushidikanya ko Imana itazaceceka, ahubwo izahagurukira abahanuzi b’ibinyoma bigize abatubuzi, kugira ngo isubize icyubahiro abahanuzi bayo by’ukuri. Ni ukuri abapfumu n’abahanuzi b’ibinyoma bazakorwa n’isoni. Nk’uko byagenze mu gihe cy’umwami Ahabu; mu gihe cy’umuhanuzi Ezekiyeli, mu gihe cy’umuhanuzi Mika; no muri iki gihe Imana ntizihanganira abahanuzi b’ibinyoma, abayobozi b’idini cyangwa abandi bose bayobya cyangwa bakarenganya ubwoko bwayo. Imana yiteze ko abantu bafite inshingano bagaragaza ubutabera. Mu gihe ibyo bizakomeza kwirengagizwa nkana, ni ukuri Imana izahaguruka!

Mwene Data, muri iki gihe abahanuzi b’ibinyoma bareze! Birakwiye rero ko tuba nka Mika, tukuzura “imbaraga n’imanza zitabera n’ubutwari, tubihawe n’Umwuka w’Uwiteka kugira ngo tumenyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye”. Ni igihe cyo kurangurura tukamagana abarenganya rubanda bitwaje Imana cyangwa ubundi bubasha ubwo aribwo bwose. Ni igihe cyo kwimika ubutabera n’amahoro. Ni igihe cyo kwita icyaha “icyaha”; igihe cyo kwamagana ikibi iyo kiva kikagera. Niba twaragiriwe ubuntu bwo gushyirwa mu nshingano runaka (mu idini cyangwa mu nzego za Leta), mbese si ibyacu kumenya imanza zitabera? Ni ibyacu rwose! Niba tutimika ubutabera mu miyoborere yacu cyangwa se tukaba duhanura ibinyoma ngo tubone amaramuko twiyimbire! Twisubireho butaratwiriraho ngo dukorwe n’isoni. (Mika 3:6-7) Imana idushoboze!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 05/11/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 04/11/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment