Créer un site internet

IHEREZO RY’URUKUNGU RWIVANZE N’AMASAKA

MATAYO 13:24-30; 36-43

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IHEREZO RY’URUKUNGU[1] RWIVANZE N’AMASAKA”. Bushingiye ku murongo wa 30 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.

Mu gihe cya Yesu, iyo abantu babibaga, hari igihe abanzi bacaga ruhinganyuma bakabibamo imbuto mbi. Iyo izo mbuto mbi zakuraga, zateraga nyir’umurima igihombo gikomeye-Zapfukiranaga imyaka zikayirenga hejuru kandi zikayinyunyuza. Niyo mpamvu igihe Yesu yacaga umugani w’urukungu mu masaka, yari azi ko abari bamuteze amatwi bumvaga ibyo avuga. Icyakora biragaragara ko benshi mu bamwumvaga barimo n’abigishwa be batari bumvise neza iby’uyu mugani. Niyo mpamvu igihe Yesu yari amaze gusezera ku bantu ngo yinjire mu nzu, abigishwa be bamwegereye bamusaba ko abasobanurira umugani w’urukungu rwo mu murima. (Mat 13: 36) Yesu yarabashubije ati:

Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu, umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b’ubwami, urukungu ni abana b’Umubi, umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y’isi, abasaruzi ni abamarayika. Nk’uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y’isi. Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n’inkozi z’ibibi babikure mu bwami bwe, babajugunye mu itanura ry’umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.” (Mat 13: 37-43)

Ubundi nta mpamvu yagombye gutuma umuntu yimena umutwe ashakisha ibindi bisobanuro birenze ibyo Yesu yatanze! Icyakora n’ubwo Yesu yatanze ibisobanuro bihagije, ntibyatubuza kureba icyo uyu mugani utwigisha muri iki gihe. Kristo yavuze ko “Umurima” ari “isi.” Ariko tugomba kumenya ko uwo murima uvugwa ari Itorero rya Kristo mu isi. Umugani werekeye ubwami bw’Imana, kandi umurimo wayo w’agakiza usohorezwa mu Itorero. Ni iby’ukuri ko Umwuka Wera w’Imana abera hose icyarimwe; ariko mu Itorero ni ho tugomba gukurira, tukera imbuto maze tugategereza gushyirwa mu kigega cy’Imana. Mu Itorero hagombye kubamo “abana b’ubwami”; ni ukuvuga abantu bera imbuto nziza. Ikibabaje ariko, mu Itorero hajemo urukungu; irondo ryivanze n’abajura aka ya mvugo y’ubu-Urwo rukungu ni umwanzi Satani warubibye. Urukungu rushushanya abana b’Umubi; abantu bibera mu bibi, ariko bakagira n’uruhare muri gahunda zitandukanye z’itorero.

Urwango Satani yanga Kristo ni rwo rutuma abiba imbuto mbi mu itorero. Imbuto ze iyo zimaze kumera ziba zijya gusa neza neza n’imbuto za Kristo, nyamara muby’ukuri ari urukungu. Mu matorero n’amadini harimo abantu bigaragaza nk’abakristo, ariko muby’ukuri atari bo kuko batera imbuto nzima. Abo aho kugira ngo bubake itorero rya Kristo barariniga, kandi bakarinyunyuza. Birumvikana ko ibyo birakaza abakristo bakijijwe by’ukuri. Kenshi haba hari ababa bifuza gutunganya itorero maze bakarandura urukungu. Ariko ibyo Kristo yarabibuzanyije, igihe yagiraga ati: “Oya, ahari nimurandura urukungu, murarurandurana n’amasaka. Mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa.” (Mat 13:29-30) Abaramira mu byaha bakabyivurugutamo, bagombye guhezwa bakava mu itorero. Nyamara Kristo azi neza kamere yacu n’uburyo twacira abandi imanza. Kenshi abo Kristo agaruza umurunga w’urukundo, twe tubaciraho iteka ryo kurimbuka. Twebwe duhawe uburenganzira twabacira urubanza rubi, maze bigatuma batakaza ibyiringiro byabo byose. Hari abantu benshi bazaboneka mu ijuru nyamara abaturanyi babo baribwiraga ko batazinjirayo. Urukungu n’amasaka bigomba gukurana kugeza mu gihe cy’isarura, ubwo igihe cy’imbabazi kizaba kirangiye. N’ubwo Imana itaracira iteka ku banyabyaha babana n’abakijijwe, umunsi umwe izabatandukanya n’abakiranutsi maze ibajugunye mu muriro. Urukungu ruzatwikwa naho amasaka ahunikwe.

None se muvandimwe usoma ubu butumwa, Yesu naza azasanga mu itorero rye uri amasaka, cyangwa uri urukungu? Umuririmbyi umwe w’Umunyarwanda yararirimbye ati: “Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucaga. Ahubwo ni ibanga bakugiriraga bizeye ko uzihana. Baba baguhaye Jali wiyongereraho Butammwa na Ngenda”. Kuba wishushanya ntibibuza Imana na bagenzi bawe kubona ko uri urukungu mu masaka! Imana iravuga ngo: “Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe, Uko bikurikirana.(Zab 50:21) Iyaremye amaso irareba, kandi iyaremye imitima izi kuyirondora. Urukungu ruraboneka (Mat 13:26); gusa Imana “itwihanganira idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” (2 Pet 3:8-9) Reka gukerensa imbabazi z’Imana! Muri uyu mwanya biroroshye ko wakwihesha amahoro; ndetse rwose ukagerageza kwisanisha n’amasaka kandi ubizi neza ko uri urukungu. Igihe amasaka yameraga n’urukungu rukamera byombi byarasaga cyane. Nyamara igihe cyo kwera imbuto kigeze, amasaka yaragaragaye n’urukungu rurigaragaza ku buryo ntawakongera kubyitiranya. Mu by’ukuri, biroroshye cyane kumenya abakristo b’ukuri  no kubatandukanya n’abishushanya. Yesu yaravuze ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” (Mat 7:16; 20) Urukungu nta mbuto rwera; icyo ni cyo umuntu amenyeraho bitamuruhije ko uri urukungu. Abakristo nyakuri bera imbuto; naho abakristo b’ikinyoma nta mbuto bera.

Mwene Data, mbere yo gusoza, ndagira ngo tuzirikane ko Umwanzi abiba urukungu abantu basinziriye. Kuby’ibyo, Itorero ry’Imana rigomba kuba maso kuko iyo risinziriye cyangwa rirangaye Satani aribibamo urukungu. Umwanzi abiba ubwumvikane buke, amakimbirane, inzangano, ishyari, umururumba, inzika, irari, n’ibindi bibi bitandukanya abantu. Aha ni ho havuye imvugo ikoreshwa mu Gifaranza no mu Cyongereza "kubiba urukungu"("semer la zizanie "; "to make mischief "); bivuga kubiba amacakubiri, amatiku, n’ubwumvikane buke. Mbese ibi ntibyeze mu matorero yacu? Aho iwacu urukungu ntirwakuranye n’amasaka?

Dukwiye kuba maso! Tuve mu bitotsi byo mu buryo bw’umuka Sasatani adakomeza kutubibamo urukungu. Na none tube maso twirinde guca imanza Imana itarazica. Twibuke ko umubibyi yabujije abakozi kurandura urukungu igihe cy’isarura kitaragera. Imana itubuza kwigerezaho ngo ducire iteka ku bantu tubona ko ari abanyabyaha (rimwe na rimwe tutazi icyabibateye), kuko tutamenya imbuto buri wese azaba yareze igihe isarura rizaba rigeze. Ahari mbere yo guhinguka imbere y’Imana, bashobora kwisubiraho; tubasengere, tubahugurane ubugwaneza, kandi twihatire kubabera urugero tubifashijwemo n’Imana. Nawe ubwawe ntukicireho iteka; ngo wumve ko byarangiye; ngo wijandike mu byaha kuko wumva ko kubireka bitakigushobokeye. Kwiciraho iteka bishobora gutuma wongera ibyaha ku bindi; ubusambanyi ukabwongeraho ubusinzi; ubusinzi ukabwongeraho ubugambanyi; ubugambanyi ukabwongeraho ubwicanyi; n’ibindi. Twese turacyafite amahirwe yo kwisubiraho. Imana nyirimpuhwe idutegerezanyije urukundo n’impuhwe ngo itwakire, ntirambirwa kutwihanganira. Ariko hagowe uwinangira burundu kuko igihe cy’isarura  kizagera urukungu rugatwikwa. Reka duhe agaciro kwihangana n’imbabazi by’Imana. Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa. Erega biteye ubwoba gusumirwa n'amaboko y'Imana ihoraho! (2 Abakor 6:1; Abah 10:31)

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 23/07/2023    
Arch. SEHORANA Joseph


[1] Urukungu: birashoboka ko zari imbuto zisa cyane n’amasaka mu gihe zikiri nto, ariko mu gihe zimaze gukura bikaba byashoboka kuzitandukanya n’amasaka. (Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Bibiliya Yera ifite ubusobanuro, 2012, P.2169.

Last edited: 22/07/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment