IGITAMBO CYA ISAKA GISOBANURA UBWIRU BW’UMUGAMBI W’AGAKIZA

IGICE CYO GUSOMA: ITANGIRIRO 22:1-14

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IGITAMBO CYA ISAKA GISOBANURA UBWIRU BW’UMUGAMBI W’AGAKIZA.” Bushingiye ku murongo wa 1-2 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti ‘Aburahamu.’ Aritaba ati ‘Karame.’Iramubwira iti 'Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.’”

Aburahamu na Sara babonye Isaka mu buryo bw’igitangaza; Aburahamu afite myaka 100 naho Sara afite 90. Isaka amaze kuba mukuru, Imana yagerageje ukwizera kwa Aburahamu, imusaba kujyana umuhungu we w’ikinege ku musozi akamutambaho igitambo. Tekereza ukuntu Aburahamu yumvise amerewe! Ibaze uko Sara yakiriye iyo nkuru! Isaka wari waravutse mu buryo bw’igitangaza, yakundwaga n’ababyeyi be cyane, ku buryo ibyo Aburahamu yabwiwe bitari byoroshye kubyakira. Aburahamu yashoboraga gutekereza ko ibyo yabwiwe ari ibinyoma; kuko itegeko ry’Imana rivuga riti, “Ntukice,” (Gut 5:17) kandi Imana ntiyategeka umuntu kwica itegeko ryayo. Ikindi kandi Aburahamu yashoboraga kwibaza uburyo Imana yari yarasezeranyije ko Isaka azakomokwaho n’abantu bangana n’inyenyeri yahindukira igasaba se kumwica akiri ingaragu. (Itang 15:5; 21:12)

Muby’ukuri, biragoye kumva impamvu Imana yasabye Aburahamu gutamba umwana we. Hari abibaza bati “ubwo koko ni iyihe Mana yatinyuka gusaba ikintu nk’icyo?” Kugira ngo tubashe gusobanukirwa, ni ngombwa kumenya ko igitambo cya Isaka gifite ikindi kintu gikomeye gishushanya. Imana ntiyashakaga ko Aburahamu yica Isaka. Ni cyo cyatumye itera isekurume y’intama gufatirwa mu gihuru cyari hafi aho, maze itegeka Aburahamu gutamba iyo ntama mu mwanya w’umuhungu we. Uwiteka yari afite impamvu yihariye yatumye asaba Aburahamu gutamba Isaka. Kuba Imana yarasabye Aburahamu gutamba umwana we, ni urugero rwiza yakoresheje kugira ngo dusobanukirwe neza iby’ubwiru bw’umugambi w’agakiza-Uwiteka yashakaga kutwumvisha agaciro k’igitambo cya Yesu-Kristo.

Binyuze mu gitambo cya Isaka, Imana yabwirije Aburahamu ubutumwa bwiza mbere y’igihe, “Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba biti ‘Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.’” (Abagal 3:8) Ubwo umuntu yacirwagaho iteka ryo gupfa kubera kurenga ku itegeko ry’Imana, Data wa twese yemeye gutanga Umwana we w’ikinege kugira ngo adupfire. Imana yabwiye umunyabyaha iti “Baho kuko inshungu yabonetse.” Bityo rero, igitambo cya Isaka cyari ishusho y’igitambo cya Kristo. Imfizi y’intama yatambwe mu cyimbo cya Isaka yashushanyaga Umwana w’Imana wagombaga gutambwa mu cyimbo cyacu.

Uwiteka yabwiye Aburahamu gutamba umwana we w’ikinege yakundaga cyane. (Itang 22:2) Uko niko Uwiteka nawe yemeye gutanga Yesu umwana we yakundaga cyane, nk’uko yabyihamirije inshuro ebyiri zose avuga ati: Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.” (Mar 1:11; 9:7) Kuba Imana yarasabye Aburahamu gutamba umwana we, byaramubabaje cyane, nk’uko n’Uwiteka  yagize agahinda igihe yabonaga Umwana we abambwa ku musaraba. Icyo gihe ingabo z’abamalayika ntizemerewe gutabara Yesu. Nk’uko Aburahamu yasize abagaragu be inyuma maze we n’umwana bakajyana ku gicaniro, niko na Yesu yasize inyuma Abamalayika be akajya kubambwa. (Itang 22:3-5,8; Yoh 16:32) Icyakora Uwiteka  ntiyigeze yemera ko Isaka apfa-mu gihe yemeye gutanga Umwana we ku bwacu twese. (Abar 8:32)

Igihe hashakishwaga uwacungura umuntu, nta n’umwe wabonetse “yaba uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw’ikuzimu”. (Ibyah 5:3) Uko niko na Isaka yarebye abura igitambo. Igihe Isaka yabazaga se ati “umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”, Aburahamu yaramusubije ati, “Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo.” Ubwo se yazamuraga ukuboko ngo amusogote, nibwo imfizi y’intama yatanzwe n’Imana yatambwe mu cyimbo cya Isaka-nibwo rero ubwiru bw’umugambi w’agakiza bwarushijeho gusobanuka. Hamaze kubura undi muntu wo kuducungura, Imana ubwayo yishakiye igitambo yemera gutanga “Ntama w’Imana”. (Yoh 1:36) Mu gutanga umwana wayo w’ikinege ikunda kugira ngo akize abanyabyaha kurimbuka kw’iteka ryose, Imana yari itanze igitambo gikomeye kandi gitangaje kirenze icy’umuntu wese ashobora gutanga. Ibyo yabikoze kugira ngo njye nawe tubone ubugingo. (1 Yoh 4:9) Iki ni ikintu gikomeye kitwereka urukundo Imana idukunda! Mbese ibyo ntibyari bikwiye gutuma natwe tuyikunda urukundo nk’urwo yadukunze?

Uko bikoye kumva ukuntu Aburahamu yemeye gutanga Isaka, umwana we w’ikinege ngo abe igitambo, niko bigoye gusobanukirwa ubwiru bwo gugucungurwa-kwiyumvisha ukuntu Umwana w’Imana yemeye gupfira abanyabyaha. Ariko amagambo abiri arahagije kugira ngo umuntu abisobanukirwe. Imana yemeye gutanga umwana wayo w’ikinege kubw’urukundo rwayo. Aburahamu nawe yemeye gutamba isaka kubwo kwizera n’urukundo yakundaga Imana. Aburahamu ntiyigeze ashaka urwitwazo ngo adakora ubushake bw’Imana. Yajyaga gutekereza ko kwica umuhungu we ngo amutambe byajyaga gutuma agaragara nk’aho ari umwicanyi. Kuba yari ashaje kandi Isaka akaba yari umuhungu we w’ikinege byajyaga kumubera urwitwazo rwo kutumvira. Ariko Aburahamu ntiyashatse urwitazo urwo ari rwo rwose. Yari azi ko Imana itabera kandi ikiranuka mu byo isaba byose, maze yumvira itegeko uko ryakabaye. Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka, yitwa inshuti y’Imana. (Yak 2:23) Ariko kwizera kwa Ahurahamu kwagaragajwe n’imirimo. (Yak 2:21-22) Hari benshi badasobanukirwa isano iri hagati yo kwizera n’imirimo; ariko kwizera nyakuri kugaragarira mu kumvira. (Yoh 8:39)

Sinshidikanya ko nyuma y’ubu butumwa usobanukiwe kurushaho agaciro k’igitambo cya Kristo n’isano iri hagati yacyo n’igitambo cya Isaka. Zirikana ko Imana yadukunze urukundo rutagira urugero bityo natwe tukaba dukwiye kuyikunda no gukunda bagenzi bacu. Zirikana kandi ko kwizera kwacu n’urukundo dukunda Imana bigaragarira mu bikorwa byo kumvira. Umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. (1 Abakor 3:13) Aburahamu yahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kwizera ahatambuka gitore. Mbese bigenda gute iyo kwizera kwawe gushyizwe ku gipimo?

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 02/07/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment