ICYO UZABA CYO KIRAGUTEGEREZA!

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 45:1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ICYO UZABA CYO KIRAGUTEGEREZA!” Bushingiye ku murongo wa 1-2 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.

Umwami Kuro (Kūruš), ni we washinze ubwami bw'Ubuperesi, aba ku ngoma kuva muri 559 kugeza 530 mbere ya Yesu-Kristo. Ingoma ye yaranzwe no kwigarurira ibihugu byinshi ku rugero rutigeze rubaho. Ibyo byatumye aba umuntu ukomeye cyane mu gihe cye. Abagereki bamuzi nk’umurwanyi w’umunyabwenge warwanye intambara nyinshi kandi akazitsinda. By’umwihariko, Bibiliya itubwira ko ari we wateye Belushazari akamutsinda, akareka Abayuda bari barajyanywe bunyago i Babuloni bagasubira iwabo. Nubwo Kuro atari azi Imana, yamukoresheje nk’uwo yasize kugira ngo abohoze ubwoko bwayo bwari bwaragizwe abanyagano.

Nubwo Kuro yari atarabaho, Uwiteka anyuze kuri Yesaya yamuhaye amasezerano, amuvugisha nk’aho yari yaramaze kuvuka. Imana yita “ibitariho nk’aho ari ibiriho”. (Abar 4:17) Imana yavuze ko izamushyigikira akanesha amahanga, abami bakabura imbaraga zo kumurwanya. Yavuze ko igihe Kuro yari kugaba igitero i Babuloni, yari gukora ku buryo inzugi z’uwo murwa zari kuba zikinguye, zisa nk’aho nta cyo zimaze; mbese nk’aho zamenaguritse. Uwiteka yasezeranyije kuzajya imbere ya Kuro, akamuvaniraho inzitizi zose, ingabo za Kuro zikigarurira umujyi maze zigatwara “ibintu bihishwe,” ari bwo butunzi bwawo bwari bubitse ahantu hiherereye. Ibyo ni byo Yesaya yahanuye, kandi ibyo yavuze byarabaye. (Yes 45: 1-2; 44:28) Koko rero icyo uzaba cyo kiragutegereza, kandi amasezerano y’Uwiteka ni ayo kwiringirwa.

Ibijyana n’uburyo Babuloni izafatwa kandi igahanguka byari byaravuzwe muri aya magambo: “Kandi avuga ibya Kuro ati: ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby’i Yerusalemu ati: ‘Hazubakwa,’ kandi avuga iby’urusengero ati: ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” (Yes 44:28; 45:13)

Igihe Imana yavuze kigeze, Kuro yasobanukiwe ubuhanuzi bumwerekeyeho. Ubwo umwami Kuro yabonaga amagambo yari yaravuze uburyo Babuloni yari kuzigarurirwa, umutima we wakozweho bikomeye maze yiyemeza gusohoza inshingano Imana yamuhaye. (Yes 45:5-6, 4, 13) Mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu-Kristo, hashize imyaka igera kuri 200 Yesaya yanditse ubwo buhanuzi, ni bwo Kuro yateye Babuloni. ( Yer 51:11-12) Abanyababuloni bumvaga ko umurwa wabo utashoboraga kumenerwamo. Ibikuta birebire byari biwukikije, inyuma yabyo hazengurutse amazi y’Uruzi Ufurate, ni kimwe mu byarindaga uwo murwa. Hari hashize imyaka isaga ijana nta mwanzi n’umwe ushoboye kuwigarurira! Belushazari umwami w’i Babuloni yumvaga umutekano ari wose ku buryo igihe Kuro yateraga yari yibereye mu birori we n’ibyegera bye. ( Dan 5:1)

Kuro yakoresheje amayeri ya gisirikare ahambaye cyane. Abahanga mu bya gisirikare bo mu ngabo za Kuro bayobereje Uruzi rwa Ufurate mu majyaruguru ya Babuloni, maze ntirwakomeza gutemba rugana mu majyepfo, mu mujyi wa Babuloni. Bidatinze amazi y’urwo ruzi yacaga muri Babuloni hagati n’ayayizengurukaga yaragabanutse cyane, ku buryo abasirikare ba Kuro babashije kugenda muri urwo ruzi barukurikiye bavogera bagana mu mujyi rwagati ( Yes 44:27; Yer 50:38). Ikintu gitangaje rero ni uko nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, inzugi zari ku nkengero z’urwo ruzi zari zikinguye. Ingabo za Kuro zahise ziroha i Babuloni, zifata inzu y’Umwami Belushazari, na we ziramwica. ( Dan 5:30) Mu ijoro rimwe gusa Babuloni yari ineshejwe. Babuloni iba iraguye, n’ubuhanuzi buba burasohoye uko bwakabaye!

Nk’uko ubuhanuzi bwabivugaga, Kuro Yagombaga kureka abanyagano bo mu Buyuda bakajya iwabo mu mudendezo; kandi akabafasha gusana ingoro y’Uwiteka. Mu itegeko ryanditswe yakwije “mu gihugu cye cyose,” Kuro yaciye iteka arimenyesha rubanda rwose ko Abaheburayo basubira iwabo bagasana urusengero rwabo. (Ezira 1:1-4) Inkuru z’iri teka zageze mu ntara za kure cyane z’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, kandi mu bari baratatanyijwe aho bari bari hose haba ibyishimo byinshi. Icyo gihe abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini bahagurukanye n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete, biyemeza gukoresha amahirwe bari bahawe bakajya kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu. (Ezira 1:1-5)

Kuba ubwo buhanuzi bwarasohoye ijambo ku rindi bikwiye gukomeza ukwizera kwacu. Dufite impamvu ikomeye ituma twizera ko n’ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya butarasohora na bwo buzasohora nta kabuza. (2 Pet 1:20-21) Ibyo Imana yavuganye natwe, nubwo byatinda bizasohora. Burya Uwiteka abona icyo uzaba cyo utarakiba, akabona uwo uzaba we utaramuba. Tube maso tumenye icyo Imana yatuvuzeho tukirinde kandi tukirindire. Niba rwose ari umugambi w’Imana humura! Iyategetse Belushazari gukingurira Kuro amarembo y’umurwa; iyategetse ko Mose arererwa mu maboko ya Farawo; iyo niyo itegeka ko imishwi ikura kandi uduca duca umugara. Imana izi kwishakira inzira we! Iyo tuyemereye itugenda imbere ikatumenyesha ibigiye kuba byose. Dufite isezerano ko Imana izaringaniza ahataringaniye. Nibiba n’ibihindizo by’imiringa, Imana yacu izabicamo kabiri. Niziba n’inzuzi Imana izazikamya dutambuke dusingire ibyo yadusezeranyije. Ibyo Imana irabishoboye! Yaravuze itiMpera mu Itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti 'Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.’” Mu gihe cyategetswe Imana izatugarukaho. Icyo uzaba muragendana, n’iyo hari ibigutindije kiragutegereza. 

Mwene Data, ahari uyu munsi uragaragara nk’uri mu ruzitiro rw’ibibazo nka Dawidi ari i Keyila. Igihe Dawidi yari ari aho i Keyila, ngo Sawuli yaravuze ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi n’ibihindizo.” (1 Sam 23:7) Nyamara nubwo Sawuli yari yagambiriye gutera i Keyila ndetse n’abaturage baho bakaba bari biteguye gutanga Dawidi, Imana yaramutabaye Sawuli ntiyamushyikira. Niba uri kumwe n’Imana yawe, komera witinya. Uwiteka akubereye maso ntacyo uzaba.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 17/09/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 16/09/2023

  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Add a comment