IBYO NI BYO WITA KWIYIRIZA UBUSA?

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 58: 1-12

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IBYO NI BYO WITA KWIYIRIZA UBUSA?”, bukaba bushingiye ku murongo wa gatanu (5) mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk'umuberanya[1] akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira?

Gusenga ni intwaro ikomeye cyane ku mukristo; ariko gusenga wiyirije ubusa byo bikaba akarusho. (Mat 17: 21) Abakristo benshi biyiriza ubusa kugira ngo barusheho kwiyeza no kwiyegereza Imana (Ezira 10:6), basengere ibigeragezo runaka bibugarije (Esit 4:16; Dan 10:3; Mat 4:1-11), cyangwa bashishimire Imana ibyiza yabakoreye. Akamaro ko gusenga no kwiyiriza ubusa ntigashidikanywaho. Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. (Yak 5:16b) Icyakora Ijambo ry’Imana ritugaragariza ko gusenga no kwiyiriza ubusa kose atariko gukora ku mutima w’Imana. Kugira ngo gusenga no kwiyiriza ubusa bigire umumaro, kugomba kugira intego nziza kandi kugakorwa mu buryo Imana ishaka. Yesu yatweretse uburyo bwiza bwo kwiyiriza ubusa no gusenga nk’uko tubisoma muri Matayo 6:16-18 ahagira hati: “Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk'indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera.” Gusenga no kwiyiriza ubusa, byakorwaga kuva kera (tubisanga muri mu Isezerano rya Kera n’Irishya). Icyakora inshuro nyinshi, Imana yagiye igaya uburyarya bwa bamwe biyiriza ubusa nta kindi bagamije usibye kwigaragaza gusa.

Igice cya 58 cy’ubuhanuzi bwa Yesaya, cyibanda ku buryarya bwari bwogeye mu Buyuda. Yesaya atugaragariza uburyo abantu bo mu gihe cye bakoreraga Imana by’urwiyerurutso; bakiyiriza ubusa by’umuhango gusa kugira ngo bagaragaze ko bakiranuka. (Yes 58:2) Nubwo abo bantu biyirizaga ubusa, bakiyita abakiranutsi, barangwaga n’amakimbirane, kurenganya abandi n’urugomo. Kugira ngo bahishire izo ngeso mbi zabo, bigiraga nk’abantu bishwe n’agahinda, bakubika imitwe nk’imiberanya bakambara ibigunira, bakicara no mu ivu, kugira ngo abantu babone ko bababajwe n’ibyaha byabo; nyamara byabaga ari ukwiyorobeka. Uwiteka yategetse Yesaya gucyaha ubwo buryarya ku mugaragaro! Yaramubwiye ati: “Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk'ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.” (Yes 58:1) Nubwo Yesaya yabacyashye, Abayuda ntibacitse kuri ubwo buryarya; kuko no mu gihe cya Yesu bamwe muri bo bari bagikunda gusenga no kwiyiriza ubusa by’umuhango ngo abandi bababone. (Mat 6:16-18; Luka 18:11-12) Kubera iyo mpamvu, Yesu nawe yashyize ahabona uburyarya bwabo. (Mat 15:7-9).

Muri iki gihe bimeze bite? N’ubu abantu benshi barasenga ndetse biyiriza ubusa. Nyamara n’ubwo benshi bagira umwete wo gusenga; nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesaya no mu gihe cya Yesu, hari abasengana uburyarya bigatuma amasengesho yabo aba imfabusa. (Yak 4:3) Muby’ukuri, usanga muri iki gihe abantu bafite impamvu nyinshi zituma bajya gusenga. Bamwe basenga kuko barembejwe n’ibibazo; abandi basenga kuko bari mu nzego runaka z’itorero; abandi basenga mu buryo bw’ubucuruzi (gusenga by’umwuga); abandi basenga kuko babitegetswe n’abayobozi b’itorero. Muri make, benshi basenga kugira ngo binezeze ubwabo cyangwa banezeze abandi bantu aho kugira ngo banezeze Imana. Mwene uko gusenga gutandukanye no gusenga Imana ishaka nk’uko yabihishuriye umuhanuzi Yesaya. Uwiteka yifuza ko abakristo  bakora ibirenze kwiyiriza ubusa by’umuhango. Mbere na mbere ashaka ko bihana ibyaha byababase kugira ngo abemere. (Ezek 18:23, 32). Kwiyiriza ubusa si ugufata icyemezo cyo kureka kurya no kunywa cyangwa ukundi kwibabaza gusa. Kureka amafunguro ariko ufite ibyaha wimitse mu mutima nta mumaro. Impamvu ya mbere yagombye gutuma twiyiriza ubusa ni ukwiyeza no gushaka kurushaho kwegera Imana.

Imana ishaka ko kwiyiriza ubusa bitubera umwanya wo kwicisha bugufi no kugirira abandi neza; cyane cyane abakene. Uwiteka yaravuze ati kwiyiriza ubusa nshima ni ukurekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu”. (Yes 58:7). Itorero rya gikristo rigomba kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe. Ubukirisitu Imana ishaka si ubukirisitu bw’amagambo; ahubwo ni ubukirisitu bw’ibikorwa ; burenga inyungu z’umuntu ku giti cye bukagera ku kigero cyo kwitangira abandi. Nk’uko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye, niko gusenga no kwiyiriza ubusa kudaherekejwe n’imirimo gupfuye. Muby’ukuri biteye agahinda kubona hari abantu birirwa basenga biyirije ubusa ariko akaba ari nta wundi murimo wababarizaho mu itorero-Ugasanga umuntu ntatanga ituro; rimwe na rimwe ntiyitabire n’amateraniro yo ku cyumweru; ariko ati ndi “umunyamasengesho”! Ibi ni ukwirengagiza inshingano!

Muri Hagayi 1:2-11, hatugaragariza uburyo nyuma yo kuvanwa mu bunyage, Abisirayeli bahugiye mu gushaka inyungu zabo bwite birengagiza kubaka inzu y’Imana bikaba inzitizi ikomeye ku masengesho yabo. Icyo gihe Imana yarababwiye iti: “Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse. Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n’iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n’inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu. Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo. Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.” Mbese aho wowe ntiwaba wiyiriza ubusa ariko ufite ibyo wirengagije wagombye kubanza gutunganya ? Imana irakubaza iti : “ Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa?” Reka rero nyuma y’ubu butumwa twibaze niba koko dusenga tukiyiriza ubusa uko bikwiye. Buri wese yibaze niba nta nzitizi zizitira amasengesho ye muri iyi minsi. Reka kwiyiriza kwacu bye kuba kwiyicisha inzara gusa no kurangiza umuhango ngo abo dusengana bamenye ko twiyiriza ubusa. Reka kwiyiriza ubusa kwacu bitugirire umumaro; bitume turushaho kwegerana n’Imana;  kandi bitume turushaho kwitangira bagenzi bacu no kubafasha uko dushoboye. Imana idushoboze!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 05/02/2023
Arch. SEHORANA Joseph


[1] Umuberanya ni icyatsi kimera mu gishanga; kera ivu ryacyo ryakorwagamo umunyu, ariko banagikoreshaga mu buboshyi bw’ibikoresho gakondo nk’ibyibo, imisambi; n’ibindi.

Last edited: 04/02/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment