Créer un site internet

IBIRENGE BY’UZANYE INKURU NZIZA NI BYIZA KU MISOZI

Bible 1IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 110; Yesaya 52:7-15; Abaheburayo 7:11-28

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “Ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi”. Turibanda ku murongo wa 7 w’igice cya 52 mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya ahagira hati: Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati ‘Imana yawe iri ku ngoma!’”

Muri iki gihe, usanga mu makuru abantu bumva amenshi aba ari mabi. Iyo abantu bafunguye radiyo bumva amakuru ateye ubwoba ahereranye n’indwara z’ibyorezo ziyogoza isi yose. Ubu mu Rwanda nta munsi n’umwe washira tutumvise amakuru y’abantu bashya banduye Covid cg abo yishe. Akenshi iyo turebye amakuru kuri televiziyo tubona amashusho tudashobora kuzigera twibagirwa y’abana bishwe n’inzara; amakuru ahereranye n’ibisasu byaturitse bigasenya amazu cg bigahitana abantu b’inzirakarengane batagira ingano; etc. Mu by’ukuri, buri munsi haba ibintu biteye ubwoba; ishusho y’iyi si iragenda ihinduka mbi cyane (1 Abakor 7:31).

Hirya y’inkuru mbi abantu bumva mu binyamakuru; ku ma radiyo, televiziyo, telefone, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi; bakeneye kumva inkuru nziza. None se muri iyi si y’ibibazo, hari aho umuntu ashobora kubona amakuru meza? Muri Bibiliya harimo ubutumwa bwiza Imana  yoherereje abantu bose (Mat 4:23; 9:35; 11:5; 26:13; Mar 1:14-15; 14.9 Luk 3:18; 4:43; 7:22; Ibyak 8:12; 8:25; etc). Mu Isezerano Rishya, ijambo ryakoreshejwe mu kuvuga ko inkuru za Yesu Kristo ari ubutumwa bwiza rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki “euangelion”, risobanura “inkuru nziza”.

Nyamara abanditse Isezerano Rishya si bo bahimbye ijambo “ubutumwa bwiza”; ahubwo barivanye ku bahanuzi bo mu Isezerano rya Kera. Abo bahanuzi bakoreshaga ijambo rw’igiheburayo “basar-(בָּשַׂר)” risobanura “inkuru nziza” cyangwa  “inkuru y’umunezero”. Muri rusange Inkuru Nziza abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera bamenyeshaga abantu yari iyo kurangira k’ubunyage no kugaruka mu gihugu k’ubwoko bw’Imana kwari kwegereje. (Yes 52:5-7) Umuhanuzi Yesaya yakoresheje amagambo meza cyane avuga iby’ubwo butumwa bwiza, agira ati: “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati ‘Imana yawe iri ku ngoma!’” (Yes 52:7)   Muri uyu murongo amagambo agira ati “Imana yawe iri ku ngoma” atwibutsa ubutumwa tugomba gutangaza; ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mar 13:10). Uyu murongo kandi uhishura ibintu byiza bikubiye mu butumwa tubwiriza ari byo: “agakiza,” “inkuru nziza,” “amahoro,” n’“ibyiza.”

Duhereye kuri ibi bisobanuro, dushobora kumva impamvu ubutumwa bwa Yesu ari “ubutumwa bwiza”. Yesu yavanye abantu mu bunyage. Ibi yabishimangiye igihe yiyerekezagaho amagambo yo muri Yesaya 61:1-2 agira ati: “Umwuka w’ Uwiteka uri muri jye. Ni cyo cyatumye ansigira kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi”. (Luk 4:18-19) Yesu Kristo ni we watangaje ubutumwa bw’amahoro. Igihe yari ku isi, yabwirije ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana. (Mat 9:35). Umugambi w’ubwami bw’Imana ni ugutsembaho indwara, inzara, ubugizi bwa nabi, intambara no gukandamizwa uko ari ko kose nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 46:10 n’iya 72:12 ahagira hati: “Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro. Kuko azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.” Umugambi w’Imana ni ukuzana ubwami bwayo hano mu isi kugira ngo abantu bagire ubuzima bwuzuye-iyo ni inkuru nziza buri muntu wese akeneye kumva.

Umuhanuzi Yesaya avuga ibyo kugaruka mu gihugu nyuma y’ubunyage yahuje ubutumwa bwiza no kwima ingoma kw’Imana agira ati: « Imana yawe iri ku ngoma » (Yes 52:7) Aya magambo “Imana yawe iri ku ngoma” atangaza ko Imana yanesheje isi. Kuba Imana iri ku ngoma, bisobanuye ko ikomeye; ibiremwa byayo byose bikaba bidashobora kubangamira imigambi yayo: “Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga…Amajwi y’amazi menshi, umuraba ukomeye w’inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga….Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose” (Zab 93:1; 4; Zab 95:3). Koko rero, Uwiteka ni Umwami w’iteka ryose kandi ubutware bwe ni ikirenga.

Ubutware bw’ikirenga bw’Imana ku byaremwe byose yarabugaragaje! Mu maso y’Uwiteka, inyanja itukura yarahunze igihe Imana yayicagamo icyuho ikabonera inzira ubwoko bwayo. (Kuva 14:21-31) Mu kugaragaza imbaraga z’Imana mu buryo nk’ubwo, uruzi rwa Yorodani rwasubijwe inyuma bituma Abisirayeli barwambuka binjira muri Kanani (Yosuwa 3:14-16). Imisozi yiteye hejuru nk’amasekurume y’intama ubwo umusozi Sinayi wacumbaga umwotsi ukanahinda umushyitsi igihe isezerano ry’Amategeko ryatangizwaga (Kuva 19:7-18). Ibi umwanditsi wa Zaburi yabigarutseho igihe yavugaga ati: “Inyanja ibibonye irahunga, Yorodani isubizwa inyuma. Imisozi miremire yitera hejuru nk’amasekurume y’intama, udusozi twitera hejuru nk’abana b’intama.Wa nyanja we, utewe n’iki guhunga? Nawe Yorodani, ushubijwe inyuma n’iki? Namwe misozi miremire, ni iki kibīteresha hejuru nk’amasekurume y’intama? Namwe dusozi, mugakina nk’abana b’intama?” (Zab 114:3-6)

Imana yakoze biriya iracyariho kandi iracyakora. Birashoboka ko umaze igihe wumva inkuru mbi gusa. Uyu munsi ngufitiye inkuru nziza: “Imana yawe iri ku ngoma! Amajwi y’amazi menshi, umuraba ukomeye w’inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.” Uwiteka arusha imbaraga ibigeragezo, uburwayi, ubukene, amakuba n’ibindi bibazo wahura nabyo byose. Nibyo ibigeragezo ntibizabura kuza, ariko mu gihe uhuye nabyo, ujye uhumurizwa no kumenya iri jambo Uwiteka yivugiye ati: “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe.” (Yes 43:1-3) Amakuru mabi ni menshi; ariko Imana yacu iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana. (2 Kor 1:4) Mbese ibihumuriza by’Imana bikubereye bike, ntibiguhaza? N’amagambo y’ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze? Rushaho gusenga no gusoma ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga; ryomora imitima; rirahumuriza; ritera imbaraga; ritera amahoro n’ibyishimo; rirunga; muri make, ritanga ubuzima bwuzuye; ni inkuru nziza ku barambiwe kumva inkuru mbi.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment