Créer un site internet

IBINDI BISINDISHA!

Alcoolism 2IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 44; Mika 4:1-7; 1 Abatesalonike 5:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “IBINDI BISINDISHA”.

Iyo uvuze ibisindisha abantu benshi bumva inzoga, ari nayo Bibiliya igarukaho kenshi. Bashingiye ku magambo yo muri Bibiliya, bamwe mu bavugabutumwa bemeza ko kunywa inzoga atari icyaha, ko ahubwo icyaha ari ukuyinywa ukarenza urugero (Zaburi 104:14-15; Umubwiriza 3:13; 9:7; 1 Timoteyo 5:23; Matayo 26:29; Luka 7:34; Yohana 2:1-10). Abandi nabo bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha (1 Timoteyo 3:8; Tito 2:2-3; Imigani 23:29-35; Abaroma 12:1; Hoseya 4:11; Abefeso 5:18; Imigani 23:21, 31, 32; Imigani 23:20; Abagalatiya 5:19-21). Izi mpaka ntacyo ndi buzivugeho kuko ataricyo Imana yanshyize ku mutima, ahubwo ndavuga ku bindi bisindisha bikomeye cyane bishobora no kuba birusha inzoga ubukana n’ingaruka kuko bisindishije benshi muri iyi minsi ndetse harimo n’abo mu nzu y’Imana.

Muby’ukuri hari abantu benshi baretse inzoga ariko bakomeza kuba abasinzi. Usibye inzoga, ibisindisha ni byinshi : amagambo, ubutunzi, inyigisho ziyobya, ibinezeza by’isi (filime, imwe mu mikino, umuziki), ubusambanyi, ikoranabuhanga, ibiyobyabwenge, etc. Igisindisha ni ikintu cyose gishobora kuyobya imitekerereze ya muntu kikamuhindura imbata agatakaza ubushobozi bwo kwigenzura, agakora, agatekereza cg akavuga ibidakwiye. Umuntu asinda kuko yakoresheje cg yahaye agaciro ikintu runaka mu buryo burenze ubukenewe. Ni muri urwo rwego Bibiliya itubwira ko kugwa ivutu n’amaganya y’iyi si bishobora kuremerera umuntu ku rwego rumwe n’urw’uwanyoye inzoga (Luka 21:34-35). Ni muri ubwo buryo kandi amagambo menshi ashobora gusindisha umuntu. Pawulo yabwiye umuhungu we mu buryo bw’Umwuka ati: "Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro (1Timoteyo 6:20). Usibye gusindisha uyabwirwa, amagambo menshi asindisha n’uyavuga. Ni muri ubwo buryo na none amafaranga cg ubutunzi nabyo bishobora kuba ibisindisha kuko iyo umuntu atabaye maso agakabya kubirangarira bimukura mu muhamagaro. Ibijyanye n’inyigisho ziyobya byo birigaragaza neza ko ari igisindisha gikaze. Inyigisho zigira imbaraga cyane ku mitekerereze ya muntu ku buryo ashobora kugera n’aho yemera kwiturikirizaho ibisasu kubera gusa inyigisho yahawe. Ni ingenzi kwirinda gusoma, kureba cyangwa kumva ibyatera umuntu kugira intekerezo zanduye.

Ikindi gisindisha gikomeye cyane umwanzi ajya akoresha mu kuyobya ibitekerezo by’abantu ni ugukurikirana ibinezeza. Abantu benshi bimitse ibinezeza mu mwanya w’Imana. Bakunda kunezezwa n’imyidagaduro runaka mu buryo bukabije (hari nk’abiyahura ngo ni uko amakipe bafana yatsinzwe). Birumvikana ko imyidagaduro n’ibirori atari bibi ubwabyo. Icyakora, kubatwa n’ibintu nka televiziyo, sinema, videwo, siporo, cyangwa ibindi bintu byo kwinezeza, bishobora gutuma umutima ushukana utuzamo maze ukadutesha Imana (Yer 17:9; Abah 3:12). Nk’uko kandi nabivuze haruguru, ibindi bibase abantu muri iki gihe bigatuma baba nk’abasinzi ni ubusambanyi, ikoranabuhanga, n’ibiyobyabwenge bitandukanye.

Ibi bisindisha Satani abinyuramo akarangaza abantu benshi nyuma yo kwigarurira ibitekerezo byabo. Ikibabaje ariko, ni uko bamwe mu bakristo nabo bajijishijwe n’ibirangaza bya Satani. Hari abakristo bajya mu materaniro ariko ugasanga igihe cyose barazerereza ibitekerezo. Abo baba bifuza ko iteraniro ryarangira vuba kugira ngo babone uko bajya gukurikirana ibinezeza. Abamaze kuba imbata usanga bashakashaka impamvu zo kwigumira mu rugo aho kujya mu materaniro. Hariho abantu benshi bitwa abakristo ariko badashobora kubana na Yesu n’isaha imwe; bakeneye kubona ibitangaza by’Imana ariko badasenga. Intumwa nazo zigeze kugwa mu mutego nk’uwo. Ibyo nibyo byatumye bagera igihe bashaka kwirwanirira (Mar 14:47) ndetse baza no guta Yesu (Mar 14:50). Gusinzira mu buryo bw’umwuka no kudasenga bishobora kugeza umukristo ahantu habi cyane ku buryo ashobora no kugwa burundu (Ibyak 20:9).

Mu ijambo twasomye muri 1 Abatesalonike 5:6, Pawulo aratubwira ati: « Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha ». Hari abantu badasinziriye ibitotsi bisanzwe, ahubwo basinzirijwe n’ibisindisha by’isi-basinziriye ibitotsi byo mu buryo bw’umwuka. Ibi bitotsi bigira ingaruka mbi nyinshi. Ijambo ry’Imana riravuga ngo umuntu naho yaba umunyamaboko, iyo asinziriye ntabe maso, abajura baramutera bakamuboha amaguru n’amaboko bakamunyaga intwaro ze zose. Abajura ni Satani n’abambari be, naho intwaro zacu tuzibona mu Befeso 6:11-18.

Ubusanzwe abantu basinziriye ntacyo baba bakora. Ibinyuranye n’ibyo, abantu basinziriye mu buryo bw’umwuka bashobora kuba bahugiye mu bintu byinshi. Bashobora kuba bahugijwe n’imihangayiko y’ubuzima bwa buri munsi, gushaka ibinezeza, icyubahiro cyangwa ubutunzi. Ibyo bintu byose nibyo bisindisha by’uburyo bushya twabonye haruguru. Bimwe mu bizakwereka ko umuntu asinziriye mu buryo bw’umwuka ni nko kuba yajya mu rusengero igihe abandi bari gufashwa n’Ijambo ry’Imana we akumva ntacyo bimubwiye; kuba umuntu yakumva ko nta Mana iriho izamubaza ibyo akora; kuba yatekereza ko Imana itamwitaho, bityo ko nawe atagomba gushishikazwa n’ibyayo. Abandi na none ni abatekereza ko kugira idini bihagije ngo umuntu abe ari umukristo. Abo bantu bose barasinziriye mu buryo bw’umwuka; bakeneye gukanguka. Pawulo yaravuze ngo: “abasinzira basinzira nijoro, n’abasinda bagasinda nijoro” (Abatesalonike 5:7). Nyamara abasinziriye mu buryo bw’umwuka bo basinzira kandi bagasinda amanywa n’ijoro. Ibirangaza biratumaze; ariko kandi Ijambo ry’Imana rituburira ko ntawe urangara uzaragwa ubwami bw’ijuru: “Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana” (Luka 9:62).

Muvandimwe, ubu ni cyo gihe cyo kureba neza niba ibintu navuze  bitarabaye ibisindisha mu mibereho yawe. Ugomba kwibaza iki kibazo: “Ndashaka ko Umwami ansanga nkora ibyo nkora, mvuga nk’ibyo mvuga ; cyangwa ntekereza ibyo ntekereza muri iyi minsi?” Uko imyaka ufite yaba ingana kose, zirikana amagambo ya Yesu agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho(Matayo 24:42).  Pawulo yatanze umuburo avuga ko “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro.” Mu kwerekeza ku bantu basindishijwe n’ibinezeza by’isi, yagize ati “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” Iyo niyo mpamvu Pawulo na none atubwira ati: “twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha” (1 Abatesalonike 5: 6). Njyewe nawe dukwiye kwisuzuma tukareba ko tutagenda dusinziriye cg ko tutari abasinzi nyamara twarihannye inzoga. Imana idutabare!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 28/11/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment