IBANGA RYO GUHABWA IMIGISHA N’IMANA

IBANGA RYO GUHABWA IMIGISHA N’IMANA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 64 na 65; Guteg 28:1-14; Ibyak 28:17-31

Abraham and isaacAkenshi dukunda gusaba Imana ngo iduhe imigisha no gusohorezwa amasezerano y’ibyiza yatuvuzeho kandi tukumva byaza vuba byihuse; abavugabutumwa benshi bakigisha abantu ngo nibaze bakire ibitangaza byabo, bakire imigisha y’uburyo bwose. Ariko se imigisha y’Imana ni ikintu umuntu ashobora gutoragura mu nzira yigendera nk’uko abanyarwanda babivuze ngo: “Iby’Imana birizana”? Imigisha se iravukanwa nk’uko na none abanyarwanda babivuga? Nibyo koko hari imigisha ya rusange. Urugero: Imana ivubira imvura ababi n’abeza, umwuka duhumeka ni rusange, izuba riva kuri bose n’ibindi. Iyi migisha igera ku basenga n’abadasenga; abubaha Imana n’abatayubaha. Ariko na none hari umugisha w’umwihariko ku bubaha Imana. Uwo ni umugisha utageretseho umubabaro: “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho.” (Imigani 10:22). Abatubaha Imana nabo bajya bagira ubutunzi baronka binyuze mu nzira mbi ariko nta mugisha babubonamo kuko Satani abwongeramo umubabaro.

Imana yacu ni umubyeyi; kandi mu bisanzwe umubyeyi wese yifuriza abana be umugisha. Nyamara kuba umubyeyi yaha abana be bose ibyiza ntibimubuza kugira umwihariko agenera umwana umwumvira kurusha abandi: ashobora kuba yamuha igice cy’isambu cyera cyane mu gihe cyo gutanga iminani, kuba yamugira umutware w’umuryango, etc. Imana yacu nayo hari imigisha idasanzwe (itari rusange ku bantu bose) yageneye abayubaha.

Urufunguzo rwo guhabwa iyo migisha idasanzwe rufite amabanga abiri: Kugira umwete wo kumvira Uwiteka (1) no kwitondera amategeko ye yose (2) nk’uko twabisomye mu Gutegeka kwa kabiri igice cya 28. Nk’uko umubyeyi afata umwana umwumvira kurusha abandi akamuraga ikintu runaka akunda, akamusumbisha abandi, ni nako Uwiteka asezeranya abamwumvira kubasumbisha amahanga yose no kubasukaho imigisha yose ivugwa muri kiriya gice.

Hari inyungu nyinshi mu kumvira Imana no kwemera gukora ibyo ishaka. Aburahamu yemeye kumvira igihe Uwiteka yamusabaga gutamba umwana we w’ikinege Isaka maze akemera kubikora atazuyaje (Itangiriro 22.1-12). Imana imaze kubona ko Aburahamu amaramaje gukora icyo imusabye yohereje Malayika amubuza gutamba Isaka ahubwo amwereka intama yafashwe mu gihuru ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we Isaka (Itangiriro 22:13). Uko kumvira Uwiteka kwatumye Aburahamu agirwa Sekuruza w’amahanga yose. Kumvira Imana niko kwatumye Mose yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo ahubwo akemera gutumwa n’Imana kujya gukura ubwoko bw’Abisiraheli mu buretwa bakoreshwaga na Farawo umwami wa Egiputa (Kuva 3:7-22). Ibyo byatumye Imana imukoresha imirimo itangaje yatumye amenyekana kugeza na n’ubu.

Kumvira Imana bifite agaciro gakomeye. Bibiliya itubwira ko kumvira biruta ibitambo byose umuntu yatamba. Ibi tubisanga mu Gitabo cya mbere cya Samweri, igice cya 15, aho Uwiteka yasabye Sawuli kujya gutera Abamaleki ngo abamareho kuko bagiriye nabi Abisiraheri bava mu Egiputa, hanyuma Sawuli agahitamo kurokora Agagi umwami wabo ndetse no kwishakira iminyago muri urwo rugamba bityo akaba arenze ku itegeko ry’Imana. Samweri amubajije impamvu yasuzuguye yarasubije ati: “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami w’Abamaleki, n’Abamaleki ndabarimbura rwose. Ariko abantu nibo benzeho intama n’inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambire Uwiteka Imana yawe i Gilugari” (1 Sam 15:20-21). Samweri niko gusubiza Sawuli ati: “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kuruta ibinure by’amasekurume y’intama.” (1 Sam 15:22)

Kumvira Imana ni ukwemera gukora ibyo idutegeka n’ubwo byaba bibangamiye inyungu zacu z’ako kanya. Reka mbamenere irindi banga: “Umugisha w’umwihariko urakorerwa kurusha uko usengerwa! Ku ruhande rumwe, kubera abandi umugisha bituma ubageraho byihuse. Ku rundi ruhande na none kubera abandi umugisha biguhesha umugisha wowe ubwawe. Hari ijambo dukwiye gusobanukirwa cyane; imigisha yose Imana yayikubiye mu gutanga kuko “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa”. (Ibyak 20:35)

Umugore w’ umupfakazi amaze kwakiriza Eliya agatsima yari yabikiye abana be, kuva icyo gihe igiseke cye ntikigeze kiburamo ifu , n’amavuta ntiyabuze mu mperezo kandi byari mu gihe cy’amapfa. Ijambo ry’Imana mu Gitabo cya 2 Ingoma 31:10 riravuga ngo ku  ngoma y’Umwami Hezekiya "Uhereye igihe abantu batangiye kuzana maturo mu nzu y’ Uwiteka, twahereye ubwo turya tugahaga tugasigaza byinshi kuko Uwiteka yahaye abantu be umugisha, kandi ibisagutse nibyo ibi bingana bitya ubwinshi". Ndagira ngo mbabwire ko nanjye ubwanjye nakoreye umushahara w’ukwezi igihe kirekire ariko uhereye igihe natangiriye gutanga 1/10 n’amaturo bishyitse nibwo nahagaritse kujya njya muri Banki buri kwezi kwaka inguzanyo yitwa “imanurambabura” (overdraft cyangwa découvert). 

Impamvu yihishe inyuma yo gukomera kw’ibihugu bikize byo ku isi ni uko byashyigikiye ivugabutumwa. Uburayi na Amerika byatejwe imbere n’uko bubakiye ibihugu byabo ku mahame ya gikristo hamwe no kohereza abamisiyoneri ku isi yose. Ibihugu bya Afurika birakennye cyane ariko ubukene bwa mbere dufite ni uko tutazi ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Duhora dutegereje abaterankunga nyamara natwe twahinduka abaterankunga bakomeye. Imana ntidusaba byinshi-idusaba kugira umutima wagutse wo kubikunda no kubikora mu bushobozi bwacu ahasigaye nayo ikaduha umugisha.

Ikinyuranyo cy’umugisha ni umuvumo. Soma mu Gutegeka kwa kabiri 28: 15-68 urebe ukuntu kutumvira Uwiteka bizana umuvumo uteye ubwoba.  Mwibuke  inkuru y’umuhanuzi Yona. Uyu Imana yamutumye kujya kuburira ab’i Nineve kuko ibyaha byabo byari byirundanije bikagera imbere y’Imana nkuko tubisoma muri Yona 1:1-16. Kutumvira kwe byamugizeho ingaruka kuko yajugunywe mu nda y’urufi ariko izo ngaruka zageze no kubo bari kumwe mu nkuge kuko umuraba w’inyanja wababujije amahoro.  Ibi bitwereka ko hari ubwo ikiremwa muntu cyanga kumvira Imana nayo igateza ibyago bimwe na bimwe itagambiriye guhemukira umuntu  ahubwo igira ngo akunde yumve icyo imushakaho. Twibuke uburyo kutumbira Imana kwa Ananiya na Safira byabaviriyemo urupfu. Mbese muri iki gihe abantu bafite kumvira Imana no kwitondera amategeko yayo? Wowe usomye iyi nyigisho, ndagira ngo wisuzume kugira ngo umenye neza ko wubaha Imana kandi ukitondera amategeko yayo yose.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph-Tel. 0788730061-E-mail: Sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 11/07/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment