HAHIRWA ABATOREWE UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA

IGICE CYO GUSOMA: IBYAHISHUWE 19:6-10

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “HAHIRWA ABATOREWE UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA!” Bushingiye ku murongo wa cyenda mu gice twavuze haruguru ugira uti: “Arambwira ati ‘Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’ Kandi ati ‘Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana.”

Bimwe mu birori bikomeye ni ukwizihiza ubukwe! Ubukwe buranezeza cyane! Ahari wabaye mu bukwe cyangwa warabucyuje! Ariko hari ubukwe udakwiye kuzaburamo! Vuba cyane turitegura gutaha ubukwe bwihariye; ni ukuvuga ubukwe bw’Umwana w’intama. Ubwo bukwe bumaze imyaka irenga ku 2000 butegurwa! (Abef 5:25-27) Mu gihe gito, Umwana w’intama ariwe Yesu-Kristo azakora ubukwe bw’agatangaza (Yoh 1:29). Umugeni we ntabwo asanzwe; kuko ari Itorero rye yaguze amaraso. (Abef 5:23; Ibyah 21:9) Umugeni wa Kristo afite ubwiza buhebuje, kandi ni “umwari utunganye”. (2 Abakor 11:2) Arera kandi ntafite inenge. (Abef 5:26-27) Arimbishirijwe umugabo we; afite ikuzo ry’Imana, kandi arabagirana nk’ibuye rya yasipi ribengerana nk’isarabwayi. (Ibyah 21:10-11) Uwo mugeni azaba yambaye imyambaro y’ubukwe itatswe zahabu, kandi bazamushyira Umwami yambaye imyenda iboshye. (Ibyah 19:8) Ni ukuri ubu bukwe buzaba bushimishije! Koko “hahirwa abatorewe ubwo bukwe.” Bazishima cyane, bazimana na Yesu-Kristo, kandi bazajya banywera ku meza ye mu bwami bwe iteka ryose. (Luk 22:18, 28-30).

Mbese umugeni wasabwe ntaba agomba kwitegura ubukwe? Niko bigenda! Hari umukobwa umwe wahuye n’akaga gakomeye. Yararambagijwe umunsi w’ubukwe ugeze arabengwa; atahira kuba yararambagijwe gusa. Uti byagenze gute? Umukwe yarambagije umugeni, nuko umugeni yitwara uko yishakiye, yibwira ati “narasabwe rwose byararangiye”! Nyamukobwa ntiyigeze yitegura ubwo bukwe ngo ashake ikanzu yera! Igihe kigeze ngo ashyingirwe, umukwe aramugenzura asanga atarigeze yirimbisha; asanga atakimeze nk’uko yamukunze ameze; yarahindutse mubi cyane; atacyoga, yarazanye imyate, inzara n’umusatsi byarashokonkoye. Ntabwo rwose yari agikwiriye uwo mukwe! Yari yaravuyemo amaso, atacyumva, yitwara nabi, atakigira ibanga; mbese yarahindutse aba mubi cyane. Ibyo ni byo byatumye umukwe afata icyemezo cyo kumubenga kumugaragaro.

Nshuti muvandimwe, turi abageni, ndetse twakowe inkwano y’igiciro cyinshi; ntidukwiye kwiyanduza! Dukwiye gutegura imyambaro yacu y’ubukwe. (Ibyah 19:8) Tuzi neza aho tugomba kugurira uwo mwambaro!Umwambaro w’ubukwe ni mirimo yo gukiranuka no kwizera. (Ibyah 3:18) Mbere y’ubukwe, Umwami azagenzura imyambarire y’abatumirwa be bose. Mbese uzaba wambaye ute? Umwenda we wera, cyangwa uwo wihimbiye? Ntibihagije ko amazina yacu yandikwa mu gitabo cy’itorero. Tugomba kwitegura, kandi abirengagiza ibyo bazajugunywa hanze. Ni ngombwa gufata icyemezo cyo kwambara umwambaro w’ubukwe hakiri kare. Umwambaro Kristo yatanze wonyine ari yo kanzu yo gukiranuka kwe, ni wo uzadushoboza guhagarara imbere y’Imana. Uwo mwambaro awambika umuntu wese wihana ibyaha kandi akizera Imana. (Ibyah 3:18) Ibirori by’Umwana w’intama biregereje. Umwambaro w’ubukwe utangirwa ubuntu; ariko hari benshi batemera kuwambara.  

Ni ukuri nta mwambaro w’ibibabi by’imitini uzambarwa mu birori by’ubukwe bw’Umwana w’intama. Nk’uko Adamu na Eva banze kwambara ubwiza bw’Imana bagahitamo kwiremera ubucocera batawe hanze y’ingobyi ya Edeni, niko n’abazaba baranze kwambara umwambaro w’ubukwe bazajugunywa hanze “aho bazaririra bakahahekenyera amenyo”. Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’intama, ariko na none abatatowe baragowe! Mbese urimo urategura neza umwambaro wawe w’ubukwe? Wowe nanjye twarararitswe ngo tuzatahe ubukwe bw’Umwana w’intama, ariko nyuma yo kurarikwa hazaba gutoranya. Hari benshi bahamagarwa, ariko ni bake batoranywa.

 Iki ni cyo gihe cyonyine rukumbi dufite cyo kwambara umwambaro wera w’ubukwe. “Hahirwa uba maso, akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, bakareba ubwambure bwe.” (Ibyah 16:15) Vuba aha tuzataha ubukwe bw’akataraboneka! Gira amatsiko yo kuzataha ubwo bukwe, maze usabe Yesu akwambike umwenda w’ibirori hakiri kare.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 21/01/2024    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 20/01/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment