GUTANGA GUHESHA UMUGISHA KURUTA GUHABWA

IGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE N’INTUMWA 20:17-38

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “GUTANGA GUHESHA UMUGISHA KURUTA GUHABWA”, bukaba bushingiye ku murongo wa 35 mu gice twavuze haruguru.

Byanze bikunze hari ikintu wigeze gutanga cyangwa guhabwa! Ntawe utakwishimira guhabwa impano nziza! Nyamara se wari uzi ko burya gutanga biruta guhabwa? Ijambo ry’Imana rivuga ko gutanga bigirira akamaro ubikoze kuruta ubikorewe. Yesu yaravuze ati: “Gutanga guhesha Umugisha kuruta guhabwa.” (Ibyak 20:35) Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyo Yesu yavuze ari ukuri.  Gutanga bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Iyo umuntu agize icyo atanga, ubwonko bwe bumenya ko agize neza, akumva yishimye kandi anyuzwe. Bibiliya igira iti: “Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.” (Imig 11:17) Gutangana umutima ubikunze bifasha abantu kurwanya indwara zimwe na zimwe: nk’indwara zidakira; indwara y’agahinda gakabije, indwara yo kwiheba; indwara z’umutima; n’izindi.

Pawulo nawe yashimangiye ko “Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa”, igihe yabwiraga abakuru b’Itorero bo muri Efeso ibyerekeye imirimo yakoreye muri bo. Yaravuze ati: “Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’” (Ibyak 20:35) Abakristo bo muri Efeso bari abakungu, nyamara Pawulo ntiyigeze abagaragariza ibyo akennye ngo abashishikarize kumufasha, ahubwo yahisemo gukoresha amaboko ye ngo yimare ubukene. (Ibyak 20:34) Ku murimo w’ivugabutumwa riruhije Pawulo yakoraga, yongeyeho kujya aboha amahema ngo abashe kwikenura, gufasha bagenzi be bakoranaga, ndetse n’abakene. Ibyo hari bamwe babirwanyije, bavuga ko bitajyanye n’umurimo w’umubwirizabutumwa. Icyakora koko umuntu yakwibaza impamvu Pawulo, umubwirizabutumwa wo ku rwego rwo hejuru, yagombaga gufatanya gukoresha amaboko no kubwiriza ijambo ry’Imana. Mbese umukozi ntiyari akwiriye gutungwa n’umurimo we? Gusubiza iki kibazo ni ingenzi cyane kubera impamvu ebyiri z’ingenzi: impamvu ya mbere ni uko hari abavugabutumwa n’abakristo benshi bumva ko umuvugabutumwa adakwiye kugira undi murimo akora. Impamvu ya kabiri ni uko ku rundi ruhande hari abumva ko abavugabutumwa bagombye gukora nka Pawulo, bagashaka ibindi bakora bibabeshaho, bityo ntibagire ikintu na kimwe baka abakristo.

Pawulo ubwe yatanze igisubizo kuri iki kibazo, igihe yandikaga ati: “Twagiraga umuhati n'imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegerezo ngo mugere ikirenge mu cyacu.” (2 Abates 3:8-9) Muby’ukuri, birashoboka ko abantu b’i Korinto, Efeso, Tesalonike, n’ibindi bihugu byegereye inyanja ngari ya Mediterane, bagiraga urwikekwe ku mpamvu zigenza abantu batahasanzwe. Bari bamenyereye uburiganya bw’Abagiriki b’abacuruzi babaga ku nkengero y’inyanja, bashakishaga inyungu muri rubanda, haba hakoreshejwe uburyo bwiza cyangwa uburiganya. Ibi rero byatumaga rubanda rugira amakenga ku munyamahanga uwo ari we wese. Niyo mpamvu Pawulo atashoboraga kubaha icyuho cyo kuvuga ko yabwirizaga ubutumwa bwiza kugira ngo yikirire.

Icyakora ntabwo Pawulo yigeze aca iteka ko abavugabutumwa batagomba kugira icyo basaba Itorero! Hari n’aho Pawulo agera akabona ko kuba igihe yari i Korinto yaravunwe n’umurimo w’Imana wenyine abo abwiriza bigaramiye, asa n’aho yakoze amafuti, ariko akongera akigarura akavuga ko byari bikwiye kugira ngo yereke abantu ko adashaka ibyabo ahubwo ari bo ashaka. Ibyo Pawulo abivuga muri aya magambo: “Mbese ayandi matorero yabarushije iki? Keretse yuko ubwanjye ntababereye ikirushya, mumbabarire iryo futi...sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwe ubwanyu nshaka.” (2 Abakor 12:13-15) Kuba Pawulo atarigeze atungwa n’abakristo igihe yari i Korinto, si uko atari abyemerewe cyangwa se ngo abe yarabibonagamo icyaha. Ibyo akomeza kubisobanura agira ati: “Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufi ngo mushyirwe hejuru, mbabwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana ku buntu? Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby'Imana, kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.” (2 Abakor 11:7-9) Bitandukanye n’i Korinto, igihe Pawulo yari i Tesalonike ntabwo yakuraga ibimwunganira mu murimo w’amaboko ye gusa. Ubwo yavugaga ku byamubayeho muri uwo mujyi yandikiye abizera b’i Filipi abashimira impano bamwohereje igihe yari i Tesalonike avuga ati, “Ndetse n’i Tesalonike, mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa ahubwo ni kabiri.” (Abafil 4:16).

Ni ngombwa ko abakristo basobanukirwa inshingano zabo mu murimo w’ivugabutumwa. Abakristo bagomba gutanga kugira ngo bashyigikire umurimo wakozwe mu cyimbo cyabo. Abavugabutumwa bagomba gukora umurimo nta bindi bibahangayikishije. (1Tim 4:15) Twibuke ko abavugabutumwa nabo batuye mu isi; bo ubwabo n’imiryango yabo bagomba kurya no kwambara, no gusubiza ibindi bibazo by’ubuzima. Mu gihe rero itorero ritashoboye kubaha ubufasha bukwiriye, bamwe muri bo bagwa mu bishuko. Iyo babonye ko ibyo bakora bihawe agaciro gake, bacika intege.

Pawulo asobanura neza ko abavugabutumwa bagomba gutungwa n’umurimo bakora. Yarabajije ati: “Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame? Mbese ibyo mbivuze nk'umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo? Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo ‘Ntugahambire umunwa w'inka ihonyora ingano.’ Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa, cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, si ugushidikanya byanditswe ku bwacu, kuko umuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhūzi akwiriye guhūra yiringira kuzahabwaho. Mbese ubwo twababibyemo iby'Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramo ibyo gutunga umubiri? Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe? Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n'iby'urusengero, kandi abakora imirimo y'igicaniro bakagabana iby'igicaniro? N'Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n'ubutumwa. ” (1 Abakor 9:7-14)

Ni ishingano y’abakristo gufasha abareka imirimo yabo kugira ngo bashobore kwitangira gukora umurimo w’ivugabutumwa. Igihe abavugabutumwa bashyigikiwe n’abakristo, umurimo urushaho kujya mbere. Nyamara igihe abantu badatanga ubufasha bwabo bitewe n’ubugugu, amaboko y’abavugabutumwa aratentebuka kandi akenshi umurimo bagombaga gukora uradindira. Imana ntiyishimira abiyita abakristo nyamara bagatuma abakozi bayo batoranyirijwe gukora umurimo wayo bababara kubera kubura ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Abo banyabugugu bazabibazwa; atari uko bibye umutungo w’Uwiteka gusa; ahubwo n’uko baciye intege abagaragu b’Imana.  Abahamagariwe gukora umurimo w’ivugabutumwa bakareka byose kugira ngo birundurire mu murimo w’Imana, bakwiriye kubona ibihembo bihagije byo kwitanga kwabo kugirango bashobore kwitunga kandi batunge n’imiryango yabo. Mu mirimo itandukanye ikorwa ku isi; yaba iy’ubwenge cyangwa iy’amaboko, abakozi bahembwa neza. Mbese umurimo wo kuyobora abantu kuri Kristo ntufite agaciro? None se abiyeguriye gukora uyu murimo ntibakwiriye kugenerwa ibihembo bikwiriye?

Umukristo nyawe ntiyagombye gufata gufasha umurimo w’Imana nk’inshingano ye gusa, ahubwo yagombye kubifata nk’isoko y’umunezero n’imigisha. Birababaje kuba hari abakristo batari bumva cyangwa se birengagiza nkana akamaro ko gutanga. Muby’ukuri iyo haje ingingo ijyanye no gutanga, abakristo bamwe batangira kwibaza ibibazo bitandukanye: Ese kuki Imana insaba gutanga kandi nta bushobozi nifitiye? Ese ubundi ibuze iki kugira ngo insabe gutanga? Ese ubundi koko ibyo dutanga tuba tubihaye Imana? Muby’ukuri ibi bibazo hamwe n’ibindi ntiriwe ndondora, twavuga ko ari uburyo bwo kwiyobagiza. Ikibazo abantu bafite ni kimwe gusa; ni ubugugu bubatera kwikunda gukabije. Abantu benshi bareba inyungu zabo gusa, ugasanga baravuga bati “Mbabarira ntutume nica gahunda y’ibyanjye napanze”! Gupanga si bibi ariko ikibabaje ni ugupanga ugapangira n’ibitari ibyawe. Ubugugu budutera kugundira ibyo twita ibyacu ndetse n’ibitari ibyacu. Benshi bafite ikibazo cyo kutanyurwa. Urufunguzo rumwe rwo kumva hari icyo watanga ni ukunyurwa n’ibyo ufite. Iyo umaze kunyurwa, gutanga ntibiba bikiri ikibazo cyangwa ikigeragezo. Nubwo wibona nk’umukene, utekereje neza wasanga hari benshi bifuza kugera aho ugeze. Burya uko hejuru y’umukire hari undi, no munsi y’umukene hari undi.

N’abakene bakwiye kuzanira Imana amaturo! Abakene nabo bagomba kwigomwa kugira ngo bafashe abafite ubukene bwinshi kubarusha. Igikorwa cy’umupfakazi watuye uduceri tubiri ari two twonyine yari afite, cyanditswe kugira ngo gitere umwete abifuza gufasha umurimo w’Imana ariko bakaba bahanganye n’ubukene. (Mar 12:44) Abakristo b’i Makedoniya hafi ya bose bari abakene, nyamara imitima yabo yari yuzuye gukunda Imana, kandi mu gushyigikira ubutumwa bwiza batangaga bishimye. Igihe amaturo ya rusange yakusanyirizwaga mu matorero y’abanyamahanga kugira ngo bafashe abizera b’Abayuda, ab’i Makedoniya batanzweho urugero ku yandi matorero. Pawulo yabavuzeho ati : “Batanze ku bwende bwabo, ... ndetse no kurenza ibyo bashoboye, batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera.” (2 Kor 8:1-4) Abakristo b’i Makedoniya babanje kwitanga ubwabo, hanyuma bafata ku butunzi bwabo bashyigikira ubutumwa bwiza.

Abakristo bakwiriye kunezezwa no gutanga babitsa ubutunzi bwabo mu ijuru. (Imig 3:9, 10) Abagundira ubutunzi bwabo bitewe n’ubugugu, bagira igihombo cy’iteka ryose. Gutanga mu murimo w’Imana ntabwo bikenesha. Bibiliya igira iti: “Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka; kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa.” (Imig 11:24) Uko umubibyi yongera imbuto ze igihe abiba, ni nako bimeze ku bantu batanga mu gushyigikira umurimo w’Imana; iyo batanga biyongerera imigisha. Imana yatanze isezerano iti: “Mutange namwe muzahabwa; urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye, ni rwo muzagererwa.” (Luk 6:38) Gutanga bituma umuntu agira ibyishimo, kandi akagira uburumbuke. Nidutanga bizaduhesha umugisha; ariko nitugundira ibyacu n’iby’iMana, bizaduhesha umuvumo wo guhora dutunzwe no gusabiriza; kandi ako ni akaga kabi cyane. Hari Umwanditsi wavuze ati: “Mwana wanjye, mu buzima bwawe uzirinde gusabiriza, gusabiriza birutwa no gupfa ukavaho.” (Mwene Siraki 40:28) Reka mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, twihe intego yo gutanga nk’uko Imana ibidutegeka, maze ku mpera yawo tuzabare imigisha byaduhesheje. Iyi ntego izatuma “turushaho kuba itorero ryitunze, ridasabiriza, rikura rikagera aho ritaragera, rikora ibikorwa by'urukando, ritanga rikazana imigisha muri ryo n'aho riherereye.”[1] Imana idushoboze!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 15/01/2023
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe


[1] J. KALIMBA, Ubutumwa bwa Noheli n'Umwaka w'Umwami wacu wa 2023, Shyogwe, 2022, p.2.

 

 

 

Last edited: 14/01/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • TUZAHIRWA VINCENT from Rugobagoba
    • 1. TUZAHIRWA VINCENT from Rugobagoba On 16/01/2023
    Nyakubahwa Archdeacon tubashimiye utumwa bwiza mudahwema kutugezaho, Uwiteka abahe umugisha kandi akomeze abashyigikire muri uyu murimo w'ivugabutumwa.
    Shalom.

Add a comment