Créer un site internet

GUKIZWA NI IKI?

Breaking free rope independenceIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 77; Kuva 34:1-10; Abaroma 10: 9-13.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kuganira ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “GUKIZWA NI IKI”? Turashingira cyane cyane ku murongo wa 9 w’igice cya 10 mu Rwandiko rwandikiwe Abaroma, ahagira hati: “Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa”.

Ubundi « gukizwa » ni icy’ibanze buri muntu wese yagombye gusobanurirwa akimara gutera intambwe ya mbere ngo abe umukristo. Iki nacyo kiri mu by’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana (Abah 5:12). Umuhimbyi w’indirimbo ya 414 mu Gushimisha atubwira ko ikibazo cyo “kumenya gukizwa icyo ari cyo” cyibazwa n’abakiri iyo mu ngo, mu misozi (mu bupagani) bataramenya Kristo! (Igitero cya 3). Nyamara biratangaje ko hari umuntu ushobora kukubwira ko ari umukristo ariko atazi gukizwa icyo ari cyo. Hari n’abakubwira ko ari abakristo ariko bakaba batemera ibyo gukizwa ngo kuko ari iby’abarokore! Abandi iyo ubabajije niba bakijijjwe bashidikanya ku gisubizo baguha. Ibi rero birerekana ko “gukizwa” ari ijambo rikunze gutera urujijo mu bantu, akaba ariyo mpamvu numvise ari ubushake bw’Imana ko turiganiraho (Abah 3:6).

Iyo urebye mu nkoranyamagambo (“Dictionary”) usanga “gukizwa” ari ugutabarwa, umuntu arindwa ibyago, ibiza, cg ibindi bibi byari bimwugarije.  Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bumva “agakiza” nk’ikintu cy’agaciro, ushobora kubona kigahita gihindura ubuzima bwawe. Niyo mpamvu umuntu ashobora kugusaba ikintu wakimwima akakubwira ati: “kireke n’ubundi si agakiza wampaga”. Uko bimeze kose, kugira ngo bivugwe ko wakiriye agakiza hagomba kuba hari ikintu kibi, ibyago byari bikugarije urokotse. None se iyo umuvugabutumwa amaze kubwiriza akabwira abantu ati abumva bashaka gukizwa muhaguruke, mu by’ukuri aba ashaka ko abo bantu bakizwa iki? Ni ikihe kibazo kiba kibugarije?

Nusoma neza Bibiliya urasanga Imana idufata nk’aho twese turi abanyabyaha nta n’umwe uvuyemo, kandi tukaba ntacyo twabikoraho ngo twongere twiyunge nayo. (Abar 3:23; 5:12; 3:12; Yes 64:6; Zab14:1-3; 1Yoh 1:8 etc.), kandi mu byukuri abanyabyaha bose bakwiriye kurimbuka kuko igihano cy’ibyaha ari urupfu rw’iteka (Abar 6:23; Kub 18:22), kandi umujinya w’Imana ubahoraho (Abar 1:18; Abakol 3:6). Mu by’ukuri ako niko kaga abantu bose turimo dukeneye gukizwa.

Bibiliya ikomeza ishimangira cyane ko kugirango ukizwe umujinya w’Imana ari uko wiringira Kristo, ukizera udashidikanya ko yabambwe ku musaraba akamena amaraso nk’igitambo gikuraho ibyaha by’abari mu isi. (Abar 10:9; Zab 103:12; Yoh 3:16). Kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwacu, niwo muti wo kurimbuka wonyine; nta bundi buhungiro, kuko Yesu yavuze ati: “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye”. (Yoh 14:6) “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” (Ibyak 4:12) Ndabizi ko hari uwamfata nk’umusazi kuko mvuze ko Yesu ari we wenyine dukirizwamo, kuko hari abumva ko Yesu ari imwe mu nzira nyinshi zishobora kugeza umuntu ku bugingo buhoraho. Mu by’ukuri, hari ababaza bati: “Ni gute Yesu yaba ari yo nzira yonyine y’ukuri?”  Igisubizo kuri iki kibazo ni uko Yesu ubwe nta yandi mahitamo yaduhaye usibye kwigisha ko agakiza kabonerwa muri we. We ubwe yareruye aravuga ati: “ntawe ujya kwa Data ntamujyanye”. (Yohani 14:6)

Ntibigutangaze kumva ko hari abantu batazakizwa. Pawulo avuga ko “ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azah?ra inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose(2 Abates 1: 7-9). Kimwe n’uko abantu bose batazakizwa, hari n’abakizwa ariko bagera aho bakabitakaza. Nk’uko umuntu bamaze kurohora ashobora kongera kugwa mu mazi, umuntu wakijijwe ariko ntakomeze kugaragaza ukwizera, na we ashobora gutakaza agakiza. Ni yo mpamvu Bibiliya ishishikariza abamaze gukizwa “kurwanirira cyane ukwizera(Yuda 3). Na none Bibiliya iburira abakikijwe ko bakwiye “gukomeza gusohoza agakiza kabo batinya kandi bahinda umushyitsi.”? (Abaf 2:12)

Hari igihe abantu bumva ko twabonye agakiza k’ubuntu bakibwira ko ari umwanya wo gukora ibyo twishakiye; ariko tugomba kumenya ko ubu buntu atari ubuntu busa, ahubwo bufite ibyo budusaba, kandi kugira ngo uvuge ko ari bwo bwagukijije usabwa gushyira mu bikorwa ibyo bukwigisha. Niba uvuga ko wakijijwe n’ubuntu, ubwo buntu bukaba butakwigisha kubaha Imana, kwirinda, kureka irari ry’ibyisi;  ntibugusabe gukiranuka; uri hanze y’umurongo w’ubwo buntu! Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none”. (Tit 2:11-12) Bibiliya yongeraho iti: “Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa, nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye”. (Yak 2:24, 26). Twigire kuri Zakayo: hahise isegonda rimwe gusa yakiriye agakiza, yafashe kimwe cya kabiri cy’ibyo yari atunze agiha abakene kandi abo yari yarambuye abariha inshuro enye.

Gukizwa, ni impinduka iba mu muntu imbere ariko ikanagaragarira inyuma binyuze mu myitwarire y’umuntu.Agakiza kagaragarira mu ngeso zacu no mu bikorwa dukora. Pawulo yandikiye ab'Abafilipi ababwira ukuntu ingeso zabo zikwiye kumurikira abakiri mu byaha (Abaf 2:12-15) kuko agakiza kabonekera mu ngeso. Gukizwa si uguhindura idini runaka ngo ujye mu rindi; si no kwaturira abantu ko ukijijwe gusa. Kuba dukora imirimo y'Imana, tukajya mu nsengero kenshi siko gukizwa. Gukizwa ni uguhindukira ukava mu byaha. Ikizakubwira ko ukijijwe, ni uko uzabona ko hari ibyaha wakoraga mbere y’uko wumva Ubutumwa Bwiza ubu ukaba utakibigenderamo, bikaba byarabaye amateka kuri wowe, ukaba usigaye utanga ubuhamya ko Yesu yakugiriye neza akabigukiza!

None se mwene Data, nyuma yo gusoma ubu butumwa, umutima wawe uraguhamiriza ko ukijijwe, cyangwa ntukijijwe? Wakiriye Yesu nk’umukiza w’ubugingo bwawe kandi wemera kwihana ibyaha? Warahindutse cg wahinduye idini? Mbese ntabwo ukigendera mu ngeso wagenderagamo kera? Reba neza wisuzume! Niba ukijijwe, komeza uhamye mu bandi ibyo Yesu yagukoreye; ubaye udakijijwe cyangwa utari uzi no gukizwa icyo ari cyo, ijambo ry’Imana rirakubwira ngo “dore none ni wo munsi wo gukirizwamo. (2 Abakor 6:2) Yesu adushoboze!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! 

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 20/02/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment