GUHAMYA YESU MU GIKOMBE CY’ISHIDIKANYAMANA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 146:4-10; Yesaya 35:1-10; Matayo 11:2-11.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “GUHAMYA YESU MU GIKOMBE CY’ISHIDIKANYAMANA”.

Inzira ijya mu ijuru irafunganye kandi iraruhije; irimo intambara, kurenganywa, imibabaro n’izindi ngorane z’uburyo bwinshi. Irimo imisozi nk’uwitwa “Biruhanya” n’ibikombe nk’ikitwa “igikombe cy’igicucu cy’urupfu” n’ikitwa icy’“ishidikanyamana”. Nta kintu Yesu yaduhishe cyerekeranye n’urugamba tugomba kurwana. Yarambuye ikarita imbere yacu atwereka inzira tugomba kunyuramo nk’uko iri arangije aravuga ati: «Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe » (Luka 13:24). Pawulo nawe yasubiyemo ayo magambo ya Yesu agira ati: « Dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana » (Ibyak 14:22).

Ariko ibi ntibibuza abakristo bamwe kugira bati: “Imana ntiyabyemera”, bavuga ibyago n’urupfu n’izindi ngorane zo muri ubu buzima. Aya ni amarangamutima! Imana ntitekereza nk'uko dutekereza; hari igihe ibyemera. Ibyabaye kuri Yohana umubatiza, kuri Yohana intumwa, kuri Yobu no kuri Yesu ubwe, Imana yarabyemeye. Na none mbere yo kuvuga ngo “Imana ntiyabyemera” jya utekereza ku rupfu rwa buri wese mu ntumwa za Yesu: Simoni-Petero yabambwe ku musaraba acuritse (Yoh 21:18-19). Andereya yapfuye abambwe. Yakobo (mukuru) yishwe na Herode amuciye igihanga (Ibyak 12:2). Filipo yabambwe ku giti (Yoh 14:9). Barutoromayo bivugwa ko bamushishuyeho uruhu ari muzima ubwo bari basanze avuga ubutumwa bwiza, bamaze kumuvanaho uruhu amara iminsi itatu abona gupfa. Matayo yapfuye asogoswe. Thomas yicishijwe amacumu. Tadeyo (undi Yuda) baramukubise kugera apfuye. Yakobo (mutoya) yapfuye ahanuwe ku gasongero k’urusengero. Simoni Zerote yishwe bamubambye. Matiyasi bamuteye amabuye hanyuma bamuca igihanga. Yohana niwe wenyine mu ntumwa 12 wapfuye urw’ikirago, ariko nawe bagerageje kumwica biranga ubwo bamucaniraga mu ngunguru y’amavuta babonye adapfuye bajya kumuta ku kirwa cya Patimosi. Izi ntumwa zibaniye na Yesu imbonankubone ariko Imana yemeye ko zipfa nabi.

Yohani Batisita nawe yibwiraga ko Yesu atakwemera ko agwa muri gereza-nyamara Yesu yarabyemeye. Ibi byatumye Yohana agera mu gikombe cy’ishidikanyamana maze atangira kwibaza ati: “aho sinibeshye nkaba nareretse abantu umucunguzi utari we? Niba yesu ariwe Mesiya kuki ntacyo akora ngo mve aha hantu?” Nibwo yafashe icyemezo cyo kohereza bamwe mu bigishwa be ngo babaze Yesu iki kibazo: « Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi? »  (Mat 11:3) Yesu ntiyashubije « yego » cyangwa « oya », ahubwo yaravuze ngo: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye. Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” (Mat 11:4-6) Ndagirango dufatanye kumva igisubizo cya Yesu. Wowe iyo uba Yohana wari kucyakira gute? Birashoboka ko Yohana acyumva kiriya gisubizo yibwiye ati ubwo ambwiye ngo aracyakora ibitangaza buriya nanjye agiye kuza ankure muri gereza. Yibwiraga ko atarenganywa Yesu abireba ngo yicecekere ntagire icyo akora. Ariko Yesu ajya aceceka kandi yumvise! Nyuma yuko Yesu abwiye Yohana ngo Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, nibwo bahise bamuca igihanga urugendo rwe rurangira gutyo (Mat 14:1-12).

Ariko se kuki Yesu atakijije Yohana?  Ntibyoroshye kumva imyifatire ya Yesu ku karengane ka Yohana! Kubona afungwa, Yesu ntagire n’umutima wo kumusura yanapfa ntajye kumushyingura! (Mat 14:12). Yesu araduha igisubizo: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si »! (Yoh 18:36). Uko Yesu atigeze arwana ngo adahabwa Abayuda, niko atigeze ashaka kurwana ngo Yohana aticwa. Kugira ngo Jb 3twumve neza igisubizo cya Yesu, tugomba kubanza gusobanukirwa iby’ubwami bwe. Ibi Yohana ubwe ndetse n’abigishwa be ntibari babisobanukiwe.

Kimwe n’abandi Bayuda benshi, Yohana yari yiteze ko Yesu azima ingoma hano ku isi. Yari yaratanze ubutumwa arangurura nk’ijwi ry’impanda yumvikana mu gihugu hose agira ati: “Ubwami bw’Imana buri hafi.” (Matayo 3:2). Yari yarabwiye abantu ko Mesiya naza imisozi izacishwa bugufi, ahagoramye hakagororwa kandi ahataringaniye hakaringanizwa. Yari yarerekanye Mesiya nk’umuntu ufite intara mu kiganza cye, uzeza imbuga ye ho umwanda wose, uzakoraniriza impeke ze mu kigega maze umurama akawutwikisha umuriro utazima. (Luka 3:1-17) Yifuzaga ko Yesu yiyerekana nk’Imana isubirisha umuriro! Gutegereza ibi byose agaheba, nicyo cyatumye Yohana abaza Yesu ati: “Ni wowe wa wundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi”? Mu yandi magambo Yohana yabajije Yesu ati: “uzima ingoma ryari ngo akarengane nk’aka karangire”? Igihe Abafarisayo bamubaza ikibazo nk’iki bati “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” yarabashubije ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro (Luka 17:20). Na none igihe Yesu yari amaze kugaburira abagabo bagera ku 5.000, abantu barishimye maze bacura umugambi wo kumwimika ngo abe umwami maze azage akomeza abihere ibyo kurya, abakirize abarwayi, abakize ubukoroni bw’Abaroma. Ariko “Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufura asubira ku musozi wenyine” (Yoh 6:15). Bukeye bwaho, abantu bamaze gutuza, Yesu yabasobanuriye ko atazanywe no kubaha ibyo bari bakeneye, ko ahubwo yaje kubigisha iby’Ubwami bw’Imana. (Yoh 6:25-27)

Bene Data, inzira ijya mu ijuru, si iyo gushakiramo indamu n’umunezero by’iyi si! Kujya mu nzira ijya mu ijuru si ukujya mu kimina ngo ibyo utanze bizakugarukire byanze bikunze nk’uko abavugabutumwa bamwe babivuga. Inzira ijya mu Ijuru si inzira ya “demokarasi” ngo tuburane uburenganzira bwacu mu gihe twayirenganiramo. Nibyo koko amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose” (Zab 34:20); ariko naho atadukiza, ntibikwiriye kutujyana mu gikombe cy’ishidikanyamana ngo dupfukamire ibishushanyo (Daniyeli 3:18). Mu gihe dusenze tugatinda gusubizwa nk’uko tubishaka ntidukwiye gushidikanya ku bushobozi bw’Imana twizeye cg ngo bibe byatuma tuyivaho. Ntabwo twizera Imana kugira ngo ibibazo byacu birangire; ntabwo twakurikiye Yesu kugira ngo azage aduha imigati n’amafi byo kurya cg ngo aduhe imyanya y’ubuyobozi runaka. Ibyo sibyo byatumye tuba abakozi b’Imana! Nyamara abagenzi benshi bageze mu gikombe cy’ishidikanyamana bitewe n’amaganya, no gusharirirwa. Wowe umerewe ute? Ndagusabira nanjye nisabira ngo Imana idushoboze guhamya mu gihe nk’iki.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 11/12/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment