Créer un site internet

GUHAMYA YESU MU GIHE NK’IKI

C1098e644b820c075f02ddd80951310aIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 22:23-31; Itangiriro 17:1-7, 15, 16; Mariko 8: 31-38.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kuganira ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “GUHAMYA YESU MU GIHE NK’IKI”. Turashingira cyane cyane ku murongo wa 38 w’igice cya 8 cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Mariko, ahagira hati: “Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”

Koko rero muri iki gihe tugezemo kirangwa n’iminsi Bibiliya yemeza ko ari iminsi mibi kandi y’imperuka (2 Tim 3:1), abakiristu bagenda bacika intege, abandi bakagira isoni zo guhamya Kristo. Nyamara Yesu yatanze umuburo hakiri kare ko umuntu uzagira isoni zo kumuhamya mu gihe nk’iki gikomeye, nawe azagira isoni zo kumuhamya imbere y’Imana. Yabivuze muri aya magambo: Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” (Mat 10:32-33; Luka 9:26)

Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu agira isoni zo guhamya Kristo. Ushobora kugira isoni zo guhamya bitewe n’uko ubona abo muri kumwe mudahuje ukwemera ndetse ukaba ubona byanakugiraho ingaruka zitari nziza. Ushobora kandi kugira isoni bitewe n’uko aho uri bakuzi bitajyanye n’ibyo uhamya, ukumva uramutse uhamije, ibyo uvuga bitakwemerwa (kuko imyitwarire yawe ihabanye n’ibyo uvuga).Ushobora na none kugira isoni zo guhamya Yesu kubera gushaka guhisha uwo uriwe bya nyabyo bitewe n’impamvu runaka. Hari igihe umuntu aba yari akijijwe bamara kumuzamura mu ntera ngo akumva kubwira abo ayobora cg abakomeye ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we biteye isoni (hari n’abahita bahindura aho basengeraga). Hari igihe na none ushobora kuba ukorera abantu batemera ko uvuga izina “Yesu”; kubera ko ushaka amaramuko, ukagira ubwoba bwo kuvuga, kuko ubona ko watakaza akazi ukabura amaramuko. Mu bihe bitandukanye abantu bagiye bagira ubwoba bwo guhamya Yesu kubera gutinya abarwanya ubutware bwe. Ibyo bishobora kukubaho mu gihe uri aho batazi Yesu; bamufata nk'undi muntu wese wapfuye agahambwa cg se nk’umunyabyaha. Muri make twavuga ko abantu bagira isoni zo guhamya Yesu bitewe n’ahantu umuntu ari, igihe urimo, cyangwa se bitewe n’abantu umuntu ari kumwe nabo.

Dutekereze turebe niba muri iyi minsi nta bidutera isoni zo guhamya Kristo! Imyifatire mibi y’abitirirwa Kristo, ishobora gutera bamwe kumva bagize isoni zo guhamya. Iyo myifatire ituma izina rya Yesu ritukwa mu banyamahanga, nk’uko byanditswe ngo: “Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu. (Abar 2:24) Kuva mu gihe cya Dawidi, igihe cya Pawulo, kugeza na magingo aya, abatukisha izina ry’Imana bitewe no gukora ibitandukanye n’ibyo biavuga, bagenda biyongera maze bigaha abahakanyi urwaho rwo gutuka no gusuzugura izina rya Yesu. Bakozi b’Imana bene Data, ndasengera ko twakwambara imbaraga z’umwuka wera tukarushaho guhamya Yesu mu magambo n’ibikorwa, maze tugategereza ingororano z’abanesheje. Yesu adushoboze!

Twagombye kugorora ibigoramye kugira ngo tudaterwa isoni no guhamya. Inyungu zo muri ubu buzima nazo ntizikwiye kuba impamvu ituma twihishahisha ngo duterwe isoni no guhamya ngo hato tudahomba ; ahubwo twagombye kwihanganira kurenganywa, guhomba cg gutakaza ibyatuma tutabasha guhamya Yesu. Intumwa za Yesu ziduha urugero rwiza rutugaragariza ko hari aho bishobora kugera tukangwa, tugakubitwa, tugatukwa, cg ndetse tukicwa baduhora ko tuvuga Izina rya Yesu. Ndagira ngo nkubwire ko, Kristo wacu ari muzima kandi ko atazigera yemera ko ukorwa n'isoni igihe cyose uzaba wemeye kureka ibyari indamu yawe kugira ngo Izina rye ridatukwa uhari.

Ni ngombwa ko abamenye Yesu bogeza iyo nkuru nziza kugira ngo n’abataramumenya bamumenye. Tugomba kwamamaza Yesu kugeza ku mpera y’isi, tukabyamamaza ku mugaragaro, mu gihe gikomeye n’icyoroheje. Icyo Itorero rikeneye muri ibi bihe biruhije, ni ingabo z’abakozi bameze nka Pawulo, bitoje kuba ingirakamaro, buzuye Umwuka Wera, ukuri n’umwete. Abantu bejejwe kandi bitanga barakenewe; abantu batazahunga ibigeragezo n’inshingano; abantu b’intwari kandi b’abanyakuri; abantu bafite Kristo mu mitima yabo kandi bazabwiriza “ijambo ry’Imana” bafite iminwa yakojejweho ikara ryaka.  (Yes 6:6-7). Umurimo w’Imana ukeneye abakozi nk’abo! Urumva se uri muri bo ? Witeguye gukomeza guhamya Yesu no muri ibi bihe bikomeye : ibihe by’indwara z’ibyorezo nka Covid ; ibihe byo kwimura Imana n’ubuhakanyi buteye ubwoba ; ibihe by’iminsi y’imperuka ? Yesu ati : « uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru ». Dusabe Umwuka Wera kugira ngo atubashishe guhamya muri ibi bihe bikomeye nk’uko yabishoboje Petero igihe we n’izindi ntumwa babwiraga umutambyi mukuru n’abasirikare bati: “… Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti, Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, ...Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.” (Ibyak 5:30-32) Umwuka Wera nadufashe gutsinda icyaha n’ubwoba bitubuza guhamya muri iki gihe kibi, kuko ariho Yesu akeneye ubuhamya bwacu kuruta mu gihe cy’umudamararo. Yesu adushoboze!   

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! 

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment