GUHAMYA KRISTO IMBERE Y’ABAKOMEYE N’ABAKOBANYI

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 12:1-12

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “GUHAMYA KRISTO IMBERE Y’ABAKOMEYE N’ABAKOBANYI”.

Iki gihe turimo ni igihe cy’iminsi mibi kandi y’imperuka (2 Tim 3:1). Abakiristo bamwe bagenda bacika intege, abandi bakagira isoni zo guhamya Kristo. Nyamara Yesu yatanze umuburo hakiri kare ko umuntu uzagira isoni zo kumuhamya mu gihe nk’iki gikomeye, nawe azagira isoni zo kumuhamya imbere y’Imana. Yabivuze muri aya magambo: “Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye Umwana w’umuntu nzamuhamiriza imbere y’abamarayika b’Imana, ariko unyihakanira imbere y’abantu, na we azihakanirwa imbere y’abamarayika b’Imana. Kuko umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afite ubwiza bwe n’ubwa se, n’ubw’abamarayika bera”. (Luk 12: 8-9; Luk 9:26; Mat 10:32-33)

Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu agira isoni zo guhamya Kristo. Ushobora kugira isoni zo guhamya bitewe n’uko ubona abo muri kumwe mudahuje ukwemera ndetse ukaba ubona byanakugiraho ingaruka zitari nziza. Ushobora kandi kugira isoni bitewe n’uko aho uri bakuzi bitajyanye n’ibyo uhamya; ukumva uramutse uhamije, ibyo uvuga bitakwemerwa (kuko imyitwarire yawe ihabanye n’ibyo uvuga).Ushobora na none kugira isoni zo guhamya Yesu kubera gushaka guhisha uwo uriwe bya nyabyo bitewe n’impamvu runaka. Hari igihe umuntu aba yari akijijwe bamara kumuzamura mu ntera ngo akumva kubwira abo ayobora cg abakomeye ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we biteye isoni (hari n’abahita bahindura aho basengeraga). Hari igihe na none ushobora kuba ukorera abantu batemera ko uvuga izina “Yesu”; kubera ko ushaka amaramuko, ukagira ubwoba bwo kuvuga, kuko ubona ko watakaza akazi ukabura amaramuko.

Mu bihe bitandukanye abantu bagiye bagira ubwoba bwo guhamya Yesu kubera gutinya abarwanya ubutware bwe. Ibyo bishobora kukubaho mu gihe uri aho batazi Yesu cyangwa se bamurwanya. Abantu bashobora kwihakana Kristo bavuga amagambo mabi, bavuga amagambo y’ubupfapfa, amagambo y’ibinyoma ndetse n’amagambo akarishye. Bashobora kwihakana Kristo bihunza ibirushya byo mu buzima, bikurikirira ibinezeza by’ibyaha. Bashobora kwihakana Kristo bishushanya n’ab’isi cyangwa bishyira aheza. Muri make twavuga ko abantu bagira isoni zo guhamya Yesu bitewe n’ahantu umuntu ari, igihe arimo, cyangwa se bitewe n’abantu umuntu ari kumwe nabo.

Guhamya Kristo bisaba ubutwari; si ikintu cyoroshye. Yesu yaravuze ati “Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” (Mat 10:34) Na none yaravuze ati “utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.” (Luk 14:27) Inzira ijya mu ijuru irafunganye kandi iraruhije; irimo intambara, kurenganywa, imibabaro n’izindi ngorane z’uburyo bwinshi. Irimo imisozi nk’uwitwa “Biruhanya” n’ibikombe nk’ikitwa “igikombe cy’igicucu cy’urupfu” n’ikitwa icy’“ishidikanyamana”. Pawulo yaranditse ati: “Dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana” (Ibyak 14:22). Iyi nzira niyo abatubanjirije banyuzemo. Dufashe urugero ku ntumwa za Yesu, tubona ko buri wese yanyuze mu buzima bukomeye ndetse benshi bishwe urupfu rubi kubwo guhamya Kristo. Simoni-Petero yabambwe ku musaraba acuritse (Yoh 21:18-19). Andereya yapfuye abambwe. Yakobo (mukuru) yishwe na Herode amuciye igihanga (Ibyak 12:2). Filipo yabambwe ku giti (Yoh 14:9). Barutoromayo bivugwa ko bamushishuyeho uruhu ari muzima ubwo bari basanze avuga ubutumwa bwiza, bamaze kumuvanaho uruhu amara iminsi itatu abona gupfa. Matayo yapfuye asogoswe. Tomasi yicishijwe amacumu. Tadeyo (undi Yuda) baramukubise kugeza apfuye. Yakobo (mutoya) yapfuye ahanuwe ku gasongero k’urusengero. Simoni Zerote yishwe bamubambye. Matiyasi bamuteye amabuye hanyuma bamuca igihanga. Yohana niwe wenyine mu ntumwa 12 wapfuye urw’ikirago, ariko nawe bagerageje kumwica biranga ubwo bamucaniraga mu ngunguru y’amavuta babonye adapfuye bajya kumuta ku kirwa cya Patimosi.

Yesu nawe ubwe yanyuze mu mibabaro iteye ubwoba kugeza bamwishe urupfu rubi rwo ku musaraba. Nyamara muri ibyo byose yahamije Imana kugeza apfuye. Igihe yari imbere ya Pilato, yaramubwiye ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri.” (Yoh 18:37) Yaravuze ati “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana kuko ari ibyo natumiwe”. (Luka 4:43)

Bene Data, inzira ijya mu ijuru si nzira y’iraha n’umunezero by’isi! Inzira ijya mu ijuru ni inzira yo guhamya. Dutekereze turebe niba muri iyi minsi nta bidutera isoni zo guhamya Kristo! Imyifatire mibi y’abitirirwa Kristo, ishobora gutera bamwe kumva bagize isoni zo guhamya. Iyo myifatire ituma izina rya Yesu ritukwa mu banyamahanga. (Abar 2:24) Kuva mu gihe cya Dawidi, igihe cya Pawulo, kugeza na magingo aya, abatukisha izina ry’Imana bitewe no gukora ibitandukanye n’ibyo bavuga, bagenda biyongera maze bigaha abahakanyi urwaho rwo gutuka no gusuzugura izina rya Yesu. Ndasengera ko twakwambara imbaraga z’umwuka wera tukarushaho guhamya Yesu mu magambo n’ibikorwa. Yesu adushoboze!

Twagombye kugorora ibigoramye kugira ngo tudaterwa isoni no guhamya. Inyungu zo muri ubu buzima nazo ntizikwiye kuba impamvu ituma twihishahisha ngo duterwe isoni no guhamya ngo hato tudahomba ; ahubwo twagombye kwihanganira kurenganywa, guhomba cg gutakaza ibyatuma tutabasha guhamya Yesu. Intumwa za Yesu ziduha urugero rwiza rutugaragariza ko hari aho bishobora kugera tukangwa, tugakubitwa, tugatukwa, cg ndetse tukicwa baduhora ko tuvuga Izina rya Yesu.

Ni ngombwa ko abamenye Yesu bogeza iyo nkuru nziza kugira ngo n’abataramumenya bamumenye. Tugomba kwamamaza Yesu kugeza ku mpera y’isi, tukabyamamaza ku mugaragaro, mu gihe gikomeye n’icyoroheje. Icyo Itorero rikeneye muri ibi bihe biruhije, ni ingabo z’abakozi bameze nka Pawulo, bitoje kuba ingirakamaro, buzuye Umwuka Wera, ukuri n’umwete. Abantu bejejwe kandi bitanga barakenewe; abantu batazahunga ibigeragezo n’inshingano; abantu b’intwari kandi b’abanyakuri; abantu bafite Kristo mu mitima yabo kandi bazabwiriza “ijambo ry’Imana” bafite iminwa yakojejweho ikara ryaka.  (Yes 6:6-7). Umurimo w’Imana ukeneye abakozi nk’abo! Urumva se uri muri bo ? Witeguye gukomeza guhamya Yesu no muri ibi bihe bikomeye : ibihe byo kwimura Imana n’ubuhakanyi buteye ubwoba ; ibihe by’iminsi y’imperuka ? Yesu ati : « uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru ».

Dusabe Umwuka Wera kugira ngo atubashishe guhamya muri ibi bihe bikomeye nk’uko yabishoboje Petero igihe we n’izindi ntumwa babwiraga umutambyi mukuru n’abasirikare bati: “… Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti, Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, ...Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.” (Ibyak 5:30-32) Umwuka Wera nadufashe gutsinda icyaha n’ubwoba bitubuza guhamya muri iki gihe kibi, kuko ariho Yesu akeneye ubuhamya bwacu kuruta mu gihe cy’umudamararo. Yesu adushoboze!   

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 08/10/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 07/10/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment