DUHIMBAZE IMANA N’UMUTIMA UMWE N’AKANWA KAMWE!

IGICE CYO GUSOMA: ABAROMA 15:4-13

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “DUHIMBAZE IMANA N’UMUTIMA UMWE N’AKANWA KAMWE!” Bushingiye ku murongo wa 5-7 mu gice twavuze haruguru hagira uti: “Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk’uko Kristo Yesu ashaka, kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe. Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.

Muri iyi si irangwa n’amacakubiri no kwikunda, abakristo tugomba kugaragaza itandukaniro! Muby’ukuri, abantu benshi barikunda bagakunda n’ibyabo uko byaba bisa kose. Kwirema ibice nabyo bigenda bigaragara ahantu hose-yewe no mu bakristo. Hari byinshi bitandukanya abantu harimo: kutumva ibintu kimwe; kudahuza idini; ikigero cy’amashuli bize; icyiciro cy’imibereho; n’ibindi. Bamwe bagiye bazana ibipimo byo gukizwa bihimbiye ubwabo; bahindura ibitekerezo byabo bwite urugero ngenderwaho mu kwerekana abakijijwe n’abadakijijwe; bityo bakikoreza abandi imitwaro iremereye. Muri ubwo buryo, umwuka wo kunenga, gushaka amakosa ku bandi no kwirema ibice wahawe intebe. Hari bamwe bakabya muri byose bagatuma ubukristo buba umutwaro nk’uko Abayuda babigenzaga ku bijyanye no kubahiriza Isabato. Bamwe bashyira imbere ibibazo by’imyambarire; ibyo kurya n’ibyo kunywa; iminsi yo kuruhuka; n’ibindi.

Kuba tubona ibintu mu buryo butandukanye bishobora kuzana amacakubiri mu itorero mu buryo bworoshye. Kubw’ibyo, abakristo tugomba kuba maso kugira ngo ibyo tutabona kimwe bitaba intandaro yo kutubuza “guhimbaza Imana n’umutima umwe n’akanwa kamwe.” Ibyo byashoboka mu gihe tutaremereza utuntu duto dutandukaniyeho-ni ryo somo Intumwa Pawulo aduha mu gice twasomye uyu munsi. Pawulo agaragaza ko kuba abakristo bagira amahitamo atandukanye bitagomba gusenya ubumwe bwabo. Ibyo yabisobanuye agira ati: “Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa. Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya” (Abar 14:3;5).

Dukurikije uko Pawulo yabivuze, Abakristo bagomba kureka gucirana imanza kubera utuntu duto badahuriyeho. Nta mukristo ukwiye guhinyura undi ngo ni uko yibwira ko hari icyo amusumbije. Nubwo haba hari icyo turushije abandi-amashuri, ingeso nziza, uburere bwa gikristo, uburambe mu idini; n’ibindi; tugomba kumenya ko dufitiye umwenda abo bandi batagize amahirwe nk’ayacu. Niba dufite intege, dukwiye gukomeza amaboko y’abacitse intege. Niba umunyantege nke ateshutse akagukorera ikosa, ni wowe ukwiriye kumusanga kugira ngo umufashe kugaruka mu nzira nziza. Ntuzategereze ko ari we ufata iya mbere kugira ngo aze mwiyunge. Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye. Ntumukoze isoni ugaragaza amakosa ye imbere y’abandi, cyangwa ngo ukoze isoni izina rya Kristo ushyira ku karubanda icyaha cyakozwe n’uwitirirwa izina rye. Mu gihe uhugura umukristo mugenzi wawe, ugomba kubikora wigengesereye. Kugira ngo ubikore neza, ugomba kubikorana urukundo ruturuka ku Mana. Umunyabyaha akwiye kugirirwa impuhwe, kandi agafatwa nk’intama imwe yazimiye Yesu agishakisha ngo ayigarure mu mukumbi we.

Tugomba guhugurana nk’abana b’Imana, kugira ngo uwaguye mu ikosa abashe kugarurwa mu murongo mwiza. Ariko kandi uwakoze ikosa ni we dukwiye kuribwira. Ntabwo dukwiriye kubigira ikiganiro hagati yacu cyangwa ngo tubikwize mu bandi. Iyo abatizera bamenye amakosa y’abaKristo bibabera igisitaza. Igihe tugerageza gukosora amakosa ya mugenzi wacu, tugomba kumurinda kugirwa urw’amenyo no guhabwa akato n’abatizera. Erega natwe tugwa mu byaha kenshi, kandi dukeneye impuhwe za Kristo no kubabarirwa na we! Ibi bikwiye gutuma tutiyumva nk’abacamanza ba bagenzi bacu. Ubusanzwe uwize iby’amategeko neza niwe ushobora guca imanza kuko ari we ushobora kumenya ko itegeko ryishwe cyangwa ritishwe. Mubyo gukiranuka siko biri! Imana yonyine ni yo itanga amategeko kandi igaca imanaza. (Yak 4:12)  Iyo twishyize mu mwanya w’umucamanza, tuba twirengagije intege nke zacu ahubwo tukareba amakosa y’abandi. (Mat 7:1-3) Kudacira abandi urubanza, bituma natwe tubasha kwishyira mu mwanya wabo, tukareba uko natwe twabyifatamo turamutse ari twe turi mu mwanya wabo. Gucira mwene so urubanza ni ukubura urukundo; ni uburyarya; ni ukwirengagiza imbabazi z’Imana. Iyo tuvuga mwene Data, tukagaragariza abandi amakosa ye mu buryo bwo kumuciraho iteka, tuba dukuza uburyarya; kuko natwe tutakwifuza ko hari uwatuvuga nabi tudahari.

Dusabe Imana urukundo rutuma tubasha gutega amatwi bagenzi bacu twibwira cyangwa twumva ko bakosheje; mu guhana no gutesha hagaragaremo mbere na mbere ubugwaneza buzira uburyarya n'urukundo ruva mu ijuru. Dusabe Imana ubwenge bwo kumenya icyo kuvuga n'icyo gukora, kugira ngo bigaragaze ubugwaneza n'urukundo byayo bihebuje. Twese Yesu yadukunze tukiri abanyabyaha; bityo ntiyifuza ko hagira uzimirira. (Abar 5:8) Ubwo Yesu yadukunze urukundo rungana gutyo, akatwemera kandi turi babi, natwe dukunde kandi twemere bagenzi bacu uko baba bameze kose. Urukundo Yesu yavugaga igihe yagiraga ati “ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe”, ni urukundo rutagira imipaka. Urwo rukundo rutuma dukunda abantu bose; atari abo duhuje ubwoko gusa, uturere, idini; n’ibindi. Ni urukundo rugenda rukagera no kubo twita abanzi bacu. (Luka 6:32-36) Urukundo Yesu yavugaga si urukundo rw’urumamo nk’uko byanditswe ngo: “Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri”. (1Yoh 3:18) Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, bivuze ko ikintu cyose wumva bagukorera ukwiye kugikorera abandi, nk’uko Yesu yabivuze agira ati: “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe.” (Mat 7:12) Imana yakiriye umuntu wese; yakiriye ukomeye n’udakomeye, yakira umuremure n’umugufi, yakira umuyuda n’umunyamahanga. Nicyo gituma ukomeye n’uworoheje bombi bakwiye kwakirana bagasabana. Kandi bombi icyo bagomba gushyira imbere ni icyubahiro cy’Imana. Ese ko Kristo yakwemeye utari mwiza, wowe uhinyura abandi ushingiye kuki? Reka twemerane nk’uko Kristo na we yatwemeye; duhuze umutima, duhimbaze Imana n’umutima umwe n’akanwa kamwe!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 10/12/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 08/12/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment