Créer un site internet

DUFITE UMWUNGERI UTWITAHO!

IGICE CYO GUSOMA: ZABURI YA 23

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “DUFITE UMWUNGERI UTWITAHO!”, bukaba bushingiye ku murongo wa mbere wa Zaburi twavuze haruguru, ahagira hati: “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena”.

Abantu benshi bazi Zaburi ya 23; ndetse birashoboka ko waba ushobora no kuyivuga mu mutwe atazuyaje, kuva kumurongo wa mbere kugeza ku wa nyuma. Zaburi ya 23 yagiye ifasha abantu benshi; ikabongerera ibyiringiro n’ihumure. Iyi Zaburi yanditswe n’Umwami Dawidi, atekereza ku byamubayeho mu bihe bitandukanye by'ubuzima bwe. Dawidi akiri umusore yari umwungeri w’intama za se Yesayi; bivuze ko yari asobanukiwe ibyo kwita ku ntama. Yari azi neza ko iyo intama ziri ku gasozi zonyine zishobora kuzimira mu buryo bworoshye, abashimusi bakaziba cyangwa zikaribwa n’inyamaswa z’inkazi (1 Sam 17:34-36). Birashoboka ko igihe Dawidi yandikaga iyi Zaburi yari ageze mu za bukuru, ashaka kuvuga uburyo Imana yabanye na we mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe. Nubwo Dawidi yabaye Umwami wa Isirayeli, yanyuze mu buzima butoroshye. Kimwe mu bihe byamukomereye kurusha ibindi, ni igihe Sawuli yamuhigaga ashaka kumuvutsa ubuzima bwe. (1 Sam 19-20) Icyo gihe gishobora kuba ari cyo cyabaye intandaro yo kwandika iyi Zaburi nk'uko bishimangirwa na bamwe mu bahanga mu bya Bibiliya.

Zaburi ya 23 itwereka uko dukwiye kwifata mu gihe duhanganye n’ingorane z’ubuzima bwa buri munsi. Muby’ukuri, turi mu isi, aho abantu benshi, niba atari bose, bahorana ubwoba. Bamwe bibaza iby’ejo hazaza; abandi ibizababaho ejo; abandi nabo bahangayikishijwe n’ibyabaye. Abantu benshi bahagaritse imitima, kandi ntibashobora kwiyumvisha uburyo bashobora guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima bwabo. Hari abahangayikishijwe n’ubutunzi bwabo bugenda busubira inyuma uko bukeye n’uko bwije. Abandi bahangayikishijwe n’abana babo badashobora kubonera amafaranga y’ishuli kandi bakaba badafite uwabafasha. Hari abafite ibibazo by’inguzanyo zabananiye kwishyura-Banki ziraye ziri buteze ibyabo cyamunara. Abandi bafite ibibazo by’ubwishingizi cyangwa imisoro. Hari abarangije muri kaminuza bakaba bamaze igihe kinini cyane barabuze akazi. Hari abatakaje akazi kandi ari bo bari batunze imiryango yabo. Abo bose bari mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu! Icyo umuntu yabwira buri wese, ni uko atari we wenyine ufite ibibazo! Muri iyi si twese dufashe igihe mu ntambara. (Yob 7:1)

Ibibazo ubwabyo si ikibazo; ahubwo ikibazo ni ukumenya uko ukwiye guhangana na byo. Ni gute Imana ishaka ko witwara mu bibazo uhanganye na byo? Ibyanditswe Byera biduha igisubizo. Muri Zaburi ya 23, Dawidi atwereka ko hariho inzira yubahisha Imana yo guhangana n’ibibazo by’inzitane duhura na byo. Aduha inama yo kwizera Imana nk'Umwungeri mwiza kandi tugahora tuzirikana ubuntu bwayo. Aha ndumva nkwiye kukubwira ko kwemera Imana muri ubu buryo bitazakemura byanze bikunze ibibazo by’ubukungu cyangwa ibindi bitandukanye uhanganye na byo mu buzima; ariko niwizera Imana izaguha ibyiringiro. Uwiteka azakwemeza-nk’uko yabigiriye Dawidi, ko ari we uyobora ubuzima bwawe; niwe ugena byose. Ibi bizakugeza ku mahoro menshi; nubwo waba uri mu bibazo by’inzitane. (Abar 8:28-30)

Dufite umwungeri utwitaho, ntacyo tuzakena! Kuvuga ko Uwiteka ari “Umwungeri” byumvikanisha ko ari umunyampuhwe. (Zab 80:1) Umwungeri wo mu bihe bya kera yabyukaga kare mu gitondo akavana intama mu kiraro akazijya imbere, akaziyobora mu rwuri aho zagombaga kurisha. Iyo zageraga mu rwuri, yirizaga umunsi wose azirinze, agenzura kugira ngo hatagira n’imwe itana, kandi iyo hagiraga imucika ikajya kure y’umukumbi, yayishakishaga ashyizeho umwete kugeza ayibonye akayigarura mu mukumbi. Nimugoroba yacyuraga intama akazijyana mu kiraro, akagenda azibara uko zagendaga zinyura munsi y’imyugariro kugira ngo amenye neza ko nta n’imwe ibura. Inshuro nyinshi byabaga ngombwa ko azirarira, azirinze inyamaswa z’inkazi n’abajura babaga barekereje bashaka kuziba. Hari igihe intama, cyane cyane izabaga zihaka n’izikiri ntoya, zabaga zikeneye kwihanganirwa no kugaragarizwa impuhwe mu buryo bwihariye (Itang 33:13). Akenshi intama zabyariraga kure mu gasozi. Umwungeri yarindaga iyo mbyeyi, agaterura ako kana akakajyana mu kiraro. Yamaraga iminsi runaka agatwara mu maboko cyangwa mu mwitero we, kugeza igihe kabaga gashoboye kwigenza”. (Yes 40:10-11) Nk’uko bigaragara rero, umwungeri yagombaga kuba umunyambaraga kandi akarangwa n’impuhwe. Uko niko Uwiteka atwitaho, akatugaragariza impuhwe kimwe n’umwungeri.

Uwiteka ni Umwungeri mwiza kandi umwizera ntacyo akena. (Zab 23: 1) Dawidi avuga impamvu eshatu zatumaga agirira Uwiteka icyizere: ayobora intama ze, akazirinda kandi akazigaburira. Dawidi yaranditse ati: “andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma, asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye” (Zab 23:2-3) Intama ntizakwigeza mu rwuri rutoshye. Umwungeri wazo ni we ugomba kuziyobora mu rwuri. Iyo intama zidafite umwungeri uzitaho, ntizishobora kubona urwuri rurimo ubwatsi bwiza. Intama ntupfa kuzishumura ngo zirwaneho nk’uko abantu bamwe babitekereza. Zisaba ko uzihozaho ijisho kandi ukazitaho ubyitondeye.

Impamvu ya kabiri yatumaga Dawidi agira icyizere, ni uko Uwiteka arinda intama ze. Yaranditse ati: “naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza”. (Zab 23:4). Dawidi yavugaga ukuntu Imana yamufashije kwihanganira amakuba. Inshuro nyinshi, Dawidi yaciye mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, igihe ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga. Nyamara ntiyigeze ashya ubwoba; kuko yari azi ko Imana yabaga iri kumwe na we, ifite “inshyimbo” n’“inkoni,” yiteguye kumurwanirira. Bibiliya itwizeza ko abaturwanya; baba abantu cyangwa abadayimoni, batazashobora gutsemba intama z’Imana ku isi; Uwiteka ntazigera yemera ko ibyo bibaho. (Yes 54:17; 2 Pet 2:9). Dushobora kunyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu; nk’urugero, tugatotezwa; nyamara Umwungeri wacu aba ari kumwe natwe.

Impamvu ya gatatu yatumaga Dawidi yiringira Umwungeri we, ni uko Uwiteka agaburira intama ze, kandi akaziha ibizihagije. Yaranditse ati: “untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, unsīze amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara”. (Zab 23:5) Dawidi agereranya Umwungeri we n’umuntu wakira abantu neza, akabaha ibyo kurya n’ibyo kunywa bihagije. Izo ngero zombi; rwaba uruvuga iby’umwungeri wita ku ntama cyangwa uruvuga iby’umuntu wakira abantu neza, ntizivuguruzanya. Umwungeri mwiza agomba kumenya aho yabona ubwatsi butoshye n’amazi ahagije kugira ngo intama ze zidakena. (Zab 23:1-2) Dawidi amaze gutekereza ukuntu Umwungeri we yamutunganyirizaga ameza, yashoje agira ati: “ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose” (Zab 23:6). Dawidi yari azi ko igihe cyose intama iri kumwe n’umwungeri iba itekanye. Umwungeri ahora abungabunga intama ze. Iyo Dawidi yabaga aragiye intama hakaza intare cyangwa idubu, yemerega kwiyahura mu menyo yazo kugira ngo arengere intama. Uko niko ntacyabuza Uwiteka kurengera ubwoko bwe bumwizera.

Uwiteka ayobora intama ze, akazirinda kandi akazigaburira. Aya magambo yashyizwe muri Bibiliya kugira ngo natwe tugire icyizere cy’uko dushobora kwisunga Uwiteka akatubera Umwungeri. Koko rero, igihe cyose tuzaguma hafi ye, azatwitaho. Icyo dusabwa ni ukwemera kugendana na we; ntidutane ngo tuve mu rwuri rwe. Hari imigisha myinshi ku ntama z’Imana ziguma mu cyanya cy’Uwiteka-Imana izitaho kandi ikazirinda. Uwiteka akoresha inkoni ye kugira ngo arinde intama ze. Nk’uko umushumba yakoreshaga inkoni ndende yabaga ihese ku mutwe kugira ngo ayobore intama cyangwa ayikurure ayibuza kugwa mu kaga, niko Uwiteka adukuruza umurunga w’urukundo rwe ngo tudatana tukava mu rwuri rwe. Uwiteka atwitaho kandi ikita no ku bibazo byacu. (1 Pet 5:7) Dufite umwungeri utwitaho, tugume mu nzu ye iteka ryose!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 19/02/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Fabien RUHANGA
    • 1. Fabien RUHANGA On 19/02/2023
    Nyakubahwa Archdeacon turabashimira ubutumwa mudahwema kutugaragariza uko bwije bugacya kd turasaba Imana ngo ibahe Umugisha iteka kd yagure iyi mpano KU rugero rukwiye cyane,kuko ubu butumwa njye buramfasha cyane.Koko umwungeri wacu atwitaho.

    Regards,
    Pastor Fabien RUHANGA
  • Fabien RUHANGA
    • 2. Fabien RUHANGA On 19/02/2023
    Nyakubahwa Archdeacon turabashimira ubutumwa mudahwema kutugaragariza uko bwije bugacya kd turasaba Imana ngo ibahe Umugisha iteka kd yagure iyi mpano KU rugero rukwiye cyane,kuko ubu butumwa njye buramfasha cyane.

    Regards,
    Pastor Fabien RUHANGA

Add a comment