DUFITE UBUTWARE BWO GUKANDAGIRA INZOKA NA SIKORUPIYO!

IGICE CYO GUSOMA: IBYAKOZWE 28:1-6

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “DUFITE UBUTWARE BWO GUKANDAGIRA INZOKA NA SIKORUPIYO!” Bushingiye ku murongo wa 3-5 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza. Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana batiNi ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!’Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.

Turi mu isi, twese abizera dufashe igihe mu ntambara. (Yob 7:1) Turwana n'isi na Satani.  Kuri urwo rugamba, Satani akoresha intwaro z’uburyo bwose. Agaba ibitero by’ubukene; uburwayi; amarozi; ubwicanyi; ubugambanyi; amagambo; amashyari; n’ibindi. Atari kubw’Imana, ntitwakwiriza n’umunsi umwe! Satani ahora azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera. (1Pet 5:8) Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo. (1 Abakor 15:57) Iyo twizeye Yesu, twebwe abanyantege nke duhinduka abanyembaraga. Muri Yesu duhabwa ubutware n’ubushobozi! Yesu yaravuze ati “Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” (Luk 10:19) Ni ukuri ubu butware burakora!

Pawulo yarabukoresheje biremera! Akimara kwakira Yesu no kwemera kumukorera, Pawulo yahuye n’intambara nyinshi. Inshuro nyinshi Abayuda bashatse uko bamwica ariko Imana iramurinda. (Ibyak 23:12-15) Imirongo twasomye mu gice cya 28 cy’Ibyakozwe n’Intumwa, itugaragariza uburyo igihe yari ku kirwa cya Melita yerekeza i Roma, yarumwe n’inzoka, abantu bibwira ko ari bupfe ariko Imana ihindura ubusa imbaraga z’ubumara bw’inshira. Mu nyanja, Pawulo yari yahuye n’ibikomeye, birimo imbeho, inzara, n’umuyaga mwinshi wari ukaze cyane ku buryo wageze n’aho umenagura inkuge bari barimo. (Ibyak 27) Igihe yibwiraga ko arokotse akaga ko mu nyanja, ageze imusozi ku kirwa cya Melita, yarumwe n’inzoka. Ibyo bene igihugu babifashe nk’igihano Imana imuhaye ngo kuko ari “umwicanyi”. (Ibyak 28:4)

Burya koko kuri iyi si si iwacu; gakondo yacu ni mu ijuru. Nyamara hari abiyumva nk’abafite gakondo yabo muri iyi si bitwa “Bene igihugu”. Abo ubana nabo bakwereka ko bagukunze ariko nta kiza bakwifuriza; bahora bagutega iminsi ariko humura Uwiteka ari kumwe na we. Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakira twese kuko hari imvura n’imbeho (Ibyak 28:2). Nyamara iyo hagize ibidukururukaho (kuko bitajya bibura) ba bandi bagaragaza abo aribo, bagatangira kuvuga ibyo bishakiye bati: n’ubundi twarabivuze ko nta mikirizwe ye; bati dore igihe yahereye yiyoberanya noneho ibi ntibimusiga; n’ibindi nk’ibyo.

Mwene Data usoma ubu butumwa, ahari ubwato bwamenetse nk’uko byagendekeye Pawulo-Ibyo wari wishingikirijeho ntibikiriho. Wari ugeze imusozi utangiye ubuzima bushya ariko inzoka irakuruma; dore ubu hari ibigukururukaho. Batangiye kubara iminsi ushigaje kugirango usebe, wandagare, cyangwa upfe. Bene igihugu barakuroze ntiwapfa, baragutega ntiwagira icyo uba, bakwise  umurozi kandi utari we. Noneho hoherejwe igitero gikomeye kandi bizeye ko kigomba kukwica.  Ariko humura! Imana yabanye nawe bwa mbere ikakurokora rwa rupfu na cya gisebo n'ubu irahari. Ntacyo uri bube, ntibiribugende nk’uko babitekereza. Imana yakijije Pawulo ubumara bw'inzoka nawe yabasha kugukiza. Baraza guhindura amagambo kubw'ibyo Imana igiye gukora ku buzima bwawe. (Ibyak 28:6)  Nshuti yanjye, ndakwinginze ngo usenge ukunkumurira mu muriro icyo gitero nka Pawulo maze gifate ubusa. Ishingikirize ku masezerano y’Imana yavuze iti: bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” (Mar 16: 18).

Abizera dufite ubudahangarwa; kandi dukwiriye kubimenya tukabyizera. Pawulo yandikiye Abefeso, ati “…. mumenye ibyo mwiringizwa n’iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri.” (Abef 1:17-20) Iyo duhagaze mu butware bwo kwizera turanesha. Tugira ibihe by’imbeho; benshi bagakonja, bagafatwa n’intege nke, ariko ni ngombwa gushaka inkwi tugacana, tugasenga dukunkumurira mu muriro ibidukururukaho. Ububasha twahawe butwemerera gutegeka ikintu cyose kikatwumvira. Satani arimunsi y’ibirenge byacu. (Abar16:20, Ibyak 2:35) Umuntu wese wamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, yagombye kwiringira adashidikanya ko ari ku mugongo wa Yesu; bityo akaba afite ubutware bwo guhangana na Satani n’abadayimoni. Iyo turi ku mugongo wa Yesu tubasha kunyeganyeza intebe ya Satani, abadayimoni bagahinda umushyitsi. Mu kwizera dushobora no kubwira imisozi igakurwa ahayo kandi nta cyatunanira. (Mat 17:20)

Mu butware bwa Yesu dukwiye gucyaha imisozi y’ibibazo bitsikamira abantu; kuko Yesu afite uburemere buruta ubw’iyo misozi. Iyo nta kikurimo utsikamirwa n’ikikuriho. Ariko twebwe ho ikiturimo kiruta ikituriho! Yesu dufite muri twe afite imfunguzo z’urupfu n’i kuzimu. Nyamara muri iki gihe abadayimoni baracyabuza abantu umutekano, bakabata ku ngoyi, bakabambura ubumuntu, bakabatera guhangayika. Hari byinshi bikururuka ku bantu bikabatera ubwoba. Ibyo byose Yesu aradutuma kujya mu ntambara yo kubirwanya. Turahamagarirwa kurwana urugamba rwo kubohora abantu mu ngoyi za Satani, bakagira umunezero n’ibyiringiro muri Yesu-Kristo. Yesu yaduhaye ubutware n'imbaraga zose zikenewe mu kurwana urwo rugamba. Dukoreshe ubwo butware! Kugira ngo tubishobore, turasabwa kubanza gucana umuriro. Mbese umuriro wawe uraka ku buryo watwika ibigukururukaho muri iyi minsi? Saba Yesu yongere acane, umuriro w’Umwuka Wera wongere wake muri wowe. Amena!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

 

Tariki ya 09/07/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment