Créer un site internet

DAWIDI ATI : « UWAKOZE IBYO AKWIYE GUPFA » - BURYA KOKO AGAHWA KARI KU WUNDI KARAHANDURIKA !

 

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 51:1-13; 2 Samweli 11:26-12:13; Abefeso 4:1-16. 

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku buryo twakira bagenzi bacu igihe baguye mu cyaha. Turibanda ku magambo ari muri 2 Samweli 12: 5-6 agira ati: “Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa. Kandi azarihe umwana w’intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.’

Burya koko « agahwa kari ku wundi karahandurika, kandi ngo uruvuga undi ntirugorama» ! Maze iminsi ntekereza kuri amwe mu magambo akakaye akunze gukoreshwa n’abantu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, iyo bumvise/basomye inkuru zivuga ku byaha ndengakamere bikorwa hirya no hino,  harimo nko gusambanya abana ; ubwicanyi ; etc. Bati : « Bamukanire urumukwiye; akwiye gupfa ; akwiye gushahurwa ; bamukatire burundu y’umwihariko ; etc !» Ibi binyibutsa igihe Abafarisayo n’Abanditsi bashyiraga Yesu umugore bari bafashe asambana, bakamuta hagati biteguye kumuhurizeho amabuye, nyamara Yesu yavuga ati « Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye», bakabebera. (Yoh 8:3)

Birumvikiana ko ibyaha ndengakamere nk’ibikorwa muri iki gihe ntawe bitababaza. Nta n’uwavuga ngo abantu bajye babibona bicecekere bitambuke gutyo gusa.  Ni ibyo kwamaganwa. Nyamara na none umuntu yakwibaza impamvu usanga tubabazwa n’ikibi cy’abandi, ariko ikibi cyacu tukagerageza kugisiga amavuta cg kugihishira! Iyaba buri wese yababazwaga n’ikibi cye nk’uko ababazwa n’ikibi cy’undi, ikibi cyacika mu bantu. Rimwe na rimwe usanga twamaganira kure ibibi by’abandi nyamara natwe dukora ibirenze ibyabo. Mbere yo kujya kwiba, umujura asiga akinze iwe agakomeza cyane kuko aba yanga ko hari uwaza kumwiba! Akenshi usanga umugabo ufite ingeso yo guca umugore we inyuma ahindukira akamuhozaho ijisho ngo nawe hatagira umuca inyuma-no kubagore ni uko. Yesu ati : «Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe (Mat 7:12) Ineza wifuza kugirirwa niyo nawe wari ukwiye kugirira abandi; niba wifuza kuvugwa neza, vuga abandi neza; niba wifuza ko abantu bakwishimira, nawe ishimire bagenzi bawe; niba ushaka ko abantu bagufasha, nawe iga gufasha abandi; urubanza ucira ikibi cya mugenzi wawe bari ari rwo ucira ikibi cyawe ; uko niko gukiranuka.

Nyamara indwara ikomeye cyane yo gucira abandi ho iteka ireze. Kunenga abandi mu buryo bukakaye cyane bimaze kuba ibisanzwe. Amagambo yuzuye ibitutsi, amagambo y’ubugome, amagambo asesereza, amagambo ababaza abandi, amaze kuba imvugo imenyerewe. Noneho rero nyine haje imbuga nkoranyambaga usanga zarahindutse nk’inteko y’abaneguranyi! Hari ikintu gitangaje mu by’ukuri: Niba ubabajwe n’uko abandi ari abagome ariko nawe ukabacira urwa Kamegeli wasabye ko: “abanyabyaha bajya bakarangwa ku rutare bagapfa bashiririye”, ubwo wowe noneho uri muntu ki? Biratworohera cyane gucira abandi imanza, tukanenga amakosa yabo. Ariko se, ni nde muri twe wakwifuza ko Imana igenzura ibye nta mbabazi? Mbese itugenzuye byatubera byiza? Umwanditsi wa ­Zaburi yaravuze ati: “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zab 130:3).

Tugomba kwitondera guciraho abandi iteka. Mu cyimbo cyo guca imanza, Yesu aduhugurira gusanga abavandimwe bacu bakoze icyaha; tukavugana na bo mu rukundo ruzira uburakari n’uburyarya, kuko izo ari intwaro za Satani. Na none kandi Yesu atubwira ko mbere yo guhaguruka ngo ujye gukora uwo murimo wo gutokora mwene so, ugomba kubanza kureba mu jisho ryawe niba nta mugogo urimo. (Mat 7:3) Uyu munsi tuributswa kudacira abandi ho iteka kuko twigenzuye twasanga dukora nka bo cg ibibi byacu birenze ibyabo. Dawidi acyumva inkuru y’umukire wariganyije umukene akamutwarira agatama akakagaburira umushyitsi we yaravuze ati: “Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa” (2 Sam 12:5) Nyamara se we yari yarakoze ibisa bite?  

Dawidi yari yakoze icyaha gikomeye asambana na Batisheba, arangije agerageza guhisha icyo cyaha yica umugabo we Uriya. Nibwo rero Imana yohereje umuhanuzi Natani kwa Dawidi kumumenyesha ko yababajwe cyane n’icyo yakoze. Kugira ngo Natani afashe Dawidi kwemera ikosa atagoranye, yamubariye inkuru ivuga iby’abagabo babiri, umwe akaba yari umukire naho undi ari umukene. Umukire yari afite “amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane,” ariko umukene we nta cyo yari afite “keretse akagazi k’intama.” Uwo mukire yabonye umushyitsi, maze yifuza kumuzimanira. Aho kugira ngo abage imwe mu ntama ze, yaragiye afata ka gatama ka wa mukene. Uko bigaragara, Dawidi yatekereje ko iyo nkuru yabayeho, maze azabiranywa n’uburakari, aravuga ati “umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.” Dawidi yasobanuye impamvu uwo muntu yari akwiriye gupfa, agira ati “kuko atagira impuhwe.” Dawidi akimara kwicira urubanza atabizi, Natani yamubwiye yeruye ati: “erega uwo mugabo ni wowe”! (1Sam 12:1-7) Amagambo Dawidi yivugiye ubwe agira ati: “umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa”, niyo yamutsindishije. Nicyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira abandi urubanza uba witsindishije. Kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora. (Abar 2:1)

Tugomba kureka gucira abandiho iteka-ntitubifitiye uburenganzira. Yakobo yaravuze ati « utegeka agaca imanza, ni umwe wenyine”-ni Imana. Yakobo yabajije mu buryo butaziguye ati “wowe uri nde, ucira mugenzi wawe urubanza?” (Yak 4:12) Twari dukwiye kurebana amaso y’imbabazi bagenzi bacu; mu ntege nke zabo, mu byaha byabo, mu bugome bwabo, mu busambanyi bwabo, mu bujura bwabo; etc. Tubarebeshe amaso nk’aya Yesu nyirimpuhwe wasabiye abanzi be ati: « Data ubababarire » ! (Luka 23:34) Nk’uko Imana ihora itugirira ibambe, niko twari dukwiye kurigirira bagenzi bacu.

 Akimara kumva iby’icyaha cye, Dawidi yaciye bugufi, atitaye ku cyubahiro cye nk’umwami, aravuga ati: “Nacumuye k’Uwiteka.” (2 Sam 12:13) Yashoboraga kwinangira akavuga ati: “Ni nde wambonye nkora ibyo?” ndetse akaba yagirira nabi umuhanuzi Natani. Yashoboraga no guhirikira icyaha kuri Batisheba, ati: “niwe wagiye kogera ku karubanda bituma murarikira”. (2 Sam 11:2) Nyamara ibyo sibyo Dawidi yakoze, ahubwo yahisemo gupfukama hasi aravuga ati: “Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zaweKuko nzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Nakoze icyangwa n’amaso yawe...” (Zab 51:1-13) Umutima we umenetse, niwo Imana yitegereje irangije ihamya Dawidi iti: “Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka” (Ibyak 13:22) Dusabe kugira uyu mutima; kandi ibyabaye kuri Dawidi bitwigishe kujya tubanza kwitekerezaho mbere yo gutekereza ku bandi.

Ndangije ngushimira ko ufashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 01/08/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 31/07/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Francois
    • 1. Francois On 01/08/2021
    Murakoze cyane kubw'ubu butumwa bwiza. Nyagasani adushoboze kugira umutima nkuwo Dawidi yari afite
  • Musabyimana Wellars
    • 2. Musabyimana Wellars On 01/08/2021
    Imana ijye iguha umugisha Mushumba mwiza,kuko buri gihe itugezaho ijambo ryuzuye ubwenge, Kandi ryo guhugura no kugarura abantu ku Mana.
    Iri Jambo riramfashije cyane Kandi nizere ko n'abandi ribafashije kwisuzuma no kwitekerezaho uburyo twakira abandi mu byaha byabo ndetse no mu bindi bibazo bahira nibyo kuko usanga tubasanganoza imvugo ngo "awa" "nimwumve" n'ibindi mvugo mbi tutabanje kwirebaho natwe ubwacu.

Add a comment